Musenyeri Servilien NZAKAMWITA arasaba urubyiruko guha agaciro ubusugi n’ubumanzi


CEPJ, Kiliziya, Urubyiruko 31/05/2021

Guhera tariki ya 27 kugeza ku ya 29 Gicurasi 2021, i Kabgayi hateraniye Inama y' Inteko Rusange ya Komisiyo y’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ishinzwe urubyiruko (CEPJ). Iyi nama yayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Servilien NZAKAMWITA Umushumba wa Diyosezi ya Byumba akaba na Perezida w’iyi Komisiyo, ikaba yari ifite insanganyamatsiko igira iti: Haguruka kuko nkugize umugabo wo guhamya ibyo wabonye (Intu. 26, 16). Inama yitabiriwe na Komite y’urubyiruko gatolika ku rwego rw’igihugu, abapadiri bahagarariye urubyiruko mu ma diyosezi, abajeni bahagarariye abandi mu ma diyosezi n’uhagarariye imiryango ya Agisiyo gatolika y’urubyiruko.

Nyuma yo gusangira amakuru y’uko urubyiruko rubayeho muri ibi bihe bya Covid 19 no kugezwaho raporo y’ibyakozwe mu mwaka w’iyogezabutumwa 2019/2020, abitabiriye inama bahawe ikiganiro na Nyiricyubahiro Musenyeri Servilien NZAKAMWITA ku ruhare rw’urubyiruko mu kubaka umuryango urangwa n’ibyishimo maze asaba urubyiruko kurangwa n’urukundo, ubumwe no gufasha abakuze mu miryango yabo. Yagize ati: urubyiruko ni bamwe mu bagize umuryango kandi nimwe bakandida ingo z’ejo zizaba zubakiyeho. Mugomba kuba maso mu gusigasira umuryango, mukawurinda ibyonnyi bituma usenyuka. By’umwihariko mugomba guharanira ubumwe mu miryango mubamo, mukarangwa n’urukundo, mukubaha ababyeyi cyane cyane igihe bashaje, mukabafasha mu mirimo yabo. Mu kiganiro cye kandi Musenyeri NZAKAMWITA yavuze ku kibazo cy’abangavu bafatwa ku ngufu n’abaterwa inda z’imburagihe aho yagaragaje ko ari ikibazo gikomereye igihugu cyacu na Kiliziya. Zimwe mu nama agira urubyiruko n’abandi bose mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo harimo: kwigisha urubyiruko guha agaciro no gukomera ku busugi n’ubumanzi, kuba hafi y’abana batewe inda imiryango ikirinda kubatoteza no kubamagana, kwita ku bana babyarwa n’aba bakobwa kugira ngo barindwe ipfunwe mu mikurire yabo, kwamagana abagabo n’abasore bose bahemukira aba bana.

Musenyeri Servilien NZAKAMWITA Umushumba wa Diyosezi ya Byumba akaba na Perezida wa CEPJ, arasaba urubyiruko guha agaciro ubusugi n’ubumanzi.

Ku munsi wa kabiri w’iyi nama abayitabiriye bifatanyije na Nyiricyubahiro Musenyeri Simargde MBONYINTEGE, Umwepisikopi wa Kabgayi maze abagezaho ikiganiro cyo kubahumuriza no kubakomeza muri ibi bihe bya Covid 19. Ni muri urwo rwego yasabye urubyiruko kwitwararika no kutagamburuzwa n’ibihe turimo by’icyorezo cya Covid-19 ngo bate ukwemera. Yakomeje asaba urubyiruko guhindura imyumvire no kumenya gukoresha igihe rufite mu birufitiye akamaro. Yabasabye kandi gutekereza no gutegura ejo habo heza uyu munsi , bakareka kubaho nta cyerekezo. Abari mu nama kandi bahuguwe ku ruhare rwabo mu kurandura malaria mu gihugu cyacu mu kiganiro cyatanzwe na RICH ifatanyije na RBC ku nsanganyamatsiko igira iti “Kurandura Malaria bihera kuri Jye

Nyuma yo kumva ibyo biganiro no kungurana ibitekerezo ku bikorwa by’iyogezabutumwa mu rubyiruko hari imyanzuro abitabiriye inama bafashe:

  • Gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid 19 bubahiriza ingamba zose zashyizweho n’inzego zibishinzwe ndetse bagashishikariza n’abandi kukirinda.
  • Gusubukura bimwe mu bikorwa byakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19, ibyo ariko bakabikora bakurikije uko iki cyorezo gitanga agahenge kandi bubahiriza amabwiriza yo kucyirinda.
  • Kwifashisha cyane ikoranabuhanga, itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga mu iyogezabutumwa kandi urubyiruko rugatozwa kubikoresha neza birinda ibibangiza n’ibitabafitiye akamaro.
  • Kwifatanya n’abandi bakristu guhimbaza Ikoraniro ry’Ukaristiya (Congres Eucharistique). By’umwihariko urubyiruko rwahisemo itariki ya 04/07/2021 ko yaba itariki yihariye yo kuzirikana ku isakaramentu ry’Ukaristiya ndetse bifuza ko kuri uwo munsi ituro ryatangwa ryaba iryo gushyigikira iyogezabutumwa ry’urubyiruko kuko ku itariki ya 31/01/2021 iryo turo ritatanzwe bitewe n’uko nta misa zihuza abantu benshi zabaye.
  • Ku bijyanye na Forum, hemejwe ko ibitekerezo by’uko yakorwa muri ibi bihe bya Covid-19, ubunyamabanga bwa CEPJ bubinonosora neza bafashijwe na Komite y’urubyiruko maze imyanzuro ivuyemo igashyikirizwa Inama y’Abepisikopi kugira ngo ibitangeho umurongo.
  • Mu rwego rwo kurushaho kurandura Malaria mu gihugu cyacu , abitabiriye inama biyemeje gukora ubukangurambaga bwo kurwanya malaria bahereye iwabo no kubo bashinzwe bityo intero igira iti “Kurandura malaria bihera kuri jye“ bakayigira iyabo.
  • Mu rwego rwo kwitegura JMJ yo muri Protugal mu 2023, buri Diyosezi yiyemeje gutangira imyiteguro kuburyo yazagira abayihagararira kandi abajyayo bagatangira gutegurwa hakiri kare.

Abitabiriye inama bagize umwanya wo gusangira isengesho cyane cyane igitambo cy’ukaristiya maze baboneraho umwanya wo gusabira urubyiruko aho ruri hose kugira ngo ruhaguruke, ruhure na Yezu maze ruge no kumuhamya hirya no hino.


Padiri Evariste NSHIMYUMUREMYI Umunyamabanga wa CEPJ

Byashyizwe ku rubuga na MBONERA Marcellin Ushinzwe amakuru n'itumanaho CEPJ


Views: 736

Add comment