AMIZERO YACU ARI MURI NYAGASANI


CEPJ 23/10/2017

Mu gitaramo gisoza Urugendo Nyobokamana rw'Amizero ku isi rwabereye mu Rwanda, kuva ku itariki ya 14 kugeza ku ya 18 Ugushyingo 2012, Nyiricyubahiro Myr Servilien NZAKAMWITA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba akaba na Perezida wa Komisiyo y'Inama y'Abepiskopi ishinzwe Iyogezabutumwa mu Rubyiruko (CEPJ) yakuye urubyiruko ati : Abajeunes, nabo bati : "Amizero yacu ari muri Nyagasani".

Mu ijambo rye, Myr Nzakamwita yashimiye byimazeyo Furere Aloïs, Umuyobozi Mukuru w'Umuryango w'Abafurere ba Teze, ashimira n'abafurere bose bagize uwo muryango, kuba baratekereje gutegura urugendo nyobokamana rw'Amizero ku isi, urwo rugendo rukabera mu Rwanda.

Myr Nzakamwita yashimiye Arikidiyosezi ya Kigali yateguye, ikakira ry'urubyiruko rusaga 8, 000, arangije ashimagiza Urubyiruko rwaturutse mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo atangariye cyane ukuntu bitabiriye iri huriro ari benshi, mu gihe mu gihugu cyabo havugwa ibibazo bikomeye by'intambara n'umutekano muke.

Myr Nzakamwita yashyikirije urubyiruko ubutumwa bw'inyabutatu bugenewe imiryango y'ububyiruko, diyosezi ruturukamo n'ibihugu rukomokamo:

 

  1. Kubaka ubumwe no kubuharanira;
  2. Guha Imana umwanya w'ibanze mu masengesho, mu masakramentu n'Ijambo ry'Imana;
  3. Kwigirira icyizere, rugaharanira ibyubaka urubyiruko no kugendera kure abahungabanya urubyiruko.

 

Myr yasoje ijmbo rye ashimira abantu bose bari bakoraniye muri iryo huriro, abifuriza kugira urugendo rwiza n'amahoro.

 


Add comment

Province Sainte Famille
Inkuru zifitanye isano
Inkuru zisurwa cyane