GUTEGURA IHURIRO RYA RIO 2013


JMJ, Urubyiruko 23/10/2017

Kuva ku itariki ya 29 kugeza ku wa 31 werurwe 2012, Inama Nkuru y’Iyogezabutumwa bw’Abalayiki yakoresheje inama i Rocca di Papa, inama mpuzamahanga y’intumwa z’ihuriro mpuzamahanga ry’Urubyiruko rya Madrid 2011 (Hisipaniya) n’irya Rio 2013 (Burezili). Intumwa ziyingayinga 250, zihagarariye Inteko z’Abepisikopi bo mu bihugu 99 n’amashyirahamwe 45, hamwe n’imiryango mpuzamahanga inyuranye, zitabiriye iyo nama. Ubwo bwitabire bukomeye, kandi bw’inzobere ni ikimenyetso cy’agaciro Kiliziya igenera amahuriro mpuzamahanga y’urubyiruko. Koko rero, bigenda birushaho kumvikana ko abashumba ba Kiliziya ku isi hose basanga Ihuriro mpuzamahanga ry’urubyiruko ari ingenzi mu kunoza no gushishikariza iyogezabutumwa mu rubyiruko.

Muri iyo minsi itatu, imirimo y’inama yabimburiwe no kwakira imbuto zeze ku Ihuriro Mpuzamahanga rya Madrid ryo mu mwaka wa 2011, mu biganiro byatanzwe na Nyiricyubahiro Karidinali Antonio Maria Rouco Varela, Arikiyepisikopi wa Madrid akaba n’umuyobozi w’Inama y’Abepiskopi ba Hisipaniya, ndetse na Nyiricyubahiro Musenyeri Augusto Franco Martinez, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Urubyiruko rya 2011, hamwe n’abandi bayobozi bateguye ihuriro rya Madrid ku rwego rw’igihugu. Muri iyo nama higaragajwe uruhare iryo huriro mpuzamahanga ryagize kuri diyosezi ya Madrid, ku gihugu cya Hisipaniya, ndetse no ku yindi migabane y’isi mu buhamya bwatanzwe n’intumwa za Filipine, Madagasikari, Polonya, Venezuela, Australiya n’izindi ntumwa zo mu bihugu byinshi binyuranye. Biratangaje cyane kumva ubwo buhamya bw’ukuntu Nyagasani yigaruriye urubyiruko mu gihe cy’ihuriro mpuzamahanga ry’urubyiruko, “urusobekerane rw’urumuri n’ibyishimo nk’uko Mt Petero abivuga.

Ku munsi wa kabiri, abitabiriye inama bibanze ku ihuriro rya Rio rya 2013. Umuyobozi w’Akanama k’igihugu gashinzwe kuritegura, Nyiricyubahiro, Musenyeri Orani Joà£o Tempesta, Arikiyepisikopi wa Rio de Janeiro, yagaragaje agaciro gakomeye k’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Urubyiruko rya Rio kuri diyosezi ya Rio na Kiliziya yose ya Burezili ndetse na Amerika y’epfo. Akaba ahamya ko, nyuma y’ubuhamya bwo hirya no hino ku isi bunyuranye bwatanzwe, Ihuriro Mpuzamahanga rya Rio ryatangiye, kandi si muri Burezili gusa. Mu by’ukuri, Ihuriro mpuzamahanga ry’urubyiruko rya Rio si iminsi itanu gusa rimara, ahubwo ni n’iminsi yose imyiteguro iribanziriza. Hagati y’ihuriro mpuzamahanga ry’urubyiruko n’irindi haba urugendo nyobokamana nyirizina, urugendo rukorwa n’imbaga itabarika y’urubyiruko, za diyosezi nyinshi, amaparuwasi n’imiryango itangukanye ya Kiliziya.

Koko rero Ihuriro Mpuzamahanga ry’Urubyiruko ryabaye nk’ubuhanuzi bw’Umuhire Papa Yohani Pawulo wa 2, bwateje ivugurura rikomeye mu iyogezabutumwa mu Rubyiruko. Mu ijambo rye rikomeye yavugiye i Roma kuwa 22 ukuboza 2011, Nyirubutungane Papa Benedigito wa 16 yagaragaje ko Ihuriro Mpuzamahanga ry’Urubyiruko ryatubyariye uburyo bushya bwo kubaho gikristu. Ugendeye kuri iryo jambo rya Papa, abari mu nama batekereje ku nyigisho n’amahugurwa Kiliziya ikwiye kugenera urubyiruko rw’ibi bihe turimo. Ibyo nibyo byabaye insanganyamatsiko y’umunsi wa gatatu, kuko bigaragara ko ari ubutumwa bwihutirwa bwa Kiliziya: kurema ibisekuruza bishya by’Abakristu bashobora kubaho bubahirije Ivanjiri kandi bakayamamazanya ibyishimo.

Umunsi wakurikiyeho, ku cyumweru cya Mashami, abitabiriye iyo nama, bifatanyije na Nyirubutungane Papa mu gutura igitambo cya Missa, bityo bifatanya nawe kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko wa 2012.
 


Views: 48

Add comment