Inteko rusange y' urubyiruko rwa Kabgayi yashyizeho komite


CEPJ, Diyosezi 10/01/2022

DIYOSEZI YA KABGAYI YAKOZE INAMA Y'URUBYIRUKO KU ITARIKI YA 07-08/01/2022 INAVUGURURA KOMITE Y'URUBYIRUKO KU RWEGO RWA DIYOSEZI 

Inama yaguye y' Urubyiruko rwa Diyosezi ya Kabgayi yabereye muri Centre Saint Kizito i Kabgayi, yitabirwa n'urubyiruko ruhagarariye urundi mu maparuwasi yose uko ari 29 agize Diyosezi ya Kabgayi. Abagize Komite y'Urubyiruko ku rwego rwa Diyosezi na bo bari bayitumiwemo. Hatekerejwe gukorana n'abahagarariye urubyiruko gusa mu buryo bwo kubahiriza ingamba za Leta zo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19.

Ni inama yatangiye  ku wa gatanu le 07/01/2022 saa 17h45' iyobowe na IZABAYO Firmin, Perezida w'urubyiruko ku rwego rwa Diyosezi arikumwe na Padiri NIYONSHUTI Jean Damascene, Omoniye w' Urubyiruko n'Imiryango y'Agisiyo Gatolika muri Diyosezi ya Kabgayi, ndetse na NDORIMANA Donath, Umuhuzabikorwa by'Urubyiruko n'Imiryango y'Agisiyo Gatolika muri Diyosezi ya Kabgayi.

Ingingo zagarutsweho muri iyi nama ni izi zikurikira;

1. Kumenyana ( mu bajene hagati yabo, ndetse no kumenyana hagati y'abayobozi n'abajene bahagarariye)

2. Gusangira ibyavuye muri formation/amahugurwa yabereye i Mbare mu kuboza/2021, yagarukaga ku gufasha gukira ibikomere

3. Imibereho y'urubyiruko muri iki gihe cya Covid-19

4. Gutegura umunsi mukuru ngarukamwaka w'urubyiruko. 

Aha, hemejwe ko uwo munsi ku rwego rwa Diyosezi ya Kabgayi uzizihizwa le 23/01/2022 muri Paruwasi ya Byimana, ukitabirwa n'umujene umwe wa buri Paruwasi, mu rwego rwo kubahiriza ingamba za Leta zo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19

5. Kuvugurura Komite y'Urubyiruko ku rwego rwa Diyosezi

Muri iyo Komite nshya y'urubyiruko yatowe, hatowe abayozi 7: Perezida, Visi-perezida, Umwanditsi, Umubitsi, Umukangurambaga, Abajyanama 2. Dore abo bayobozi n'imyanya batorewe ndetse na doyene' zabo:

Perezida: IZABAYO Firmin: doyene' ya Kamonyi

Visi-Perezida: HAGENIMANA Jean Pierre: doyene' ya Muyunzwe

Umwanditsi: GASARO MURANGWA Martine: doyene' ya Kabgayi

Umubitsi: MUNYESHEMA Jean Bosco: doyene' ya Kanyanza

Umukangurambaga: ISHIMWE Maurice: doyene' ya Kabgayi

Umuhyanama 1: NIBAGWIRE Adelphine: doyene' ya Mushishiro

Umuhyanama 2: NYIRAMAZIMPAKA Odette: doyene' ya Ruhango.

Inama yasojwe ku wa gatandatu le 08/01/2022 saa yine ( 10h00') zuzuye nuko abajene basubira mu maparuwasi baturutsemo. Urubyiruko rwishimiye ibyo rwungukiye muri iyo nama runashimishwa cyane ko Komite nshya igiyeho, buri doyene' ifitemo umuyobozi uyihagarariye.


MBONERA Marcellin

Communication/ CEPJ


Views: 66

Add comment