JMJ RIO 2013


JMJ 23/10/2017

Mu rwego rwo gutegura Umunsi Mpuzamahanga w'Urubyiruko (JMJ) uzabera I Rio de Janeiro kuva tariki ya 23-28 Nyakanga 2013, guhera ku cyumweru ku mugoroba aho Rio de Janeiro muri Bresil ahitwa Windsor Guanabara hateraniye inama y'abahagarariye urubyiruko bagera kuri 200 baturutse mu bihugu 75 no mu miryango n'amashyirahamwe y'urubyiruko agera kuri 40.
Igitambo cya Misa kibimburira inama cyayobowe na Myr Orani Tempesta Arkipeskopi wa Rio ku cyumweru ku mugoroba.
Inama yatangiye kuwa mbere mu gitondo Myr Orani Tempesta aha ikaze abayijemo nyuma Cardinal Stanislasi Rylko Perezida w'Inama ya Papa Ishinzwe Abalayiki atanga imirongo migari y'inama. Abagize itsinda ritegura bo muri Bresil bagararije abari mu nama aho imyiteguro igeze, babazwa ibibazo binyuranye kuri iyo myiteguro.
Tuzabagezaho muri make uko imyiteguro ihagaze n'uburyo iwacu mu Rwanda turi kwitegura mu nkuru itaha.

Padiri Charles HAKORIMANA
 


Views: 22

Add comment