Igitambo cya misa ifungura forum y'urubyiruko Gatolika: Akarere k'ubutumwa ka Nyagahanga


 

Taliki ya 3 nzeri 2015 hafunguwe ku mugaragaro forum y’urubyiruko yabereye muri Paruwasi ya Kiziguro, icyo gikorwa cyabimburiwe n’igitambo cya misa, hari abapadiri batandukanye. Icyo gitambo cya Misa ifungura Forum cyayobowe na Padiri Leonard MUNYANGAJU, Omoniye w’urubyiruko mu mu rwego rw’igihugu, Umuyobozi mukuru w’umuryango w’Abapadri biragije umutima mutagatifu wa Yezu (Sacre Coeur), Padiri ushinzwe urubyiruko muri Paruwasi ya Kiziguro Munyangabe Sylver, Padiri ushinzwe urubyiruko muri Diyoseze ya Byumba, Gatete Ildephonse hamwe na Padri Iyakaremye Eugene, ushinzwe urubyiruko muri Paruwasi ya Nyagahanga.

Insanganyamatsiko nyamukuru yo muri iryo huriro ry’urubyiruko: KRISTU NABATUREMO MUBIKESHA UKWEMERA, MUSHORE IMIZI MU RUKUNDO MURUSHINGEMO N’IMIGANDA (Ef 3, 17).

Ahereye ku masomo matagatifu yari yateguwe, Isomo rya 1: (Yeremiya 18:1-12), Padiri Munyangaju Leonard, yasobanuye ko urubyiruko rukwiye kwishyira mu biganza by’Imana, yo ibaha kubaho kandi ikababumbabumbamo ikintu gifite agaciro mu maso yayo. Uwivanye mu biganza by’imana ibyago biramugwirira akabura epfo na ruguru, agahinduka ikirara. “Mwemere Imana ibigarurire, muture mu rukundo rwayo, mwemere Kristu ature mu mitima yanyu (Isomo rya 2 (Ef3, 14-20). Ivanjili y’uwo munsi ni ijyanye n’insanganyamatsiko Papa yageneye urubyiruko uyu mwaka 2105 (Mt5, 1-12).

Padri yarashimiye by’umwihariko igikorwa cy’urukundo cyagaragajwe n’imiryango itandukanye yakiriye urwo rubyiruko.

Ubwanditsi bwa Forum

Kiziguro

 


Add comment

Province Sainte Famille
Inkuru zifitanye isano
Inkuru zisurwa cyane