Itsinda ry'Urubyiruko mu Nama Nkuru y'Ubutumwa bw'Abalayiki


Urubyiruko 23/10/2017

« Ibisekuru bishya ntibigenewe gusa uru ruhererekane n’iri isangirabuzima, ahubwo binagenewe mu mitima yabyo imigambi mishya y’ukuri n’ibyishimo kugira ngo bibashe guhamya Kristu, nk’uko byabaye agatangaza mu bihe bishize. Nanjye ubwanjye, i Sidney, nongeye kuba uwo muhamya wa Kristu, ku munsi mpuzamahanga w’urubyiruko. Niyo mpamvu nshishikariza Inama Nkuru y’iyogezabutumwa mu balayiki gukomeza igikorwa nyobokamana cy’umutambagiro w’urubyiruko ku isi mu izina rya Kristu, kandi iharanire kurushaho guteza imbere uburere nyakuri n’iyogezabutumwa mu rubyiruko ». Aya ni amagambo Nyirubutungane Papa Benedigito wa XVI yatangarije mu nama yagiranye n’Inama Nkuru y’Iyogezabutumwa mu Balayiki kuwa 15 Ugushyingo 2008.

Itsinda ry’Urubyiruko mu Nama Nkuru y’ubutumwa bw’Abalayiki ryashinzwe na Papa Yohani Pawulo wa II mu mwaka wa 1986, agamije kugaragaza ko Papa na Kiliziya yose bagenera agaciro gakomeye uruhare urubyiruko rufite mu muryango w’abantu mu bihe turimo no mu bihe bizaza.

Ku rwego rw’isi, Kiliziya yihatira gushyira mu bikorwa imigambi ya Papa, Kiliziya ishishikarira kurangiza gahunda z’inama y’Abepiskopi ku byerekeye iyogezabutumwa mu rubyiruko; ikorana n’imiryango n’amashyirahamwe mpuzamahanga y’urubyiruko mu guteza imbere ubufatanye n’amahuriro hagati y’imiryango inyuranye; igategura inama mpuzamahanga ku iyogezabutumwa mu rubyiruko ku rwego rw’isi no ku rwego rw’imigabane.

Ku rwego rwa Papa, itsinda ry’Urubyiruko mu Nama Nkuru y’ubutumwa bw’Abalayiki ikora nk’igikoresho cy’icengezamatwara ku byerekeye iyogezabutumwa mu rubyiruko n’ibibazo urubyiruko ruhura nabyo, kandi ikaba nk’ipfundo ry’ubumenyi nyakuri ku iyogezabutumwa mu rubyiruko n’ubutumwa bw’urubyiruko ku rwego rw’isi.

Ibihe by’ingenzi by’itsinda ry’urubyiruko mu Nama Nkuru y’ubutumwa bw’Abalayiki ni ugutegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko, washyizweho na Papa Yohani Pawulo wa II mu 1985 ( umunsi wizihizwa muri Kiliziya buri mwaka ku rwego rw’igihugu) no gutegura umubonano wa Papa n’urubyiruko (bikorwa buri myaka 2/3 mu gihugu cyatoranyijwe). Uretse ibyo, iri tsinda ritegura buri myaka itatu ihuriro mpuzamahanga ry’urubyiruko.

Mu izina ry’Inama Nkuru y’Ubutumwa bw’Abalayiki, iri tsinda riyobora imirimo y’Ikigo Mpuzamahanga cy’Urubyiruko cyitiriwe Mt Lorenzo, cyubatswe i Roma na Papa Yohani Pawulo wa II kugira ngo cyakire kandi cyogeze Ivanjili mu rubyiruko rutemberera i Roma.

Ibikorwa by’itsinda ry’Urubyiruko bishyigikirwa n’Ikigega « Jean-Paul II pour la Jeunesse », cyahawe ubuzima gatozi n’Umuyobozi w’Inama Nkuru y’ubutumwa bw’Abalayiki kuwa 29 Kamena 1991. Icyo kigega kigamije « guharanira ishyirwa mu bikorwa by’inyigisho ya Kiliziya Gatolika ku bijyanye n’iyogezabutumwa mu rubyiruko ryihariye bigaragara mu guhimbaza iminsi mpuzamahanga y’urubyiruko », kandi « kikanihatira kwamamaza Ivanjili mu rubyiruko no gushyigikira iyogezabutumwa mu rubyiruko ku isi hose »(Statuts, art. 1, 2. 1).
 


Views: 33

Add comment