ICYUMWERU CY'IMPUHWE Z IMANA MURI DIYOSEZI YA KABGAYI


Diyosezi 23/10/2017

Muri Diyosezi ya Kabgayi, Icyumweru cy'Impuhwe z'Imana cyizihirijwe mu Ruhango, mu gitambo cya Missa cyayobowe na Nyiricyubahiro Myr Smaragde Mbonyintege, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi. 

ICYUMWERU CY’IMPUHWE Z’IMANA MURI DIYOSEZI YA KABGAYI

Aha ni mu Ruhango aho Nyiricyubahiro Mgr Smargde Mbonyintege afatanyije n’abakristu baturutse imihanda yose bahimbarije icyumweru cy’Impuhwe z’Imana.

Bari benshi, batuje kandi basenga

Kuri iki cyumweru taliki ya 19 Mata 2015, ni icyumweru cya 3 cya Pasika. Muri uyu mwaka wa 2015, ni icyumweru Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yemeje ko kiba icyumweru cy’impuhwe kubera ko icyumweru cya gisanzwe gihimbazwaho impuhwe z’Imana cyahuriranye n’icyumweru cy’icyunamo aho twibuka abazize Genocide yakorewe abatusi muri Mata 1994.

Bashimiye Imana ku bw’impuhwe zayo.

INKOMOKO Y’ICYUMWERU CY’IMPUHWE

Yezu ubwe ni We nkomoko y’iki cyumweru cy’impuhwe binyuze kuri Mama Faustine (1905-1938), kuko ni We wahaye ubutumwa Mama Fausina kujya bahimbaza Impuhwe z’imana ubwo yamubonekeraga. «Ndifuza ko icyumweru cya mbere nyuma ya Pasika kiba umunsi mukuru w’Impuhwe. Uzicuza wese kandi agahabwa ukaristiya azababarirwa ibicumuro bye »

Icyumweru cy’impuhwe cyatangiriye muri Diyosezi ya Cracovie na Mgr le Cardinal Franciszek Macharski, Arikiepiskopi wa Cracovie, ho muri Pologne mu mwaka w’1985. Nyuma y’imyaka 10 (1995)Papa Yohahi Pawulo wa II yatangaje ko iki cyumweru cy’impuhwe cyajya gihimbazwa mu ma Diyosezi yose ya Pologne ku cyumweru cya kabiri cya Pasika.

Mu mwaka wa 2000, taliki 30 Mata, umunsi Mama Faustine yashyizwe mu rwego rw’abatagatifu niho Papa Yohani Pawulo II yatangaje ku mugaragaro ko Kiliziya y’isi yose izajya ihimbaza impuhwe z’Imana ku cyumweru cya 2 cya Pasika, nyuma y’iminsi umunani Pasika ibaye (Octave de Pâques). kino cyumweru ni igihe gikomeye cy’impuhwe koko, impuhwe twaronkeye mu mu bubabare, urupfu n’izuka rya Nyagasani ari ryo Yobera rya Pasika abakristu tuba duhimbaza.

Uyu munsi mu rwego rwa Diyosezi ya Kabgayi wahimbarijwe muri Paruwasi ya Ruhango hari Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe. Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi Smaragde Mbonyintege yarabasuye abasomera Misa y’icyo cyumweru. Hari na Nyiricyubahiro Mgr Antoine Kambana, Umwepiskopi wa Kibungo. Mgr Smaragde MBONYINTEGE yakanguriye imbaga y’abakristu yari ihari kujya biyambaza impuhwe z’Imana, zirakiza kandi zituma abantu babana neza. Nyuma habaye isengesho ryo gusabira abarwayi nk’uko bimenyerewe muri Paruwasi ya Ruhango, isengesho risanzwe riba ku cyumweru cya mbere cy’ukwezi.

Icyumweru cy’Impuhwe z’Imana muri Paruwasi ya Mutagatifu Andreya ya Gitarama, Diyosezi ya Kabgayi

Muri Paruwasi ya Mutagatifu Andreya Gitarama, iki cyumweru cyahimbajwe. Ni mu gitambo cy’ukaristiya cyatuwe na Padri mukuru wa Paruwasi ya Gitarama, Pardri Munyanziza Alphonse. Kuri iki cyumweru abakristu bashimiye Imana kubw’impuhwe yabagiriye. Mu nyigisho yatanzwe kuri uwo munsi, Padri Mukuru wa Paruwasi Alphonse Munyanziza yibukije abakristu ko ushaka kwakira impuhwe z’Imana agomba kwitoza gukurikiza amategeko yayo. Igitambo cya Misa cyakurikiwe n’isengesho ryo gusabira abarwayi nk’uko risanzwe rihaba buri cyumweru cya 2 cy’ukwezi.

Impuhwe z’Imana ntizigira urugero, ni igisagirane, zigera kuri buri wese; niyo mpamvu twagombye kuzirikana uzitanga, tumusaba kuzidusesekazaho kugira ngo zidufashe kwitoza kuba abanyampuhwe nka Data uri mu ijuru (Mt25, 48), kurangwa n’imigenzo myiza ya gikristu dukumira icykintu cyose cyadutandukanya n’Imana n’abavandimwe bacu.

Dawe Mana Nyirubutagatifu, Mana ihoraho, Mana y’imbaraga tugirire impuhwe

Padri Munyangaju Leonard

Umunyamabanga w’Akanama k’Abepiskopi gashinzwe iyogezabutumwa mu rubyiruko (CEPJ)

 


Add comment

Province Sainte Famille
Inkuru zifitanye isano
Inkuru zisurwa cyane