ABASAVERI MU RWUNGE RW'AMASHURI RWA MUTAGATIFU YOZEFU I KABGAYI


Imiryango 23/10/2017

Umwe mu miryango y'urubyiruko usanga mu Rwunge rw'Amashuri rwitiriwe Mt Yozefu rw'i Kabgayi ( Saint-Joseph) ni UMuryango w'Abasaveri. Umuryango w’abasaveri muri Saint- Joseph Kabgayi umaze imyaka igera muri cumi n’ibiri(12) utangiye tubifashijwemo n’Abafurere ba yozefite umuryango urakora neza ibikorwa byawo biteye gitya:

Ibikorwarwa by’urukundo

Mu kigo aho bari n'ubwo igikorwa cy'ibanze ari ukwiga Abasaveri bashaka akanya ko gusura abarwayi ku bitaro bya Kabgayi bibegereye. Iyo hari umunyeshuri urwaye na we bagerageza kumwitaho bakagira umwanya wo kwita kubarwayi bo mukigo babasura muri infirmerie y’ikigo. Uretse gusura abarwayi, barafashanya hagati yabo kuko n'ubwo bose ari abanyeshuri ntibanganya uburyo. Ku bijyanye n'umurimo w'ingenzi wabajyanye basobanurirana amasomo bakagirana n'inama ku myitwarire. Bafatanya na communaute catholique mu gusura abatishoboye hanze y’ikigo.

Ibikorwa bya gitumwa

Abasaveri bose muri Saint-Joseph bose n’abaririmbyi, bafasha guhereza ndetse no gusoma mu Kiliziya, bajya bagira umwanya buri gihembwe wo kwihererera bagatekereza ku bukristu bwabo no kurushaho kunoza ubuzima bw'isengesho, bategura novena hamwe na communaute catholique, bategura icyumweru cya Gisaveri bikabera mu kigo imbere.

Ibikorwa by’amajyambere

Abasaveri bo muri Saint-Joseph baffite agasanduka gatuma bikemurira utubazo bahura natwo, bafitanye umubano wimbitse n’abasaveri bo muri Iseminari Nto Saint- Leon y'i Kabgayi, barateganya gushinga club yo gushyigikira itera mbere ry’abasaveri.

 

NAYITURIKI Felix, chef w'abasaveri muriSaint-Joseph Kabgayi

 


Views: 18

Add comment