ABASAVERI B'I KABGAYI BAGIZE AMASEZERANO


Imiryango 23/10/2017

Abasaveri bo  mu banyeshuri bo muri Diyosezi ya Kabgayi imbere ya Altari  biyemeje kwamamaza idini y'ukuri baheka umusaraba. Padiri nawe abibafashamo agira ati "mwibuke ko intumwa ya kristu iheka umusaraba wa yezu".

 

Biyemeje gukorera umuryango mu bikorwa by'inyabutatu byawo aribyo ibikorwa by'urukundo, ibya gitumwa n'iby'amajyambere

 

IBIKORWA BYA GITUMWA

Nyuma y'amasezerano ari abasezeranye ndetse n'abatarasezeranye biyemeje kuzajya bafasha abandi muri luturijiya, bahereza mu Kiliziya, baririmba mu kiliziya, ndetse no kwitabira imiryango remezo iwabo.

 

IBIKORWA By'URUKUNDO

Nk'uko bisanzwe abasaveri bafasha abandi nta gihembo bashaka cyangwa se bategereje, biyemeje kuzajya bafasha bagenzi babo bafite ibibazo (kubaha amafaranga y'urugendo, kubagurira ibikoresho by'ibanze), gushinga caritas xaveri hagati muba nyeshuri b'abasaveri, biyemeje kuzajya basura abarwayi n'ibindi...

 

IBIKORWA BY'AMAJYAMBERE

 

Umusaveri nyawe afatanya n'abandi ibikorwa bishyigikira amajyambere mu mirimo akora. Abasezeranye biyemeje kuza nshinga za club  zizabafasha kwiteza imbere bagirana inama.

 

TWAGIRIMANA Jean Pierre Ushinzwe Abanyeshuri b'Abasaveri Diyosezi Kabgayi

 

 

  


Views: 21

Add comment