Komisiyo y’Abepiskopi Ishinzwe Ikenurabushyo ry’ Urubyiruko yabonye Umunyamabanga Mukuru mushya ariwe Padri Evariste NSHIMYUMUREMYI.
Padiri Evariste NSHIMYUMUREMYI, Umunyamabanga mushya
Mu ihererakanyabubasha ryabereye ku biro bya Conference Episcopale i Kigali hagati ya Padri Leonard MUNYANGAJU wari Umunyamabanga Mukuru na Padri Evariste NSHIMYUMUREMYI, Nyiricyubahiro Mgr Servilien NZAKAMWITA yashyikirije ububasha Padri Evariste bwo kuba Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’ Abepiskopi Ishinzwe Urubyiruko.
Padri Evariste yakiriwe n'abakozi bakora muri CEPJ
Padri Evariste NSHIMYUMUREMYI ni Padri wa Diyosezi ya Kabgayi akaba ari naho yakoreraga ubutumwa, ubu akaba ari muri Paruwasi ya Byimana muri Diyosezi ya Kabgayi.
Padri Evariste ari kumwe na Padri Leonard asimbuye
Padri Leonard MUNYANGAJU agiye gukomereza amasomo mu Burayi akaba yaramaze muri Komisiyo y’ Abepiskopi ishinzwe urubyiruko imyaka ikabakaba irindwi. CEPJ imwifurije amahirwe mu masomo agiyemo
Kiliziya ya Cite Nazareth de Mbare-Kabgayi, niho hari ibiro bya CEPJ
Tubibutseko Komisiyo y'Abepiskopi Ishinzwe Ikenurabushyo ry'Urubyiruko ifite ibiro ikoreramo i Mbare muri Cite Nazereth de Mbare kwa Papa.