IHURIRO RYA TEZE TWATEGEREJE RIRATASHYE


Teze, Urubyiruko 23/10/2017

Nshuti basomyi b'uru rubuga rw'urubyiruko, ihuriro rya Teze mu Rwanda twari twiteguye rirashyize riratashye. Kuva kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 kugeza ku cyumweru tariki ya 18 ugushyingo 2012, umujyi wa Kigali ni urujya n'uruza rw'urubyiruko ruvuye hirya no hino kw'isi ruri mu rugendo rw'amizero mu Rwanda.

Umunsi wa mbere w'iri huriro waranzwe n'ibikorwa byinshi, byiganjemo kwakira urubyiruko ruvuye hirya no hino ku isi. Guhera mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu, i Gikondo, ahasanzwe habera imurikagurisha harisukiranya amabisi menshi cyane, aturutse muri Kenya, Tanzania, Uganda, i Burundi ndetse no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, ndetse n'amabisi aturutse hirya no hino muri za diyosezi z'u Rwanda, ayo yose azanye urubyiruko rusaga 7, 000 ruje mu rugendo nyobokamana rw'amizero.

Uwo munsi kandi waranzwe no kohereza urwo rubyiruko hirya no hino muri za paruwasi gatolika zo mu mujyi wa Kigali n'andi maparuwasi aturiye umujyi wa Kigali yo muri diyosezi ya Kabgayi. Hari kandi n'abandi benshi boherezwa mu matorero y'abemera Kristu nka ADEPR, EPR n'andi matorero menshi.

Koko rero ihuriro rya Teze ntirihuza gusa urubyiruko rw'abagatolika, ahubwo rigamije na none guharanira ubumwe bw'abemera Kristu bose.

Aho hose twavuze urubyiruko, abahungu n'abakobwa, abazungu n'abirabura, abera n'abarabu, abihayimana abapadiri, abafurere n'ababikira hamwe n'abalayiki barakirwa mu miryango y'Abakristu kugirango basangire ubuzima muri Kristu.

Mu kiganiro twagiranye na Furere Frank yadutangarije ko hateganyijwe kwakira urubyiruko ruturutse mu bihugu bisaga 35 byo hirya no hino ku isi, kandi ko nta n'umwe muri bo uzacumbika muri hoteli. Ibyo rero bizafasha abanyamahanga gusogongera ku buzima bw'Abakristu bo mu Rwanda, no kurushaho gusobanukirwa imibereho y'abanyarwanda muri rusange.

Nyuma yo kwakira mu miryango urwo rubyiruko hirya no hino, ku isaha ya cyenda (15:00) bakoraniye i Gikondo ahabereye umuhango wo kwakira umusaraba wa forum, witabiriwe na Myr Servilien Nzakamwita, umwepiskopi wa Byumba, akaba n'umuyobozi wa Komisiyo y'Abepiskopi ishinzwe iyogezabutumwa mu Rubyiruko (CEPJ), habera n'isengesho rya nimugoroba.

 

Robert MAKUTA


Views: 9

Add comment