ABATAGATIFU BA MBERE BA PAPA FRANSISKO


Kiliziya 23/10/2017

« Mu kwizera Kristu n’Inyigisho y’Ivanjili, mu kumwamamaza mu magambo no mu buzima » : ayo magambo yagarutse inshuro ebyiri mu nyigisho ya Papa Fransisko washyize mu rwego rw’abatagatifu imbaga y’ababatijwe barenga 800 babayeho hagati y’igisekuruza cya 19 na 20, bo mu Butaliyani no muri Amerika y’amajyepfo. Yanahamije ko guhorwa Imana n’iyamamaza butumwa bita uburyohe bwabyo bwa gikristu iyo nta rukundo

Igitambo cyari cyatangiye saa tatu n’igice, cyasojwe saa sita n’urugendo Papa yakoze yakoze azenguruka ku rubuga rwa Mutagatifu Petero mu modoka idatwikiriye, kugira ngo ahe imbaga yose uburyo bwo kumusuhuriza bugufi. Muri iyo nzira yashoboye gusuhuza abana n’abarwayi.

Abo batagatifu bashya bakomoka mu Butaliyani, muri Kolombiya no muri Megizike : Antonio Primaldo na bagenzi be bahowe Imana i Otrante ku nkegero z’Adiyatike (1480); Laura Montonoya(1876-1949) ni umutagatifu wa mbere ukomoka muri Kolombiya; na Mariya Gwadelupe Garisiya Zayala (1878-1963) ‘’Madre Lupita’’.
Mutagatifu Lupita

 

Mu nyigisho ye Papa yagize ati:

"Bavandimwe nkunda, mu kugera ikirenge mu cy’abahowe Imana b’i Otrante, turinde ukwemera twahawe ari ko bukungu nyabwo, nituvugurure ukwemera kwacu muri Nyagasani, niyo haba mu nzitane no mu kutumvwa. Imana ntishobora kuduterarana mu ntege nke no mu mutekano muke".

Yasabye abakristu bose gusabira abakristu batotezwa muri iki gihe.

Amaze kuvuga ingabire z’umutagatifu wa mbere wa Kolombiya, Papa yashimangiye ko Laura ari igikoresho cy’iyamamaza butumwa mbere na mbere nk’umwarimu na none nk’umubyeyi w’abakene yari yarihebeye abakirana urukundo rukomoka ku Mana, kandi akaberekeza kuri Nyagasani mu buhamya nyabwo bwubahiriza umuco we.

Papa yakuye mu buzima bw’uwo washinze umuryango, iyi nyigisho y’ubumwe; “uyu mutagatifu wa mbere wavukiye ku butaka bwiza bwa Kolombiya, atwigishe guha Imana ibyo dutunze, twirinde kubaho mu kwemera kwacu twigunze, tukwamamaze, tukumurikishirize abandi mu byishimo by’ivanjili haba mu magambo no mu bikorwa mu buzima bwose turimo".

Ikindi kandi, Papa yatsindagiye ko urugero rw’uwo mutagatifu ari umuti mu bigeragezo bya none: “atwigisha kubona uruhanga rwa Yezu rurabagirana mu maso y’abandi, gutsinda ubwigunge n’ukwikubira, kwakira abandi nta kubacira imanza no kwiganyira, tukabikorana urukundo nyarwo; tukabaha ibyiza biruta ibindi mu byo dutunze, ariko cyane cyane tugasaranganya n’abandi ikiza gisumba ibindi dufite: Kristu n’Ivanjiri ye.

Naho ku byerekeye umutagatifu wo muri Megiike, “Mama Lupita Papa yahamije ukwitangira abakene n’abarwayi kwe mu magambo meza: “ Mu kwiyemeza kubaho mu buzima bwa gikene, no mu gukurikira ijwi rya kristu ryamuhamagaye, yigishaga gukunda ubukene kugira ngo tubashe gukunda abakene n’abarwayi. Mama Lupita yapfukamaga ku butaka bw’ivuriro imbere y’abarwayi n’abatereranywe kugira ngo abafashe mu rukundo no mu kwifatanya nabo. "

Mbere y’indamutso ya Malayika papa yasuhuje imbaga y’abakardinali, abepiskopi n’abasaserdoti bari baje muri icyo gitambo cyo gushyira mu rwego rw’abatagatifu abo bakristu.

 

(source Zenit)

 

Nkeramugaba Anicet

 

 


Add comment

Province Sainte Famille
Inkuru zifitanye isano
Inkuru zisurwa cyane