Guhimbaza umunsi w'urubyiruko gatolika mu Rwanda kuwa 30/01/2022


Kiliziya, Urubyiruko 02/02/2022

Umunsi w’urubyiruko gatolika mu Rwanda ku nshuro ya 17

Ku cyumweru tariki 30/01/2022, urubyiruko n’abakristu muri rusange bizihije umunsi w’urubyiruko ari nawo usoza ukwezi kwahariwe urubyiruko mu Rwanda. Uyu munsi ufite inkomoko ku munsi mpuzamahanga w’urubyiruko washyizweho na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II mu 1985 ariko utangira kwizihizwa mu Rwanda mu 2006, ari nayo mpamvu tuwizihiza ku nshuro ya 17 mu gihe abandi bawizihiza ku nshuro ya 36. Insanganyamatsiko y’uyu munsi yagiraga iti : Haguruka kuko nkugize umugabo wo guhamya ibyo wabonye (Ibyak 26,16). Muri rusange uyu munsi wizihirijwe mu ma paruwasi yose yo mu Rwanda ariko by’umwihariko, ibirori byo kuwizihiza ku rwego rw’igihugu bibera muri Arikidiyosezi ya Kigali, muri Paruwasi ya Regina Pacis. Ibi birori ahanini byaranzwe n’igitambo cya Missa yasomwe na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali KAMBANDA, Arikiyepisikopi wa Kigali akikijwe na Padiri Evariste NSHIMYUMUREMYI Umunyamabanga wa Komisiyo y’Abepisikopi ishinzwe urubyiruko ndetse na Padiri Alexis NDAGIJIMANA Omoniye w’urubyiruko muri Arikidiyosezi ya Kigali.

Mu nyigisho ye, Nyiricyubahiro Karidinali yagarutse ku ngingo y’Ukwemera, agaragaza ko kuba abantu bateranira mu kiliziya baje mu Missa ari kimwe mu bimenyetso by’Ukwemera. Yibukije ko abantu bamwe bavuga ko batemera Imana atari uko habuze ibimenyetso byerekana ko Imana iriho ndetse ko atari n’uko bayobewe ko ibaho ahubwo ari ukubera ko baba barananiwe kuyakira mu buzima bwabo no gukora ugushaka kwayo, nuko bagafata icyemezo cyo kuyihakana kugira ngo bihe amahoro. Bene aba bantu bahakana Imana nkana cyangwa bakayigomekaho babigambiriye biragora kubigisha. Ashingiye ku isomo rya mbere n’ivanjili byasomwe uyu munsi, Nyiricyubahiro Karidinali yagaragaje ko ari byo byakunze kuranga Abayisilaheli bagiye baratera umugongo Uhoraho Imana, bakizera amahanga aho kwizera Uhoraho, bakifatanya nayo kandi bakigana imigenzo mibi yo gusenga ibigirwamana, maze Uhoraho yaboherereza Umuhanuzi Yeremiya ngo abahwiture bakanga kumwumva, bakamutoteza kandi bakamufata nk’umwanzi. Ibi ni nabyo kandi bakoreye Yezu ubwo yari ari i Nazareti aho yarerewe ubwo bashakaga kumwica ariko akabanyura mu myanya y’intoki. Karidinali yagaragaje ko kutemera Imana no kuyigomekaho ari byo binatuma abantu babana nabi hagati yabo. Bityo asaba urubyiruko kwimika Imana mu buzima bwabo, bakarangwa n’ukwemera nyako, kandi bakigiramo urukundo nk’uko Pawulo Mutagatifu arutubwira mu ibaruwa ye ya mbere yandikiye Abanyakorinti. Uru rukundo ni rwo ruzafasha abanyarwanda gutsinda amashyari, bakareka gusenyana ahubwo bakigiramo ibyishimo kandi bagashyira hamwe imbaraga zabo n’ingabire zabo bakageza u Rwanda aheza.

Mu butumwa bwatanzwe mbere y’uko Missa ihumuza, Padiri Alexis NDAGIJIMANA ushinzwe urubyiruko muri Arikidiyosezi ya Kigali yagarutse ku bikorwa bitandukanye byakozwe mu ikenurabushyo ry’urubyiruko ; muri byo harimo kwimakaza umuco wo gushengerera mu rubyiruko, gusoma Bibiliya, ingendo nyobokamana ndetse n’ibikorwa by’urukundo. Yanagaragarije kandi Karidinal bimwe mu bibazo urubyiruko rufite cyane cyane kuba hari ababyeyi bahoza ku nkeke urubyiruko barushinja ko rwananiranye kandi bakarushyira ku gitutu cyo gushyingirwa ari nabyo bituma bamwe bashaka batabyiteguye. Umwe mu bajene bahagarariye abandi Yvette AKIMPAYE yatanze ubuhamya bw’uko kuba mu itsinda risoma Bibiliya byamufashije. Yagaragaje ko gusoma Bibiliya byamufashije kumva ko iyo asoma ijambo ry’Imana abifata nko kuganira n’umubyeyi we umukunda, ko byamufashije kubona ko ibibazo ahura nabyo hari n’abandi bahuye nabyo kandi ntibibaherane, ko bimwigisha gusenga no gusobanukirwa n’ibyo yemera. Maze ashishikariza urubyiruko gukunda gusoma Bibiliya kuko umuntu w’Imana yumva amagambo y’Imana. Umunyamabanga wa Komisiyo y’Abepisikopi ishinzwe urubyiruko, Padiri Evariste NSHIMYUMUREMYI, mu ijambo rye yashimiye Imana kuba urubyiruko rwongeye kubasha guterana nyuma y’igihe kinini icyorezo cya Covid 19 cyarabangamiye gahunda nyinshi. Yasabye urubyiruko kubibonamo ikimenyetso cy’uko Imana itajya idutererana mu byago duhura nabyo kandi arushishikariza guha uyu munsi agaciro kuko ari ikimenyetso cy’uko Kiliziya ibakunda, ibazirikana kandi ibasabira. Yagarutse kandi ku butumwa Nyirubutungane Papa Francisko yageneye urubyiruko kuri uyu munsi. Asubiramo amagambo ya Papa Francisko yabwiye urubyiruko ati : Uyu munsi, ubutumire Kristu ahaye Pawulo burareba buri wese muri mwe: Haguruka! Ntushobora guhera hasi ngo ukomeze kurambarara uganya ko wagowe, hari ubutumwa bugutegereje! Nawe ubwawe ushobora kuba umuhamya w’ibyiza Yezu yatangiye gukora muri wowe…..Haguruka uhamye ko urukundo n’ubwubahane bishoboka mu mibanire y’abantu, mu buzima bw’umuryango, mu biganiro hagati y’ababyeyi n’abana, hagati y’abato n’abakuru. Haguruka uhamye ko uwaguye ashobora kubyuka, ko abantu bapfuye kuri roho bashobora kuzuka, ko abacakara bashobora gusubirana ubwigenge, ko imitima ikandamijwe n’umubabaro ishobora kugarura icyizere. Haguruka uhamye mu byishimo ko Kristu ari muzima! Kwirakwiza ubutumwa bwe bw’urukundo n’umukiro mu rungano rwawe, ku ishuri, muri kaminuza, ku kazi, mu isi y’ikoranabuhanga, ahantu hose. Yashoje ijambo rye ashimira Nyiricyubahiro Karidinali wabafashije kwizihiza uyu munsi ndetse ashimira n’abandi Bepisikopi uburyo bita ku rubyiruko kandi bagashyigikira ibikorwa by’iyogezabutumwa ribagenewe.

Nyiricyubahiro Karidinal mu butumwa busoza uyu munsi yashimiye urubyiruko ku kwemera rufite, ku buryo rwakira ijambo ry’Imana no ku bwitange rugaragaza muri kiliziya cyane cyane nko mu bihe bya Covid 19 aho urubyiruko rw’Abakorerabushake rwafashije abandi bakristu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid 19. Yashimiye kandi abapadiri, abihayimana n’abandi bose bakora mu iyogezabutumwa ry’urubyiruko kandi abizeza ko Kiliziya izakomeza kubashyigikira.

Karidinali yibukije ko urubyiruko ari ibyishimo, ishema n’imbaraga bya Kiliziya, ko ubwitange bwarwo butera imbaraga abageze mu za bukuru, ko ari rwo rutuma tubona ko Kiliziya ifite ejo hazaza kuko ari bo bihayimana b’ejo, abogezabutumwa b’ejo n’ababyeyi b’ejo. Ni muri urwo rwego yasabye urubyiruko kuba ku isonga mu butumwa bwa Kiliziya. Karidinali kandi yagarutse no kuri Sinodi ya Kiliziya irimo kuba maze ashishikariza urubyiruko kuyitabira bakabwira Kiliziya ibibazo bafite, inzozi zabo n’ibyifuzo byabo kandi ko yiteguye kubatega amatwi. Agaruka ku bibazo Padiri Alexis yavuze byo gushyirwaho igitutu cy’urushako no gushinjwa kunanirana, Karidinali yagaragaje ko byose biterwa no kudatega amatwi abajene, bityo abizeza ko Kiliziya yo yiteguye kubatega amatwi ndetse abibutsa ko bakwiye guhitamo abo bazabana biturutse mu bwisanzure n’urukundo ruzira uburyarya. Ikindi gikomeye yasabye urubyiruko ni ukuba intumwa n’abogezabutumwa mu bajene bagenzi babo, bakarangira abandi inkuru nziza, bakamurikira abandi nk’uko abakristu ba mbere babigenje.

Mu bindi byaranze uyu munsi harimo isengesho ryo gusingiza Imana ryabanjirije igitambo cya Missa ndetse n’ikiganiro cyatanzwe na Padiri Omoniye w’urubyiruko ku rwego rw’igihugu ari kumwe n’abajene bahagarariye abandi kigatambuka kuri Pacis Tv guhera saa munani n’igice (14h30).


Padri Evariste NSHIMYUMUREMYI, Umunyamabanga wa Komisiyo y’Abepisikopi ishinzwe urubyiruko(CEPJ)


Posted : Marcellin MBONERA , Communication/CEPJ






Views: 74

Add comment