HIRYA NO HINO MU MAPARUWASI BARAKATAJE MU IHURIRO RYA TEZE


Teze 23/10/2017

Paruwasi ya Mt Petero-Cyahafi mu Ihuriro rya Teze

Paruwasi ya Cyahafi ni imwe mu maparuwasi gatolika yo mu mujyi wa Kigali. Urubyiruko rwo muri iyo paruwasi rukaba narwo rutaracikanywe n'ibikorwa by'ihuriro rya Teze, ndetse rukaba rwitanga bigaragara muri iryo huriro.  

Ku munsi wa mbere w'iryo huriro iyo paruwasi yashoboye kwakira urubyiruko rusaga 300 ruturutse mu bihugu bitandukanye, muri bo twavuga abaturutse muri disoyezi zose zo mu Rwanda, abaturutse mu gihugu cya Tanzania, Uganda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, u Burundi, Kenya, Burkina Faso, Ethiopia, Koreya, Ubushinwa, Ubudage n'ahandi...  

Igikorwa cyo gucumbikira abo bantu bose nticyari cyoroshye na busa, ariko cyagenze neza cyane kuko nta mushyitsi wigeze abura icumbi, ahubwo hari ababyeyi benshi babuze abo bacumbikira bitewe n'uko umubare w'abari bategerejwe kwakirwa muri iyi paruwasi utagezeho.

Umunsi wa kabiri waranzwe rero no kwitabira ibikorwa nyirizina bya gahunda y'Urugendo Nyobokamana rw'Amizero ku isi, ubu rubera mu mujyi wa Kigali, mu gihugu cy'u Rwanda.

Gutura Igitambo cy'Ukaristiya

Mu gitondo, guhera saa moya habereye Missa Ntagatifu yasomwe mu ndimi zitandukanye: Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa n'Igiswahili. Koko rero Paruwasi ya Mt Petero Cyahafi yagize amahirwe yo gucumbikira Abasaseridoti basaga 10 kandi bakomoka mu bihugu bitandukanye, bityo hasomwa missa abashyitsi bose bashobora kumva nta ngorane ibiyivugirwamo. Birumvikana rero ko iyo Missa, yari n'iyo guhimbaza Mutagatifu Yozefu Mukasa, umwe mu rubyiruko rwo mu gihugu cy'abaturanye cya Uganda wagaragaje ko Urubyiruko rushobora gukomera ku Mana, rukayigirira icyizere rwiringiye kuzabana nayo iteka, rukemera guhara amagara yarwo rukitangira Kristu, ndetse rwishwe urw'agashinyaguro. Kwigisha ku buzima bwa Yozefu Mukasa byabaye nk'umusemburo w'ubundi buhamya bwinshi bunyuranye, abitabiriye ihuriro rya Teze i Kigali bari bagiye gukurikirana hirya no hino muri paruwasi ya Mt Petero Cyahafi.

Isengesho ry'Ihuriro rya Teze

Nyuma y'Igitambo cya Missa, abitabiriye ihuriro rya Teze bakoze isengesho ryateganyirijwe umunsi wo kuwa 15 ugushyingo 2012, naryo rikorwa mu ndimi zitandukanye, riyoborwa n'urubyiruko rukomoka mu bihugu bitandukanye nk'ikimenyetso cy'ubumwe bugambiriwe n'Abafurere ba Teze iyo bahuriza hamwe urubyiruko rukomoka impande zose z'isi no mu matorero y'abemera Kristu atandukanye.

Kumva Abahamya b'Amizero

Nyuma y'Isengesho ry'Ihuriro rya Teze, abitabiriye ihuriro bagabanyijwe mu matsinda 17 n'uko bajya kumva ubuhamya bw'Abakristu banyuranye bakora imirimo itandukanye baharanira imibereho ya buri munsi, nyamara uko guhihibikanira gushaka amaronko ntibibabuze kwitangira Kiliziya kimwe n'abandi bahamya baba baranyuze mu bigeragezo bikomeye ariko ntibibace intege, ahubwo mu bibazo bagize barushaho gukomera kuri Kristu, kandi bakomeza kwitangira abandi.

Ewujeniya ni umwe mu bahamya b'amizero, akaba ayoboye koperative Agaseke Kimisagara. Abakurikiranye ubuhamya bwe bashoboye kwibonera ko kwihangira imirimo bishoboka igihe abantu bibumbiye hamwe mu mashyirahamwe, koperative yacungwa neza igatera imbere ikanateza imbere abayigize; nyamara ariko gukora iyo mirimo ntibibuze umukristu ufite ukwemera gukomeza kwitanga no kwitangira abandi muri Kiliziya, aho agaragara mu bikorwa byinshi binyuranye nko kuririmbira Imana muri korali, gukora isuku ku Kiliziya, kwitabira ibikorwa by'umuryango remezo no gutegura no gutaka Kiliziya kugira ngo abayigana mu masengesho bayisange ikeye iteye amabengeza, kwitanga mu bikorwa binyuranye byo kubaka no gusana Kiliziya.

Uretse rero Ewujeniya, hari n'ubundi buhamya bwatanzwe hirya no hino muri bwo twavuga ubw'umwe mu rubyiruko washoboye kwibohora ingoyi y'ibiyobyabwenge n'izindi ngeso agahitamo gukurikira Kristu, ubu akaba ameze neza, kandi akaba n'intangarugero mu bikorwa binyuranye bya paruwasi. Umuryango umaze imyaka 75 ubana gikirisitu wameneye urubyiruko ibanga ryo kubana mu ituze n'umunezero, abo bakambwe babahishurira ko hashize imyaka isaga 5 badasibye missa habe n'umunsi umwe rutoki n'ubwo bwose byagiye bishyika ko bagira intege nke z'iza bukuru n'uburwayi bunyuranye, ariko ibyo byose bakirengaho bakumva missa ya buri munsi. Abafite inyota yo kwiyegurira Imana ntibacikanywe mu buhamya bahawe n'Ababikira b'Umutima Mutagatifu wa Mariya bitangira abarwayi, by'umwihariko bakita cyane ku bafite ubwandu bwa Sida kandi bataretse kwitangira abakene banyuranye. Kuba umunyu n'urumuri byisi byigaragariza kandi mu mubyeyi witangira abana bato muri kiliziya, akaba akurikiranira hafi abana b'abaririmbyi n'abahereza; hari n'abashoboye gukurikirana ubuhamya bw'umubyeyi urera imfubyi, akazitangira mu mikoro make, kandi akaziha uburere bunoze byaba ku buzima bwa Roho, byaba no ku buzima bw'umubiri.  

Ubuhamya rero bwatanzwe ni bwinshi, igishimishije muri byo kikaba ibyishimo n'umunezero abavuye muri ubwo buhamya bagaragaza, kuko usanga buri wese agira ati : "Amatwi yanjye yiyumviye ibyo ntigeze numva, n'amaso yanjye yiboneye ibyo ntakekaga ko bishoboka".

Kwerekeza i Gikondo ahabera ihuriro rya bose

Nyuma yo kumva ubuhamya no gusura bimwe mu bikorwa by'abahamya b'amizero, abitabiriye ihuriro rya Teze bahuriye kuri paruwasi ku isaha yateganyijwe, nuko bafata amabisi abajyana i Gikondo-Magerwa, ahasanzwe habera imurikagurisha (expo) aho bahuriye n'urundi rubyiruko rwinshi ruturutse mu yandi maparuwasi yabacumbikiye. Urugendo rwerekeza i Gikondo rwaranzwe n'amasengesho n'indirimbo zisingiza Imana, bibera agatangaza abanyakigali kubona urubyiruko nk'urwo rwihebeye Kristu.

 

Robert MAKUTA


Views: 12

Add comment