DIYOSEZI GATOLIKA YA BYUMBA YIZIHIJE PASIKA Y`ABANA ku wa 18-4-2015


Abana 23/10/2017

 

Diyosezi Byumba imaze kugira umuco wo kwizihiza iminsi mikuru y’abana: Noheli y’abana, umunsi mpuzamahanga w’iyogezabutumwa ry’abana ndetse na Pasika y’abana. Ni muri urwo rwego kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 18/4, yakoranyije abana basaga 1500 baturutse hirya no hino mu maparuwasi kugira ngo basangire ibyishimo bya Kristu wazutse. Uyu munsi wabaye mu rwego rwo kwizihiza gahunda y’abana yiswe “4T (Turuhukane na Kristu, Tuvukane na Kristu, Twigane na Kristu na Tuzukane na Kristu). Kuri uwo munsi rero hizihijwe “Tuzukane na Kristu.

Umunsi mukuru wabereye ku cyicaro cya Diyosezi ya Byumba. Ibi birori byabimburiwe n’igitambo cya misa cyayobowe na Musenyeri Servilien NZAKAMWITA, umushumba wa diyosezi gatolika ya Byumba. Uretse abana abandi bari bitabiriye twavuga nka bamwe mu babyeyi bari baherekeje abana babo, abagize komisiyo y’abana ku rwego rw’amaparuwasi na diyosezi tutibagiwe n’abasaseridoti. Insanganyamatsiko y’umunsi yagira ga iti: “Abana twese tuzukane na Kristu, twiyubakira umuryango mwiza wo shuli ry’ukwemera n’inkingi y’amajyambere. Kugira ngo abana bongere gusangizwa amayobera ya Pasika ya Nyagasani, hifashishijwe amasomo matagatifu yo mu misa yo ku manywa ya Pasika. Hakoreshejwe indirimbo za Pasika dore ko abana bari barazitoje ku buryo buhagije. Nubwo imvura itaboroheye mu nzira baza ariko ibyo ntibyababujije twitabira cyane. Wasangaga mu Kiliziya abana hafi ya bose bambaye Furali ikoreshwa mu iyogezabutumwa ry’abana, bamwe muri bo bambaye “Uniforme ya Enfance missionnaire, bazunguza amabendera yabo mu Kiliziya mu gihe cy’indirimbo; mbese umususuruko ari wose. Abana batambagije Ivanjili mbere y’uko isomwa aho abana bari bahetse umwana utwaye igitabo cy’ijambo ry’Imana mu gikoresho cyabugenewe.

Nyuma ya Misa hakurikiyeho imikino n’imyidagaduro aho abana bari bafite indirimbo n’imbyino bitandukanye byagaragazaga ko Kristu yazutse by’umwihariko insanganyamatsiko y’umunsi. Havuzwe amagambo meza atandukanye yose kandi akaba yari agamije kubaka abana.

Mu nyigisho ye ndetse no mu Ijambo yavuze mu gihe cyo guseruka kw’abana, Musenyeri Servilien Nzakamwita yongeye gusaba abana kubaho nka Kristu watsinze urupfu maze akazukira kubakiza. Kugira ngo bashobore kugenza nka Kristu wazutse, yasabye abana gukomeza kuba abahamya nyabo ba Kristu bimika muri bo imigenzo myiza mbonezamana (Ukwemera, ukwizera n’urukundo) na mbonezabupfura (Imbaraga, ubutabera, ubushishozi no kwitsinda). Yasabye abapadri n’abandi babyeyi bita ku bana gukomera kuri uwo murimo mutagatifu ko ingororano yabo izaba nyinshi mu ijuru.

MUGIRE Sangwa Natasha w’imyaka 11 uhagarariye abandi bana yashimiye umwepisikopi wabo ubahora hafi mu miromo nyogezabutumwa yabo. Yibukije abana ko bagomba kurangwa n’urukundo Yezu ubwe yabakunze igihe agize ati: “Nimureke abana bansange, mwibabuza kunyegera kuko ingoma y’ijuru ari iy’abameze nkabo. (Mt 19, 14). Yashishikarije abana kuziga neza mu gihembwe cya kabiri.

Mu Ijambo rye, Padri MUNDERE Dominique, umuyobozi w’Ingaga za Papa zishinzwe iyogezabutumwa akaba anashinzwe mu buryo bw’umwihariko guhuza ibikorwa by’iyogezabutumwa ry’abana muri diyosezi ya Byumba yasabye ababa ko bazukana na Kristu bava mu bibi bakora bakerekeza mu byiza bayobowe n’urumuri rwa Kristu. Yabasabye abana gukomeza kwitabira amatsinda n’amahuriro by’abana: Sunday school, Bible reading club, utugoroba tw’abana, junior, abishimye, abahereza, ababyinnyi, Poeri cantores, …. Yasabye kandi ababyeyi ko bakomeza kuba hafi abana kugira ngo abana bashobore kuba inshuti za Yezu zimwamamaza mu bandi bana nkuko Musenyeri Ogusto Charles de Forbin Janson yabisabye mu ntangiriro ashinga iri yogezabutumwa.

Uyu munsi mukuru wa Pasika y’abana waje usoza amahugurwa y’abakangurambaga b’abana bari baturutse mu maparuwasi agize diyosezi, abapadri bashinzwe abana ndetse na Komite z’abana ku rwego rwa diyosezi. Ayo mahugurwa yayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Servilien NZAKAMWITA ndetse na Padri Dominique Mundere ushinzwe Komisiyo y’abana. Abitabiriye amahugurwa bigishijwe uburyo mpuzamahanga Kiliziya iteganya bwo kureramo umwana kugira ngo abashe kuba umwogezabutumwa w’ukuri ubereye Imana n’abantu. By’umwihariko umwepiskopi wa diyosezi ya Byumba yerekanye umwanya remezo umwana afite muri Kiliziya kandi ahabwa na Yezu ubwe.

Hatanzwe ibikoresho bitandukanye bifasha abakangurambaga mu kwigisha abana: amashapule nyogezabutumwa y’amabara atanu akoreshwa n’abana iyo basabira bagenzi babo bo ku isi yose, Bibiliya abakangurambaga bazajya bifashisha mu kwigisha abana Ijambo ry’Imana, Amafurali, amabendera, …. Ibi byose bigamije gukora iyogezabutumwa ry’abana ku buryo bunoze kandi mpuzamahanga.

Ibirori byasojwe n’ubusabane ku bana bose ndetse n’amafoto y’urwibutso!

Abana bahaye Mgr impano ya Mgr Ogusto Charles washinze Enfance missionnaire

Imikino n’imyidagaduro

Presidente wa Enfance missionnaire muri diyosezi Byumba MUGIRE SANGWA NATACHA w’imyaka 11 yifotoranyije n’abayobozi bandi ba Enfance missionnaire. Nyuma habaye Ubusabane mu matsinda atandukanye.

 


Views: 10

Add comment