“Mube intungane nk’uko So wo mu ijuru ari intungane”. Ibyo ni Yezu ubwe ubishishikariza abigishwa be. Imana ni “Nyirubutagatifu”, “Uriho” by’agahebuzo, na twe duhamagarirwa kuba “Intungane” ni ukuvuga “Kubaho” mu ishusho y’Imana.
Aya magambo y’umuhanuzi Izayi tuyasubiramo mu gitambo cya misa nyuma y’Interuro y’Isengesho rikuru ry’Ukaristiya : “Nyirubutagatifu, Nyirubutagatifu, Nyirubutagatifu, Umutegetsi w’ijuru n’isi”. Irisengesho ry’igisingizo cy’igitambo cy’Ukaristiya ryibutsa ukwigaragaza kw’Imana, Nyirubutagatifu muri Yezu Kristu, jambo we Muzima, no muri Roho Mutagatifu utanga ubugingo.
Ijambo “ubutagatifu” risobanura guca, gutanya. Bisobanura ko igitagatifu ari icyatanyijwe, kigashyirwa ku ruhande, kigatandukanywa rwose n’igihumanye. Ariko igisobanuro cy’ubutagatifu muri Bibiriya kirakungahaye cyane ugereranyije n’icyo gisobanuro kigufi cyo gutanya. Igisobanuro cy’ubutagatifu muri Bibiliya gifite isoko ku Mana. Imana ni Yo ihitamo hanyuma igashyira ku ruhande. Ihitamo ahantu, igahitamo igihe, igahitamo umuntu, igahitamo umuryango nuko ikawugwatira. Iryo hitamo ntirishobora gutandukanywa n’ubwo butagatifu bw’Imana itandukanya hanyuma ikagwatira.
Imana ni “Uriho”, ni We udashobora kugira ishusho mu bigaragara : “Kuko ndi Imana simbe umuntu, rwagati muri mwe, ndi Nyirubutagatifu” (Hozeya 11, 9). Iyo tuvuga “Dawe uri mu ijuru, Izina ryawe niryubahwe”, tuba duhamije ko Imana Data ari yo yonyine Nyirubutagatifu, ko izina ryayo rigomba kubahwa mu Butungane bwaryo.
Igihe Malayika Gaburiyeri agendereye umwari Mariya, yaramubwiye ati : “Roho Mutagatifu azakumanukiraho… ndetse ugiye kuvuka azaba intungane, kandi azitwa Umwana w’Imana” (Luka 1, 35).
Buhoro buhoro intumwa zizagenda zimenya ko igikorwa cy’Imana ari ikimenyetso cy’ubumwe buhoraho bw’Imana Data, na Mwana na Roho Mutagatifu. Kristu ni Nyirubutagatifu ku bw’imibereho ye, ku bw’urupfu rwe n’izuka rye, kandi umurimo wa Roho Mutagatifu ni mbere na mbere Kunga ubumwe, gutagatifuza.
Mu gusoza indangakwemera yacu turavuga tuti : “Nemera Roho Mutagatifu, na Kiliziya Ntagatifu, n’Urusange rw’Abatagatifu”. Ni mu gucengera ukwemera kwa pasika Kiliziya yumvise ijwi rinihira rivuga Izina ry’Imana. Ni no mu mabanga y’ubucungurwe n’ubwiyunge bwayo hatangarijwe izina ry’Ubutatu Butagatifu.
“Mwebweho rero, muzabe intungane, nk’uko So wo mu ijuru ari intungane” (Matayo 5, 48). Aya magambo ya Yezu aributsa ayo mu gitabo cy’Abalevi : “Muzabe intungane, kuko njyewe Uhoraho Imana yanyu, ndi Intungane” (Abalevi 19, 2). “Isiraheli, tega amatwi, Nyagasani Imana yacu ni We Mana wenyine. Urakunde Uhoraho Imana yawe n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose n’imbaraga zawe zose” (Ivugururamategeko 6, 4-5). Iyi nteruro ibimbura isengesho rya Isiraheli ni indunduro y’inyigisho y’ubutungane isobanurwa mu Byanditswe Bitagatifu. Ubutungane bw’Imana ni imbarutso ku muntu. Bityo muntu akarangamira Imana, akayisubiza yiyemeza kubaho mu rukundo.
Inzira y’ubutungane ihera mu bwiyunge busesuye bw’umuntu wiyegurira wese Urukundo rw’Imana akakira abandi, akagaragariza ukwemera kwe mu bikorwa. Ntibisaba mbere na mbere kuzirikana cyane cyangwa kugira ibikorwa byiza byinshi. Ahubwo ni “gukunda cyane” nk’uko Mutagatifu Tereza wa Avila abivuga.