Isengesho ry'iminsi icyenda ryo kwitegura Umunsi w'Urubyiruko


Urubyiruko 23/10/2017

Nshuti rubyiruko, mu rwego rwo kwitegura Umunsi watugenewe wo kuwa 30 Mutarama 2011 tuzagira isengesho ry’iminsi icyenda (Noveni) tuzatangira ku wa 21/01/2011. Tuzarikorere hamwe mu muryango remezo, mu Muryango w’Agisiyo Gatolika cyangwa irindi tsinda duhuriramo nk’urubyiruko. Tuzazirikana ingingo zinyuranye, dusanga mu butumwa Papa Benedigito wa XVI yageneye urubyiruko mu rwego rw’umunsi Mpuzamahanga w’urubyiruko ku nshuro ya XXVI umwaka 2011: “ Mushore imizi muri Kristu kandi mube ariwe mwishingikirizaho mukomejwe n’ukwemera“ (Kol 2, 7) Tuzazirikana ingingo, tuyiganiraho dufate umugambi tumurikiwe n’Ijambo ry’Imana. Tuzakoresha amasengesho n’indirimbo zisanzwe z’abakristu. Buri gihe tuzajya dutangiza iri sengesho:

 

Nyagasani Mana yacu,

twitegura umunsi w’urubyiruko

turagusaba ngo utwiyoborere

kugira ngo dushore imizi muri Kristu

kandi abe ari we twishingikirizaho

dukomejwe n’ukwemera.

 

Turagusaba Nyagasani

ngo udufashe twirinde ubwomanzi,

dushishikarire amatwara y’Ingoma yawe,

imigambi yacu ishingire ku bukristu

duharanira amajyambere

abereye igihugu cyacu na Kiliziya.

 

Maze rero Nyagasani

uduhe amahoro n’ubwumvikane

mu bwubahane no mugufashanya

kugira ngo dushyire hamwe

twubake ingoma yawe y’urukundo

dufashijwe na Bikira Mariya,

Umubyeyi Muhire w’Imana.

 

Amen.

1. Umunsi wa mbere: (21/01/2011) Igiti cyiza cyera imbuto nziza (Mt 12, 33-37)

Iyo turebye imibanire n’imibereho y’abantu, tubona ari ibiki tubona byakwiye guhinduka mu bimenyerewe? Nt abundi buryo bwo kureba atari ku kamaro kabyo. Bitwaye iki? Kuki bigomba guhinduka?

- Mu mibanire yacu aho dutuye tubona hari ibitajyanye n’igihe tugezemo?

- Hari ibyahinduka imisengere yacu ikarushaho kuba myiza?

2. Umunsi wa kabiri: (22/01/2011) Ubuzima si ukuruhuka, kurya, kunywa no kudabagira (Lk12, 16-21)

Ni ikihe cyerekezo naha ubuzima bwanjye nk’umukristu? Ubuzima buri imbere buteye amatsiko n’ubwoba kuko tutabona neza uko buzaba bumeze. Dukora uko dushoboye ngo dutegure ejo hacu hazaza. Hari ubwo twihenda twibwirako ubushobozi bwacu buhagije.

- Ubuzima bwanjye bufite icyerekezo?

- Nzagira icyerekezo ryari?

3. Umunsi wa gatatu: (23/01/2011) “ Nimukore ibikwiranye n’Inkuru Nziza ya Kristu. “ (Fil 2, 12-18)

Ni izihe ndangagaciro zikomoka ku Ivanjili zigaragara mu mibereho yacu? Mu mico inyuranye hakunze kubamo ibibangamiye Ivanjili twigishijwe. Rimwe na rimwe tukabwirwa cyangwa tugakora ibinyuranye n’imigenzo ya gikristu. Hari ubwo usanga tutazi ibibangamiye Ivanjiri mu buzima busanzwe. Iyo Sekibi adushuka abanza kutwereka ko ibintu ari byiza bikadusaba ubushishozi.

- Ni iyihe myitwarire abantu bashidukira nyamara ibangamiye indangagaciro zikomoka ku Ivanjili?

- Ni hehe dukunda guhura ni ingorane zo guhitamo icyiza?

4. Umunsi wa kane: (24/01/2011) Yezu wabambwe ni we mukiro wacu. (Yh 19, 1-16)

Twemera umukiro Imana yatugeneye ? Kuri iki gihe abahakana Imana, abigizayo Imana mu buzima bw’abantu ni benshi. Bafata umuntu nk’aho yiremye afita ububasha busesuye. Abigizayo Imana ntibatinya kubivugira ahagaragara, hakaba n’abandi babikorana amayeri. Ntiwaba uri mubigizayo Imana?

- Ni iyihe migenzereze uzi yigizayo Imana?

- Hari inyisho zihigika Imana waba uzi? Ubyifatamo ute?

5. Umunsi wa gatanu: (25/01/2011) “Bana, nimwumvire ababyeyi banyu muri Nyagasani, kuko aribyo bikwiye. (Ef 6, 1-4)

Ni bande batugira inama, ni bande twizera? Abajyanama babaye benshi kandi bose baba batubwirako badushakira ibyiza. Ni ngombwa kubanza kwitegereza tukareba utugira inama uwo ariwe n’uko abayeho. “ Nta wutanga icyo adafite umuntu ufite imyitwarire idahwitse siwe wo kureberaho.

- Ni nde dufataho urugero mu gace dutuyemo?

- Iyo mpuye n’ibibazo ngisha nde inama ubishoboye ?

6. Umunsi wa gatandatu: (26/01/2011) Uwo Yezu mwabambye Imana yamugize Umutegetsi n’Umukiza (Int 2, 14-34)

Icyizere nifitiye gishingiye kuki? Kwigirira icyizere ntako bisa. Kureba ejo hazaza nta bwoba ni byiza. Hari igihe icyo kizere tugishingira kubidafite ireme, ntiturebe kure. Iyo aho dushingiye ku bantu cyangwa ku bintu hahungabanye bitugiraho ingaruka nyinshi.

- Imbaraga za roho twifitemo tuzikomorahe?

- Ubushobozi mfite uyu munsi bufite ireme?

7. Umunsi wa karindwi: (27/01/2011) “Umuntu ntatungwa n’umugati gusa, ahubwo atungwa n’ijambo ryose rivuye mu kanwa k’Imana. (Mt 4, 1-4)

Dutungwa n’Ijambo ry’Imana dute ? Gukunda Ijambo ry’Imana no kurivomamo ibidutunga ni ngombwa. Gusa usanga urubyiruko rushishikariye Ijambo ry’Imana rukiri ruke bityo tukabura aho twubakira. Mu muryango w’Agisiyo gatolika, muri Korali, mu ishyirahamwe aho dutuye dushake akanya k’Ijambo ry’Imana.

- Nsoma Ijambo ry’Imana kangahe ku munsi,.... ?

- Mu itsinda ryacu nk’urubyiruko umwanya duha Ijambo ry’Imana ni uwuhe?

8. Umunsi wa munani: (28/01/2011) “ Naho wowe, nushaka gusenga, ujye winjira mu nzu yawe ukinge... (Mt 6, 5-8)

Yezu umwakira nk’inshuti mushyikirana? Hari ubwo ukwemera kwacu, urukundo rwacu dufitiye Imana ruhera mu kigare. Buri gihe byose tukabifata muri rusange. Dukeneye kugirana umushyikirano bwite n’Imana.

- Ni gute wumva umushyikirano wawe bwite ni Imana?

- Ni ibiki bigufasha kubona Yezu?

9. Umunsi wa cyenda:29/01/2011) “... nimugende mwigishe amahanga yose(Mt28, 16-20;Ef4, 4-13)

Ufite uruhe ruhare muri kubaka Kiliziya? Ubukristu bwacu bushobora kubura aho bufatira. Ni ngombwa ko twitanga tukagira uruhare mu kubaka Kiliziya nk’abahanuzi, abasaseridoti n’abami. Ukwemera kwawe ni kwere imbuto mu muryango w’abana b’Imana. Wamenye Yezu mubwire abandi, mwereke abandi.

 

- Nkora iki ngo Inkuru Nziza igere ku bandi?

- Maze kwigisha abantu bangahe?

 

Padiri Charles HAKORIMANA

Umunyamabanga Mukuru wa CEPJ

 


Views: 18

Add comment