Imibereho ya Padiri Georges DEFOUR


Imiryango 23/10/2017

Padiri G. Défour yavukiye i Vervier ku itariki ya 30/12/1913 mu Bubiligi. Amashuri abanza n'ayisumbuye yayize muri Koleji Saint François Xavier i Vervier kuva mu 1920 kugeza mu 1932. Mu buto bwe yabaye mu miryango inyuranye y'urubyiruko nka SCOUT, PATRON, JEC…. Nyuma yo kwiga imyaka ibiri y'ityazabwenge (Philosophie) i Boechut na Glimes (1932-1934) no kwiga imyaka 4 ya Tewolojiya muri Kaminuza Gatolika y'i Louvain (mu Bubiligi) yahawe ubusaseridoti ku wa 30/04/1939.

Kuva muri uwo mwaka kugeza mu 1942 yize muri Kaminuza Gatolika y'i Louvain aho yakuye impamyabumenyi zikurikira:
- Impamyabumenyi mu kigo cya Kaminuza ku mahugurwa y'abakozi b'iyogezabutumwa (Nzeli 1940)
- Impamyabumenyi ihanitse mu burezi (Nyakanga 1942) ni nabwo kandi yagizwe inzobere mu byerekeranye n'ubukoloni. (Candidature en science Coloniale).
- Kuva muri 1942-1946, Padiri G. DEFOUR yabaye umwarimu w'ityazabwenge (philosophie) i Thy-le-Château (mu Bubiligi).
- Kuva muri Gicurasi 1946 kugeza 1947, yabaye umwarimu w'uburezi (Professeur de pédagogie) mu rwunge rw’amashuri Régina Mundi (Mwamikazi w'isi), i Nyangezi (Diyosezi ya Bukavu).
- Kuwa 6 Gashyantare 1950 yahawe umudali w’ubutwari n’ubutabazi kubera imyitwarire ye mu ntambara yo mu 1940-1945.
- Kuva mu 1947 kugera 1957, yabaye umugenzuzi w'amashuri muri Diyosezi (inspecteur des ecoles catholiques) ya Bukavu, aba n'umuyobozi w'ikigo cy'uburezi cya Bukavu. Yabaye kandi umuyobozi w'ikinyamakuru cyitwa PEDAGOJIA cyari cyarashinzwe mu 1949, ayobora n'ikinyamakuru cyitwa KINDUGU byandikwaga na kliziya muri Vicariat ya Kivu.

Mu 1957, Padiri Défour yaretse iyo mirimo yose yakoraga yiyegurira kuba umuyobozi mukuru w'umuryango w'Abasaveri yari amaze gushinga mu w'1952. (Aumônier Général du Mouvement Xavéri). Nubwo yari yiyeguriye umuryango w'Abasaveri, ubuhanga bwe ntibwateshutse no gukora ibindi ari naho yakuye amashimo akurikira :

- Ku wa 30/5/1958 : umudali wa zahabu w'ishimwe kuko yayoboye amashuri yo muri Kivu imyaka 12 yose.
- Ku wa 12/11/1976 : umudali w'ishimwe kuko yitangiye uburezi muri Afrika yo hagati imyaka 30.
- Muri kanama 1977: yatorewe kuba umwe mu banyamuryango b’inzobere kuri Afrika mu nama y’i Paris ho mu Bufaransa.
- Ku wa 10/07/1986: yahawe impamyabumenyi y'ikirenga mu burezi, muri Kaminuza ya Kisangani.
- Muri Mata 1988: yahawe ishimo kubera ubufatanye yagaragaje mu gikorwa cyo kwitangira uburezi muri Afrika yo hagati mu gihe cy'imyaka 42.
- Kuri 29/4/1989: yahawe ishimo ry'icyubahiro, n'urubyiruko rw'ishyaka M. P. R (Mouvement Populaire de la Révolution) nk'ikimenyetso cy'uko yafashije urubyiruko rwo muri Kivu ndetse n'urwo muri Afurika yo hagati.
- Muri Mata 1998: yahawe impamyabumenyi na Rotary Club ya Bukavu nk'inzobere mu buhanga mu by'uburezi ndetse n'ubushakashatsi kuri Afurika i Bukavu.
- Ku ya 7/9/2002: Yubile ya zahabu y'umuryango w'Abasaveri wari wujuje imyaka 50 ushinzwe. Ibirori byo kuwizihiza byabereye muri Cathédral Mwamikazi w'amahoro i Bukavu, ahari hateraniye Abasaveri bari baturutse mu bihugu binyuranye. Kuri uwo munsi, ubuyobozi bw'intara ya Kivu bwamugize umuturage w'icyubahiro, nk'umwenegihugu kubera ko yafashije cyane urubyiruko.
- Yanditse ibitabo birenze 230 ndetse yakoze ubushakashatsi ku miti gakondo ya kinyafurika.
- Ku itariki ya 30 ukuboza 2004, Padiri DEFOUR yambitswe umudari w’ishimwe na Musenyeri Charles KAMBALE, arikiyepisikopi wa Bukavu nk’ishimwe yagenewe na Papa Yohani PAULO II mu rwego rwo kumushimira ko yitangiye Kliziya n’ubukangurambaga bw’iyobokamana mu buzima yiyeguriye kimwe no kuba yarashinze umuryango w’Abasaveri.
- Yatangije Umuryango w’Abasaveri mu Rwanda, afasha urubyiruko rwawo aruha uburere bwiza. Mu bo yareze harimo Abepiskopi, Abasaseridoti, Abihayimana, Abarayiki beza barimo bamwe mu bayobozi b’igihugu cyacu n’abandi Bakirisitu b’intangarugero. Ubu mu Rwanda tukaba tugeze ku mubare usaga ibihumbi 25000 by’abasaveri.

- Yitabye Imana afite imyaka 99, bari basigaye bamwita utuzina: "Monsieur l’Afrique, Gasore, Kijana".

Imana imuhe iruhuko ridashira, Aruhukire mu mahoro!
 


Views: 38

Add comment