Musenyeri Servilien NZAKAMWITA arasaba urubyiruko kwitabira Sinodi


CEPJ, Diyosezi, Kiliziya 26/12/2021

Ku wa mbere tariki ya 06/12/2021, ubwo Nyiricyubahiro Musenyeri Serviliyani NZAKAMWITA, umwepisikopi wa Byumba akaba na Perezida wa CEPJ yatangizaga amahugurwa y’abapadiri bashinzwe urubyiruko n’abahagarariye urubyiruko mu madiyosezi no mu miryango ya agisiyo gatolika, yaboneyeho umwanya wo kubibutsa gahunda zitandukanye za Kiliziya kandi abasaba kuzigiramo uruhare. Gahunda yagarutseho cyane ni Sinodi y’Abepisikopi yatangiye 2021 ikazasozwa 2023, umunsi w’Urubyiruko uzaba ku wa 30/01/2022 na Forumu y’Urubyiruko ku rwego rw’igihugu iteganyijwe muri Kanama 2022.

Sinodi y’Abepisikopi : Iyi Sinodi, nk’uko Umwepisikopi yabyibukije, yahamagajwe na Papa Fransisko muri Gicurasi 2021, ayitangiza ku wa 09/10/2021, hanyuma mu rwego rw’amadiyosezi itangira ku wa 17 Ukwakira 2021. Iyi sinodi ifite insanganyamatsiko igira iti : Bakristu, tugendere hamwe mu bumwe, mu bufatanye no mu butumwa (Pour une Eglise synodale : communion, participation et mission), izakorwa mu byiciro bitatu : ku rwego rw’amadiyosezi, ku rwego rw’imigabane no ku rwego rw’isi. Umwepisikopi yababwiye ko hari ibibazo bitandukanye bizasubizwa mu matsinda atandukanye yashyizweho mu madiyosezi kandi ko muri ayo matsinda harimo ay’urubyiruko n’imiryango ya Agisiyo gatolika. Ni muri urwo rwego yasabye buri mujene kwitabira iyo sinodi mu itsinda rimureba, agatanga umusanzu w’ibitekerezo byubaka ariko ntibarebe ibibazo gusa ahubwo bakareba n’ibyiza dufite muri Kiliziya. By’umwihariko yifuje ko iyi sinodi yaduha guhinduka kuko ivugururwa nyaryo rijyana no guhinduka no kugarukira Imana.

Umunsi w’Urubyiruko : Musenyeri Servilien yibukije abapadiri n’urubyiruko ko uyu munsi wari usanzwe uba kuri Mashami hanyuma kuva 2020 Papa akaba yarawimuriye ku munsi mukuru wa Kristu Umwami ariko ko muri Kiliziya y’U Rwanda tuzakomeza kuwizihiza ku cyumweru cya nyuma cya Mutarama nk’uko Inama y’Abepisikopi yabyemeje muri 2005. Mu rwego rwo kuzahimbaza neza uyu munsi uzaba kuri 30/01/2022, umwepisikopi yasabye ibi bikurikira :

  • Gukora neza Noveni izabageraho mu ntangiriro za Mutarama. Ikazatangira ku wa 21/01 igasozwa ku wa 29/01/2022
  • Gutegura imyiherero n’amahuriro y’Urubyiruko dukurikije uko ingamba zo kwirinda Covid 19 zibitwemerera
  • Gutegura no gukora ibikorwa by’urukundo bigamije gufasha abakene, abarwayi n’abandi bose bakeneye ubufasha.
  • Gutegura neza Missa zo ku wa 30/01/2022 ku buryo urubyiruko rwibona muri liturujiya y’uwo munsi
  • Gutegura neza ituro ryo kuri uwo munsi kugira ngo haboneke uburyo bufasha za komisiyo kurangiza ubutumwa bwazo.

Forumu nationali : Musenyeri Serviliyani yibukije ko Inama y’Abepisikopi yemeje ko iyi forum izaba kuva ku wa 17 kugeza ku wa 21/08/ 2022, ikabera i Kabgayi. Iyi forumu izaba itandukanye n’izabanje kuko izitabirwa n’abantu 1000 kandi bakazateranira mu kigo cy’ishuri aho kujya mu miryango. Birasaba rero kuyitegura hakiri kare. Amadiyosezi azamenyeshwa vuba umubare azohereza kandi abazaza bose bagomba kuba bipimishije Covid 19 kandi barakingiweMu minsi iri imbere CEPJ ifatanyije na diyosezi Kabgayi bazabagezaho ibisabwa kugira ngo uwo ireba wese yitegure hakiri kare. Yifuje ko iyi forum yategurwa nka Forum y’Amizero ikazaba akanya ko kugarurira urubyiruko icyizere nyuma y’ibihe bya Covid 19 tumazemo iminsi.

Muri uwo muhango wo gutangiza amahugurwa kandi, Umwepisikopi ukuriye akanama k’Abepisikopi gashinzwe urubyiruko yasabye urubyiruko kwifatanya ku mutima na Kiliziya y’U Rwanda yiteguraga gutangira guhimbaza Ikoraniro ry’Ukarisitiya ku rwego rw’igihugu ku wa kane tariki 09/12/2021. Yasoje yifuriza buri wese amahugurwa meza no kuzayifashisha mu butumwa buri wese ashinzwe.

Mbare ku wa 13/12/2021

Padiri Evariste NSHIMYUMUREMYI Umunyamabanga wa CEPJ


Views: 32

Add comment