IHURIRO RYA TAIZE I KIGALI RITEGEREJWEHO IKI?


Teze, Urubyiruko 23/10/2017

Nicolas Noudjimadji, umusore w’Umunyecadi, aradusangiza amizero ye n’icyifuzo cye cyo kurema ubufatanye hagati y’imigabane y’isi muri iki gihe amahanga menshi n’umuryango mpuzamahanga bidahwema gutera imbere, dore ko umutego wo gusubira inyuma ushobora kuba impande zose.

Ababatijwe basangiye umutima w’ubuvandimwe usumba kure imipaka yose n’ibindi byose bidutandukanya.   Ibyo bibaronkera ubushobozi   n’inshingano zo kugaragaza ubumwe bw’umuryango w’abantu. Baramutse bibagiwe ayo mizero, baba bahaye urubuga umutima w’ihiganwa rishobora kugeza ku bushyamirane. Urugendo rw’icyizere ku isi n’ingando yarwo ya Kigali bibereyeho gushyigikira uwo mutima w’ubumwe n’amizero ku rubyiruko.

Abenshi mu bantu bamenyeye Afurika mu binyamakuru biyiziho gusa intambara, inzara z’akarande, indwara z’ibyorezo, ruswa n’akarengane, mbese bazi Afurika y’ibibi. Twebwe, urubyiruko rw’Abanyafurika, twagombye kumenya ko ibyo koko ari bimwe mu biranga Afurika nubwo byaba bikabirijwe. Si ibanga ko Afurika yabaye, kandi ikomeje kuba isibaniro ry’intambara zikaze: muri Sudani (Darfour, Kordofan), Sudani y’amajyepfo (amakimbirane ashingiye ku moko), muri Somaliya, Muri Nijeri (ubwicanyi no guhirika ubutegetsi kenshi), muri Mali, Cadi, Moritaniya n’ahandi ntashoboye kuvuga. Kuri ibyo hiyongeraho amakimbirane akurikira amatora hirya no hino… Nubwo bwose Afurika ifite ubuso butabarika bw’ubutaka bwiza bwera, ntirashobora kwihaza mu biribwa, abaturage bayo bakaba bamaze imyaka myinshi bibasiwe n’indwara zidacika. Ku isonga ry’ibyo byose ikagira agahigo kuri ruswa. Mu bihugu icumi byamunzwe na ruswa kurusha ibindi ku isi, birindwi bibarizwa ku mugabane wa Afrika. Ibyo rero bituma Afurika igaragarira abandi nk’iyaguye mu icuraburindi ry’amacakubiri n’ubukene.

Birumvikana ko ibyo nta shema bitera Afurika ny’Abanyafurika. Ariko sinshidikanya ko Afurika ifite ejo hazaza heza. Ndi mu babona Afurika nyayo, Afurika y’uburumbuke, Afurika y’umurimo na ndetse, Afurika y’umunezero. Nibyo koko hari intambara, inzara, indwara, ariko na none hari ibindi bintu byiza, kandi bikomeye cyane. Ibyishimo, ukwihangana, urugwiro, icyizere n’ukwemera nabyo biranga Afurika. Ni ngombwa ko duhamya ubwo bukungu bwose, tukagaragaza ko bugerwaho kandi bugafatika. Kugira ngo tubigereho, aho gutondagura ibibazo no kubihunga cyangwa kubyirengagiza, tugomba kubisesengura, buri wese akabigira ibye, kandi tukagira ubutwari n’umurava wo kubihangarana icyizere.

Nibyo koko, turi mu isi y’iterambere ryihuse, tugatangarira, kandi tugashidukira imibereho y’ibihugu by’i Burengerazuba kugeza n’aho twifuza cyane ko Afurika yahita isa n’Uburayi cyangwa Amerika. Ibi ubwabyo si bibi, kuko bigaraza ukuntu twifuza kugira Afurika y’uburumbuke. Nyamara, ntitwibagirwe ko ibihugu byacu biriho nk’ibyigenga bicagase, ubu hakaba hashize imyaka irenga mirongo itanu. Ni ngombwa rero, ko twishingikiriza intwaro y’ukwihangana.

Aho ntahukiye iwacu, nyuma y’umwaka umwe mu gihugu cy’Ubufaransa, mu rubyiruko nzi ni mbarwa numvanye amagambo y’icyizere n’ibyiringiro. Abenshi nabasanganye amagambo y’intambara: “Ese kuki wagarutse? Ntubona se ko abantu bose bashaka gusuhuka, bagahunga iki gihugu? Abandi bati “Byakubera byiza wisubiriyeyo kuko ino ari imiruho gusa n’ubukene, nta mizero dufite… Byaranshavuje cyane igihe umwe muri bo ambwiye ati: “Aha ni ububabare bwa cumi na kabiri, abantu bose barabambwe. Nawe urashaka kubambanwa nabo? Aha yavugaga ububabare bwa 12 bw’inzira y’umusaraba. Nacitse intege cyane mu gihugu cyanjye bwite. Ku bw’amahirwe igikuba nticyacitse burundu, kabone n’aho umuntu atekereza ko byose byarangiye. Hari incuti yangaruriye icyizere n’ibyiringiro hano iwacu igihe ambwiye ati: “ Kubaho ni ukwizera, kandi ukwizera ni ugukora. Igihe cyose uriho, kandi aho uri ugomba kubaho mu cyizere cy’ejo hazaza utazi ukorana ibyishimo n’umutima mwiza. None rero dukore, twe dufite icyizere kandi twiringiye umunyafurika kugira ngo abavandimwe bacu bihebye bongere bigirire icyizere muri Afurika kandi bagire icyizere cyo kubaho.

Ese tugenze dute? Ko Afurika ari umugabane munini w’ibihugu 54 byose. Imibereho mu by’ubukungu, imico n’imiyoborere mu bihugu byacu ko bitandukanye nubwo urubyiruko rwugarijwe n’ibibazo bimwe. Mpamya ko buri wese mu rubyiruko rwa Afurika, aho yaba ari hose, ashakisha uburyo bwose yarushaho kumererwa neza no kugira ejo hazaza heza uko abyifuza. Nyamara ariko, kugirango turusheho guhangara ibibazo dusangiye, ni ngombwa dushyira hamwe tukagira ibikorwa dufatanya. Kugira ibikorwa rusange bisaba kunga ubumwe. Ariko kugira ngo tugera ku bumwe ni ngombwa ko tuvugana, tukajya inama. Tukabwizanya ukuri, kandi kivandimwe. Ntibizaba rero ari ugutunga agatoki, gushinja cyangwa gucira urubanza, ahubwo dushingiye ku mateka no kumenya ibihe tugezemo, tuzagana ejo hazaza mu cyizere kizaba ari umugambi rusange. Yego na none ni nk’inzira yuje amahwa. Ariko tugendanye ukwemera, iyo nzira izatugeza ku buzima, ubuzima bw’abavandimwe bacu, ubuzima bw’Imana.
Bidashidikanywa, Afurika ni ihanga ry’ukwemera. Tugomba kubaho muri byose, dutunganiwe cyangwa mu magorwa dufite icyizere, icyizere cy’ubuzima n’ibikorwa. Kubw’ibyo rero, ni ngombwa kwizera Afurika no kwigirira icyizere twebwe ubwacu.
Njyewe ubwanjye natangajwe n’ukuntu umuryango wa Taizé wahisemo u Rwanda. Nta nkomyi mbona. Keretse ubutumwa. Ubutumwa mu rubyiruko rw’Abanyafurika. Hashize imyaka cumi n’umunani gusa, u Rwanda rwari mu kangaratete. Nta muntu n’umwe washoboraga gutekereza ko none u Rwanda rwaba umurwa w’icyitegererezo mu iterambere rirambye. Mu kuza i Kigali mu Rwanda, tuzanye ibyishimo, kandi turashaka gusangira n’abandi ibyo byishimo, baba Abanyafurika cyangwa se abandi. Twiteguye kandi kwakira ibyishimo by’abandi wenda bitazigaragaza nk’ibyacu, ariko iteka ni ibyishimo bimwe.
Ubutumwa bw’iri huriro ni ukugarurira icyizere urubyiruko rw’Abanyafurika. Tugomba kumva ko iryo zuba riturasiye hejuru ari izuba ry’Imana. Munsi y’iryo zuba niho abantu babakoreye amakosa, na none munsi yaryo niho bashobora gukosora ayo makosa.
Bityo mu bihugu by’Iburengerazuba bahindure imvugo kuri Afurika: Afurika ibe amizero y’isi. Njye nkeka ko igihe kigeze ko Afurika igira icyizere. Kandi icyizere cya Afurika ni icyizere cy’urubyiruko.
AMASENGESHO YACU NAHEREKEZE ICYIZERE CYACU.
Nicolas
 


Views: 66

Add comment