IJAMBO RYA PAPA


Amatangazo, Kiliziya 23/10/2017

Ijambo rya Papa ku isabukuru y'imyaka 50 y'ishami ry'Ubuvuzi 'Agustino Gemeli', i Roma muri Kaminuza Gatolika y'Umutima Mutagatifu, kuwa 3 gicurasi 2012.

Ubushakashatsi bw’abantu uko bwaba bwimbitse kose kandi bucukumbuye, ntibushobora kugera k’ukuri kubwa muntu gusa, kuko “umuntu nta bushobozi afite bwo kurenga icuraburindi ribundikiye amabanga y’ukuri kw’ibyijuru… Imana ubwayo ifata icyemezo cyo gusanga muntu, kandi ikabimuhishurira”(J. Ratzinger, L’Europe de Bénoît dans la crise des cultures).

Kugira ngo muntu asobanukirwe impamvu y’agaciro k’inkomoko ye bisesuye, ni ngombwa ko avumbura aho akomoka ishakashaka ry’ubumenyi risangiye n’ishakashaka ry’ukwemera, fides quaerens intellectum, nk’uko Mutagatifu Anselme abyumva. Ubumenyi n’ukwemera biruzuzanya cyane, ndetse ni na ngombwa nk’icyuzuzo cy’ubwenge bw’ukuri.

Nyamara, ni umuco w’ibyiringiro, uretse impaka z’ubumenyi ku byibazwa ku Mana, ugaragaza ugusubira inyuma mu mitekerereze n’igabanuka ry’ubushobozi bwo kumenya ukuri. Ariko uko gushaka kumenya Imana kwa muntu ntacyo kwageraho niba ateretswe inzira y’urumuri n’icyerekezo nyakuri, biturutse ku Mana yiyegereza muntu kubw’urukundo rwayo rw’igisagirane: “Muri Yezu Kristu, Imana ntibwira muntu gusa, ahubwo iranamushashaka… Ni ishakisha rivuka mu mutima w’Imana, kandi isonga ryaryo rikaba Ukwigira umuntu kwa Jambo” (Jean-Paul II, Tertio millennio adveniente, 7).
 


Views: 59

Add comment