ABAGIDE N'UMUNSI MPUZAMAHANGA W'AMAHORO


Imiryango 23/10/2017

Umunsi mpuzamahanga w’amahoro wizihizwa ku isi hose ku itariki ya 21 Nzeli. Uwo munsi wizihijwe by’umwihariko n’umuryango w’abagide mu Rwanda, uwizihiriza mu nkambi ya Kigeme mu karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo ahakambitse impunzi z’abanyekongo zisaga ibihumbi cumi na bine (14, 000) zahungiye mu Rwanda, zigizwe ahanini n’abana bari munsi y’imyaka 18 n’abagore ku gipimo cya 75%.

Muri uyu mwaka, umunsi mpuzamahanga w’amahoro wizihijwe ku wa gatanu tariki ya 21/Nzeli. Uwo munsi wari witabiriwe na bamwe mubahagarariye abajene (urubyiruko) ndetse n’abagide bandi bo ku rwego rwigihugu.

Nk’uko byari biteganyijwe kuri gahunda abo bagide batanze ikiganiro ku bari n’abategarugori bo muri iyo nkambi. Bibanze cyane ku buryo ihohoterwa iryo ariryo ryose rikorerwa abari n’abategarugori ryaranduka burundu. Ibi bizatanga amahoro arambye mu miryango ndetse no mubaturanyi dore ko n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka yari “AMAHORO ARAMBYE, MU KUBAKA EJO HAZAZA HEZA

Ikiganiro cyatangiye Mme Josiane UMULISA ahumuriza ababyeyi, abizeza ubufasha bw’abagide mu isengesho, mu nama ndetse no mu buvugizi. Yavuze ko aho amahoro atari nta terambere rihaba kandi ko ibihe bibi nk’ibyo barimo byibasira cyane abana b’abakobwa ndetse n’abagore. Yabasobanuriye ibyiza byo kwiyubaha ndetse no kwirinda kwiyandarika mu gihe cy’ubuhunzi kuko ariho benshi usanga bandurira indwara nyinshi z’ibyorezo nka SIDA ndetse bakanabyara abana benshi badafitiye ubushobozi bwo kurera. Ibyo byose bituma bakurizamo umwiryane mu miryango maze ugasanga nta mahoro aharangwa. Yakomeje abashishikariza gutinyuka kuvuga ingorane bahura nazo mu miryango yabo, kuganira nk’ababyeyi ndetse bakanagira inama abana babo b’abakobwa.

Nyuma y’ikiganiro cya Josiane buri mu jene yatanze inama kuri bagenzi be b’urubyiruko bari mu nkambi aho bose bagarukaga kuburyo umwana w’umukobwa yagakwiye kwitwara atitaye ku bibazo ibyo aribyo byose arimo kugira ngo azubake umuryango mwiza w’ejo hazaza kandi urangwa n’amahoro.

Nk’abagide kandi bagarutse ku cyerekezo cy’umuryango w’abagide mu Rwanda ndetse no ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka bavuga ko ejo heza hazaza hadashobora kubaho igihe nta mahoro arambye ahari. Babasobanuriye kandi impamvu zitandukanye zituma habaho intambara mu bihugu byinshi harimo kuba imitungo kamere icungwa nabi bityo bigatuma habaho amakimbirane. Iyi ni imwe mu mpamvu zikomeye zituma Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro ubaho kugirango buri muntu wese atekereze ku ruhare yagira mu micungire myiza y’umutungo kamere kugira ngo amakimbirane agabanuke. Abagide bakomeje bavuga ko amahoro nyayo aboneka iyo nta ntambara ihari, uburenganzira bwa buri wese bukubahirizwa ndetse n’amajyambere akagera kuri bose.

Mu butumwa bwose bwatanzwe ku nsanganyamatsiko igira iti ’’Amahoro arambye mu kubaka ejo hazaza heza’’, Impunzi nazo zatangaje ko zageze mu Rwanda zikumva ziratuje, ariko n’akababaro kenshi zivuga ko ngo zidashobora kwibagirwa ibyababayeho ngo kuko, abenshi batandukanye n’imiryango yabo, bakaba nta cyizere cyo kuzongera kuyibona.

Izo mpunzi zakomeje zivuga ko Abagide bazifashije kwiyubakamo ikizere cy’ejo hazaza kandi ko inama zose bagiriwe bazagerageza kuzikurikiza nk’uko umwe mu bategarugori bayobora inkambi ya Kigeme yavuze atindashimira abagide kuba baratekereje abagore n’abakobwa bahuye n’ibizazane byinshi, ndetse nkanabizeza ko inama babagiriye haba mu kwirinda icyorezo cya SIDA, n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse no kwirinda ibindi bishuko bazazikurikiza.


Views: 10

Add comment