ISENGESHO RY'URUBYIRUKO 2016


JMJ, Urubyiruko 23/10/2017

 

« Dawe, Mana, Nyirimpuhwe,

Wowe wagaragarije urukundo rwawe muri Yezu Kristu Umwana wawe,

maze akarudusakazaho muri Roho Mutagatifu Umuhoza,

uyu munsi tukuragije amaherezo y’isi n’aya buri muntu !»[1]

 

Tugutuye by’umwihariko urubyiruko rw’isi yose, :

ubarinde kandi ubarengere mu nzira zirimo ingorane bahura na zo mu buzima,

kandi ubahe ingabire yo kuronka imbuto nyinshi,

zikeshwa ibikorwa by’Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko,

(uzahimbarizwa i Krakoviya).

 

Dawe Nyir’ijuru, utugire abahamya b’Impuhwe zawe.

Utwigishe kugeza ukwemera ku bashidikanya, amizero ku bihebye,

urukundo ku batagira icyo bitaho mu byerekeye iyobokamana,

imbabazi ku bakoze nabi, n’ibyishimo ku banyabyago.

Igishashi cy’urukundo rwuje impuhwe wakongeje muri twe,

uduhe ko kiba umuriro uhindura imitima kandi ukavugurura isi.

 

Bikira Mariya, Mubyeyi w’impuhwe,

Udusabire.

Mutagatifu Yohani-Pawulo wa II,

Udusabire.

 

FRANCISCO

 

 

[1] Jean-Paul II, Homélie pour la Cérémonie de Dédicace du Sanctuaire de la Divine Miséricorde, Cracovie, 17 août 2002. [Yohani-Pawulo wa II, Inyigisho yo mu Muhango w’Iyegurirwana ry’Ingoro y’impuhwe z’Imana, i Krakoviya, ku itariki ya 17 Kanama 2002].

 

 

 


Views: 31

Add comment