Ibimenyetso by'abakristu


Anyuranye 23/10/2017

Inyigisho ya Padiri Emmanuel MUGABO.

Ikimenyetso icyo ari cyo n'imiterere yacyo

Ntawavuga ibimenyetso by'abakristu atabanje gusobanura muri make ikimenyetso icyo ari cyo. Gusobanukirwa neza ikimenyetso icyo ari cyo n'akamaro kacyo ni byo bituma ukibonye acyitaho, akagiha icyubahiro gikwiye kandi akagabana ku bukungu gitunze. Ikimenyetso ubwacyo ni ikintu cyose gituma umenya, ufindura, cyangwa uburirwa hakiri kare. Hari ibimenyetso bimenyesha, ibiranga ndetse n’ibiburira. Ikimenyetso gishobora kuba ijambo, igikorwa cyangwa ikindi kintu cyose kigamije kugira icyo gitangariza ukibonye byifujwe na nyir'ukugishyira ku mugaragaro. Amarenga, ibyapa ku mihanda cyangwa ku myambaro, ibishushanyo cyangwa imihindukire y'ikirere, byose ni ibimenyetso bitandukanye bigira icyo bibwira ubibonye, bikaba byanagira ingaruka ku mikorere cyangwa ku myitwarire ye igihe abyitayeho.

Akamaro k'ibimenyetso

Kugira ngo abantu bashobore gukorana, bahane ibitekerezo hagati yabo – byaba bigamije kwigisha, kumenyesha, kuburira, kubuza cyangwa gutegeka – bakoresha ibimenyetso. Kugira ngo intego y'utanze ikimenyetso igerweho, ni ngombwa ko uwo kigenewe aba agifiteho imyumvire imwe (cyangwa ihagije) na nyir’ukugitanga. Bitabaye ibyo, ikigamijwe nticyagerwaho, ikimenyetso ntikigire icyo kimara. Urugero rworoshye twatanga ni urwo gusuhuzanya. Hari aho basuhuzanya umwe yunamira undi, ibiganza abibumbiye imbere. Utazi ko muri uwo muco ari uko basuhuzanya, wowe ukagenda utanga ikiganza na bo batazi ko mu muco wanyu ari uko gusuhuza bikorwa, bashobora gukeka ku ikubitiro ko hari icyo usaba.

Ikimenyetso nyacyo kigira icyo kimenyesha, agaciro kacyo akaba ari aho gashingiye. Uko ikimenyetso gisobanura ibintu bikomeye, ni na ko ba nyiracyo bacyubaha cyane kurusha ibindi kandi bakakirinda byimazeyo ibishobora byose kugitesha agaciro cyangwa kugisuzuguza. Icyo cyubahiro cyose gituruka ku mwimerere w’icyo icyo kimenyetso kiranga cyangwa gisobanura.

Agaciro k'ibimenyetso

Gutesha agaciro ikimenyetso runaka ubizi neza ni ugusuzugura abagikoresha ndetse ni no kubashotora. Dufate urugero rw'ifoto y'umuntu. Ba nyirawe cyangwa inshuti ze basanze hari umuntu uyica cyangwa ayitesha agaciro ku bundi buryo, ntibarebera aho cyangwa ngo bamubwire ko ntacyo bibatwaye; ahubwo amahane ashobora no kuvuka... Nyamara rero iyo foto ni urupapuro, si wa muntu uyiriho ! Ariko kubera uwo yerekana, urwo rupapuro ruhabwa agaciro gatambutse kure akahabwa urupapuro rusa cyangwa ruriho ibindi bintu.

Abo ibimenyetso bigenewe

Imyumvire y'ibimenyetso n'ibisobanuro byabyo bireba buri wese kuko nta muco n'umwe udakoresha ibimenyetso. Uwahamya ko akoresha ibimenyetso gake gashoboka cyangwa ko atabikoresha yaba abeshya. No kugira ngo abantu bavugane bakoresha ikimenyetso kibahuza kitwa ururimi. Iyo batagihuriyeho, gushyikirana ntibaba bakibigezeho. Abubatsi b'umunara w'i Babeli (reba Intg 11, 1-9) bananiwe gukomeza umugambi wabo kuko batari bagifite imyumvire imwe ku rurimi. Umuntu uzi gusoma no kwandika, iyo ageze imbere y'umwandiko w'ururimi atazi, n'ubwo inyuguti zose zikoreshwa yabona azizi, amera nk'utazi gusoma kuko ntacyo asobanukirwa bitewe n'uko urwo rurimi atazi ruba rufite uburyo bwarwo rutondeka inyuguti ngo rukore amagambo, rwumvikanishe ibitekerezo.

Icyubahiro cy'ibimenyetso ni icy'abo byerekana

Guha icyubahiro ikimenyetso ntibisobanura kwibeshya kuri kamere yacyo. Iyo ari ishusho cyangwa ifoto ntibivuga ko uyitiranya n'uwo yerekana. Icyubahiro gihabwa ibyo bimenyetso cyerekana ku buryo bugaragara icyubahiro gikwiye abo byerekana. Iyo bigeze ku birebana n'iyobokamana, hari uwakwibeshya akibwira ko guha icyubahiro ishusho ikoze mu giti, mu cyuma cyangwa mu ibumba ari ugusenga icyo giti, icyuma cyangwa se iryo bumba. Utekereza atyo aba akiri kure mu gusobanukirwa n'ibimenyetso n'ikoreshwa ryabyo. Uwakwibwira kandi ko ibimenyetso atari ngombwa mu iyobokamana yaba yibeshya cyane kuko ubwenge bwa muntu burabikeneye kugira ngo bushobore gusobanura no gusobanukirwa kurushaho. Dufate nk'urugero rw'umusaraba. Uwawubwiwe kandi akerekwa icyo kimenyetso – kabone n'iyo yakwerekwa aho gishushanyije – aracyiyumvisha mu bwenge bwe kurusha uko wamubwira mu magambo masa. Ni inde uba yiyumvisha ku buryo bunononsoye uko umusaraba Yezu yabambweho wari umeze n'icyo ari cyo iyaba nta bishushanyo, nta mashusho abaje cyangwa abumbye awerekana ahari ? Amagambo yonyine ntiyari kuwusobanura byimazeyo.

Amateka y'abayisiraheli atubwira ko mu ntangiriro batari bemerewe ikoreshwa ry'amashusho n’ibimenyetso (reba Iyim 20, 4); ibyo byari ukugira ngo hataba urujijo rutuma abayisiraheli bigana abanyamahanga bari babakikije na bo bakaba basenga ibigirwamana by'amashusho. Icyo gishuko cyari gifite imbaraga ku bayisiraheli kuko banabigerageje (Iyim 32, 4). Igitabo cy'Iyimukamisiri n'icy'Ibarura bitwereka ko umuryango wa Israheli umaze guhumuka mu bwenge kurushaho, Imana yawemereye gukoresha ibimenyetso bicye bibumbye : "Uzakore n'Abakerubimu babiri muri zahabu itsitse ku mitwe yombi y'urwicurizo" (Iyim 25, 18); "Maze Uhoraho aramubwira ati †›Curisha inzoka isa n'izo zabateye, uyimanike ku giti. Uwo zizajya zirya akayireba azajya akira (Ibar 21, 8). Dufatiye kuri uru rugero rwa nyuma, ntawavuga ko iriya nzoka y'incurano ari yo yakizaga abayisiraheli; nyamara ni ikimenyetso Uhoraho yakoresheje ngo abakize. Uwarumwaga n'inzoka ntajye kurangamira iy'incurano yahitanwaga n'ubumara. Nguko uko ikimenyetso gishobora kubyarira umukiro abagikoresheje. Iki kimenyetso cy'inzoka icuze mu muringa Musa yamanitse mu butayu igaha uyirangamiye gukira ubumara bw'inzoka, Yezu ubwe yagikoresheje asobanurira Nikodemu igikorwa yari yiteguye gukora cyo gucungura abantu (soma Yh 3, 14). Niyo mpamvu abakirisitu bumvise icyo kimenyetso nk'incamarenga y'ukubambwa k'Umukiza Yezu Kristu.

 

Padiri Emmanuel MUGABO

 

 


Add comment

Province Sainte Famille
Inkuru zifitanye isano
Inkuru zisurwa cyane