Igisingizo cya JMJ 2016 ya Cracovie muri Polonye.
1. Amaso nyahanze impinga y’imisozi :
mbese nzatabarwa n’uvuye he ? [Zab 121 (120), 1].
Ubuvunyi bwanjye buturuka kuri Uhoraho :
kuko We, Imana, ari Nyirimpuhwe !
2. Iyo tuyobye,
aradushakashaka kugira ngo atubumbatire mu mabobo ye.
Amaraso y’ibikomere bye akiza ibikomere byacu,
akadushyiramo ubuzima bushya !
Inyikirizo : Hahirwa abagira impuhwe,
kuko bazazigirirwa.
3. Uhoraho, uramutse witaye ku byaha byacu,
Nyagasani, ni nde warokoka ? [Zab 130 (129), 3].
Ariko rero agira imbabazi,
natwe tugenze nk’Imana yacu !
4. Uhoraho, ku bw’amaraso y’Umwana we,
yakuyeho umwenda wose,
Mwana yavuye mu mva, ni muzima !
Roho Mutagatifu avugira muri twe
ati « Yezu ni Nyagasani » ( 1 Kor 12, 3).
Nitumwereke abantu bose !
Igitekerezo cy’ingenzi :
Nimuve mu bwoba bwacu maze mugire ukwemera !
Nimushyire imibabaro yanyu imbere ya Nyagasani,
Nimumwiringire kuko yazutse !
Nyagasani, Imana yawe, ni muzima !