ABASKUTI BAMAZE IMYAKA 30 MU ISEMINARI Y'I NDERA


Imiryango, Urubyiruko 23/10/2017

Ku cyumweru, tariki ya 23 nzeri 2012, Abaskuti bo muri Seminari Nto ya Mutagatifu Visenti wa Pawulo y’i Ndera bibumbiye mu nteko ya Mutagatifu Visenti bizihije isabukuru y’imyaka 30 umuryango w’Abaskuti umaze muri iyo seminari.

Ibyo birori by’agahebuzo byari byitabiriwe n’abaskuti baturutse mu mitwe ituriye Seminari ya Ndera, hamwe na bamwe mu mfura z’abaskuti babaye muri iyo nteko ya Mutagatifu Visenti, na bashiki babo bo mu muryango w’Abagide bo mu ishuri rya Lycée Notre Dame de Citeaux bakereye kwizihiza ibyo birori baberewe byimazeyo.

Mu nyigisho ye mu Gitambo cy’Ukarisitiya cyabimburiye ibirori by’uwo munsi, Padiri Jean Bosco Ntagungira, Umuyobozi wa Seminari ya Ndera, yasabye Abaskuti bashya 21 basezeranye muri iyo misa, kimwe n’abandi baskuti bose, gukurikiza inama Yezu abagira mu Ivanjiri yuko ushaka kuba mukuru agomba kuba umugaragu wa bose, bityo bubahirize amahame y’umuryango avuga ko Umuskuti abereyeho gufasha no gutabara.

Nyuma y’akarasisi n’udukino tunyuranye tw’Abaskuti byabereye mu kibuga cy’umukino wa basketball, igitaramo cyabereye mu cyumba mberabyombi cya Seminari ya Ndera, aho orchestra y’Abaseminari yasusurukije abari aho bose; Abaskuti b’abaseminari kimwe na bashiki babo b’Abagide bari babagendereye, mu munezero mwinshi, biyerekana mu mbyino z’injyana nziza zibereye ibirori.

Mu ijambo rye, umuyobozi w’abaskuti mu Iseminari yagaragaje ko hakenewe byinshi, cyane cyane ibyerekeye ubumenyi n’ubuhanga bw’Abaskuti, asezeranya ko Abaskuti ayoboye bazihatira kurangwa n’imico myiza, kandi ko bazajya babera abandi urugero. Umuyobozi w’Abaskuti mu karere ka Gasabo, bwana Babangida Apha yasabye abaseminari kugera ikirenge mu cya bakuru babo bababanzirije, baranzwe n’ibikorwa byinshi anabashishikariza kuzajya bitabira gahunda nyinshi ubuyobozi bw’umuryango ubutagegurira, kuko izo gahunda zibafitiye akamaro kenshi.

Sindayigaya Jacques, wayoboye imyaka itatu yose Abaskuti bo mu Iseminari nyuma y’amakuba yagwiriye u Rwanda mu 1994, yasabye abasezeranye kumenya agaciro k’umwambaro w’Abaskuti, bityo igihe bambaye uwo mwambaro bajye bibuka ko batagomba gukora ibibonetse byose byatesha agaciro umuryango. Naho umuyobozi w’Abaskuti mu mujyi wa Kigali, Bwana Makuta Robert yabasabye ko BA (bonne action) bayigira inkingi y’ubuskuti bwabo, bakajya barangwa n’ibikorwa byiza bya buri munsi, kuko Baden Powell yaraze Abaskuti guharanira gusiga isi ari nziza kurusha uko twayisanze.

Ibirori byasojwe saa munani, Abaseminari basezera ku bashyitsi babo bakibakumbuye!

 

 


Views: 21

Add comment