Kuva wa 4 tariki 19 kugeza ku wa gatanu tariki 20 Ugushyingo 2020, ku bufatanye n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ( SBR), i Mbare mu kigo cy’ababikira biyeguriye Roho Mutagatifu ( Les Soeurs Oblates du Saint Esprit) hateraniye inama y’aba Omoniye b’urubyiruko ku rwego rw’igihugu no mu madiyosezi yose yo mu Rwanda. Iyi nama yitabiriwe kandi iyoborwa na Nyiricyubahiro Musenyeri Seliviliyani NZAKAMWITA, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Byumba akaba na Perezida w’Akanama k’Abepisikopi gashinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko (CEPJ). Mu bitabiriye iyo nama kandi harimo abajyanama n’abakorerabushake ba CEPJ ndetse n’abahagarariye Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda. Iyi nama yari igamije kurebera hamwe uko urubyiruko rumerewe cyane cyane muri ibi bihe isi yose yashegeshwe n’icyorezo cya Kovidi 19 no kuganira ko cyakorwa kugira ngo uru rubyiruko rukomeze kwitabwaho tumurikiwe n’Ijambo ry’Ijambo ry’Imana.
Mgr Serviliyani NZAKAMWITA atangiza inama Buri diyosezi yose yo mu Rwanda yari ihagarariwe
Mu biganiro by’ingenzi byatanzwe muri iyi nama harimo ikiganiro cya Nyiricyubahiro Musenyeri Serviriyani NZAKAMWITA, wagarutse cyane ku bibazo byugarije urubyiruko muri iki gihe ahereye ku byaganiriwe muri Sinode ku rubyiruko yabaye i Roma mu 2018. Ati : “ urubyiruko rwinshi ntirukigishwa Iyobokamana naho bikozwe bigakorwa nabi bigatuma rukura rutazi Imana cyangwa se ruyizi nabi, urubyiruko rukurira mu miryango itarufasha bigatuma bamwe bajya kurara mu mateme no mu mihanda, kubera ubukene no kubura akazi urubyiruko rukoreshwa n’abashaka kugira nabi bakarushora mu buraya, ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi,...“ Agendeye kandi ku rwandiko rwa Papa rurimo imyanzuro y’iyo Sinode, Christus Vivit ( Kristu ni Muzima) Musenyeri Nzakamwita yibukije bimwe mu bikwiye gukorwa mu gufasha urubyiruko muri ibi bihe bikomeye. Ati : mwebwe ba Omoniye nimwegere urubyiruko, murutege amatwi, mumenye ibibazo byabo, murubere abajyanama, murwigishe Ivanjili mu mahuriro atandukanye n’imiryango ya Agisiyo Gatulika bahuriramo, mubabwire ko n’ubwo hari ibibazo byinshi n’icyorezo cya Koronavirus, Kristu ari muzima kandi ko abashaka ari bazima ku mutima no ku mubiri“. Aha ninaho yabwiye abo bapadri bashinzwe urubyiruko ko abahaye akazina ka Amizero, ashaka kubumvisha ubutumwa bukomeye bafite bwo kubera amizero urubyiruko muri iki gihe.
Ba Mizero y'urubyiruko mu bibazo birwugarije
Mu bindi biganiro byatanzwe harimo ikiganiro cya Pasteur KAYIJUKA wo mu itorero ry’Abaperisebuteriyene mu Rwanda aho yagarutse ku mateka, inshingano, intego, n’ubutumwa bw’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda. Hari kandi ikinganiro cya Padri Evariste NSHIMYUMUREMYI umunyamabanga wa CEPJ, wagarutse ku bikorwa bitandukanye bikwiye kwitabwaho mu ikenurabushyo ry’urubyiruko muri iyi minsi. Muri byo harimo Kunoza no kongera amahuriro y’urubyiruko ku nzego zose, gushyira Imbaraga mu miryango ya Agisiyo Gatulika, kwitabira ikoranabuhanga mu iyogezabutumwa twirinda kugwa mu mutego waryo, Kwifashisha imikino n’imyidagaduro mu iyogezabutumwa, gutegura neza umunsi w’urubyiruko uzaba ku wa 31/01/2021. Ikiganiro cya nyuma cyatanzwe na Padri Barithazar NTIVUGURUZWA, Umuyobozi wa Kaminuza Gatulika ya Kabgayi ( ICK), aho ashingiye kuri Bibiliya) ku nyandiko y’Inama Nkuru ya Vatikani ya kabiri ivuga ku Ijambo ry’Imana ( Dei Verbum) no ku rwandiko rwa Papa rurimo imyanzuro ya Sinodi ku rubyiruko ( Christus Vivit), yabwiye abari mu nama ko Ijambo ry’Imana rigomba kuba umutima, ishingiro n’ipfundo ry’ibikorwa byose bikorwa mu iyogezabutumwa ry’Urubyiruko. Ibyo bitabaye ntaho ibyo bikorwa byaba bitandukaniye n’iby‘indi miryango itandukanye yita ku bantu kandi idashingiye ku bukristu ( ONG).
Nyuma yo kumva ibyo biganiro byatangiwemo ubutumwa bukomeye, abari mu nama bunguranye ibitekerezo maze bafata imyanzuro itandukanye kandi biyemeza gufashanya kugira ngo ishyirwe mu bikorwa. Iy’ingenzi muri iyo ni iyi ikurikira:
Kubera akamaro n’umwanya ntasimburwa Ijambo ry’Imana rifite mu buzima bw’Umukristu wese harimo n’urubyiruko no mu bikorwa byose by‘iyogezabutumwa, Abashinzwe urubyiruko biyemeje gukomeza gukangurira urubyiruko gutunga Bibiliya, kuyisoma, kuyikunda, kuyamamaza, kuyisengera no kuyitera inkunga.
Gukomeza guha imbaraga amahuriro y’urubyiruko cyane cyane mu nzego za Paruwasi na Santarali ariko byose bigakorwa hakurikijwe uko icyorezo cya Kovid 19 kigenda gitsindwa kandi n’aho bikozwe kigihari hakubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ryacyo.
Kwita cyane ku Miryango ya Agisiyo Gatulika no gukora ubukangurambaga ku buryo buri mujene akwiye kugira umuryango wa Agisiyo Gatolika cyangwa se Korali abarizwamo kandi ntibibe iby’umuhango ahubwo akajya yitabira ibikorwa byawo.
Gushyigikira ibikorwa by’imikino n’imyidagaduro n’ibisigasira umuco bigakorwa kuri buri Paruwasi kandi buri Diyosezi igakurikirana ko bitanga umusaruro mu iyogezabutumwa
Gukorana bya hafi n'abapadri bashinzwe amashuri mu rwego rwo kwegera urubyiruko cyane cyane muri ibi bihe bya Covid-19 kuko abanyeshuri bo bari hamwe kandi bakaba bagize igice kinini cy’urubyiruko
Kwitabira gukoresha ikoranabuhanga, Itangazamakuru n‘imbuga nkoranyambaga mu bikorwa by’iyogezabutumwa mu rubyiruko. Aha harimo gukoresha cyane itangazamakuru rya Kiliziya: Radio Maria Rwanda, Pacis TV, Kinyamateka. Ni muri urwo rwego ibiro bishinzwe iyogezabutumwa mu rubyiruko muri buri Diyosezi byiyemeje guhita bifata ifatabuguzi rya Kinyamateka.
Gutunga urwandiko rwa Papa rurimo imyanzuro ya Sinodi ku rubyiruko “Christus Vivit“ no guhindura urwo rwandiko mu kinyarwanda kugira ngo rugere no ku bajene batumva indimi z’amahanga.
Iyi nama kandi yabimburiwe n'igitambo cya Misa cyatuwe na Mgr Serviliyani NZAKAMWITA ari kumwe na Padri Evariste, Umunyamabanga wa CEPJ na ba Omoniye
Padiri Evariste NSHIMYUMUREMYI
Umunyamabanga w’akanama k’Abepisikopi gashinzwe Icyenurabushyo mu Rubyiruko ( CEPJ)