«Duharanire kuba beza, kubaho neza, kandi batuye heza».


Imiryango 23/10/2017

INGANDO Y’ABASUKUTI YABAYE KU WA 20 – 25/08/2012

"Ubusukuti budufashe kuba abantu buzuye. Imyitwarire yacu aho dutuye mu mashuri niyo izatuma urubyiruko rukunda igiskuti. Abaskuti ni bake cyane ugereranije n'urubyiruko dufite, duharanire ko urubyiruko rwinshi ruza mu giskuti" Padiri Charles HAKOLIMANA

Guhera ku wa mbere ku itariki ya 20/08/2012 Groupe “Flamme Ardente y’Abasukuti bo mu Iseminari Nto ya Rwesero muri Diyosezi ya Byumba batangiye ingando ya gisukuti mu kigo cy’amashuri yisumbuye yo ku Rwesero.

Abasukuti bari muri Groupe “Flamme Ardente, bakorera ku Rwesero, bateguye ingando, batumira abandi basukuti bari mu duce tumwe tugize Zone ya Byumba. Iyo ngando yitabiriwe n’abasukuti bagera kuri 52. Yatangiye ku wa mbere tariki ya 20 isozwa kuwa gatandatu tariki ya 25/08/2012, ifite insanganyamatsiko igira iti: «Duharanire kuba beza, kubaho neza, kandi batuye heza».
Iyo ngando y’Abasukuti, yari igamije guhuza imbaraga z’urubyiruko rw’abasukuti mu bikorwa by’iterambere no gushyigikira kuba umuntu ufite ubumuntu.

Bimwe mu bikorwa byakozwe muri iyo ngando.

Ku wa mbere tariki ya 20/08/2012:
• Ari nabwo ingando yatangiye habaye igitambo cya Misa cyayobowe na Padiri Augustin HAKIZIMANA akaba ari nawe Omoniye w’Abasukuti mu rwego rwa Diyosezi ya Byumba.
• Itangwa ry’umugisha ku bikoresho by’ingando, n’itangizwa ku mugaragaro ry’ingando, hazamurwa ibendera ry‘abaskuti.
• Ishyirwaho ry’ubuyobozi bw’ingando.

Ku wa kabiri tariki ya 21/08/2012
• Ikiganiro kigisha kwirinda ibiyobwabwenge cyatanzwe n’intumwa iturutse mu Karere ka Gicumbi Bwana RWIRANGIRA Diedori ushinzwe urubyiruko, umuco na Siporo.
• Ikiganiro kuri Gahunda ya Leta y’imbaturabukungu EDPRS cyatanzwe n’intumwa iturutse mu Karere ka Gicumbi Bwana MUTABAZI Onesphore ushinzwe Neighbour’s eyes.

Ku wa gatatu tariki ya 22/08/2012
• Ikiganiro ku ndwara ya Sida cyatanzwe n’intumwa ya RBS/RHCC Bwana GATABAZI Jean Marie Vianney.
• Imyidagaduro yabereye ku Rwesero mu iseminari nto.

Ku wa kane tariki ya 23/08/2012
• Igitambo cya Misa cyabereye mu iseminari nto ya Rwesero.
• Igikorwa gifite insanganyamatsiko igira iti:«Abasukuti, imbaraga z’igihugu», icyo gikorwa ni umuganda wakozwe mu muhanda Rwesero – Cyamutara, hatunganywa umuhanda, hashyirwamo ibiraro bihagije no gutunganya imiyoboro y’amazi.
• Urugendo rwerekeza i Rutare ahubatswe urwibutso rushyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi 1994, mu rwego rwo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Ku wa gatanu tariki ya 24/08/2012
• Gusoza ibikorwa byose bitarangiye neza, gukora isuku no kwitegura gusoza ingando ya Gisukuti.

Ku wa gatandatu tariki ya 25/08/2012
• Igitambo cya Misa cyo gusoza ingando y’abasukuti cyayobowe na Padiri Charles HAKOLIMANA ushinzwe urubyiruko Gatolika ku rwego rw’igihugu, ari kumwe na Padiri Augistin HAKIZIMANA ushinzwe abasukuti muri Diyosezi ya Byumba. Hakiriwe n’amasezerano y’abasukuti.

Muri iyo misa Padiri Charles yongeye kugaruka ku mwanya ukomeye igiskuti gifite mu kwita ku rubyiruko. Yemeje ko akeza kigura ko imyitwarire myiza y’abaskuti izatuma urubyiruko rwinshi rugana uwo muryango. Abwira abari bagiye gusezerana yabasabye kuzirikana ku mpamvu bahisemo uyu muryango. Icyo bakurikiranye. Ati « Niba nta mpamvu ntacyo muzavanamo muzarambirwa. Ni nko kugenda utazi iyo ujya ». Yasabye abaskuti baraho gukaza umurego mu gushaka no kwigisha abandi baskuti bashya, yemezako hari urubyiruko rwinshi rutagira aho rubarizwa rutagira aho rwitoreza ubumuntu.
 


Views: 14

Add comment