Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE arasaba urubyiruko kwirinda ubunebwe mu byo bakora


Kiliziya 26/12/2021

Nimugire umwete kandi mwirinde ubunebwe. Aya ni amwe mu magambo Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi yabwiye urubyiruko rwitabiriye amahugurwa ku isanamitima ubwo yabasuraga ku wa gatatu tariki ya 08/12/2021. Mu kiganiro yatanze, yahaye urubyiruko impanuro zikomeye zijyanye ahanini n’uko rukwiye kwitwara muri ibi bihe imico ihindagurika cyane.

Icya mbere yababwiye agendeye ku ngorane z’ubuzima abantu bahura nazo ni ukudacika intege mu buzima kuko ibibazo atari iherezo ry’ubuzima. Kugira ibibazo, gukomereka, kurwara ntibigomba kubuza umuntu kubaho kandi yishimye. Ati : n’uwakomeretse arakora agakora ibijyendanye n’imbaraga ze kandi n’ucumbagira aba agenda. Uha akaba yaribukije urubyiruko ko rutagomba kwitwaza ibibazo bya covid 19 ngo rumere nk’urwahaze ubuzima rutangire kwishora mu biyobyabwenge, inzoga n’ubusambanyi.

Icya kabiri yasabye urubyiruko ni ukwiga kandi cyane. Ibyo urubyiruko rukora bagomba kuyoborwa n’ubwenge kurusha uko bayoborwa n’amarangamutima. Kuyoborwa n’amarangamutima gusa bituma umuntu akora ibintu nawe atabasha gusobanura, agakora ibintu ahubutse kandi bizagorana kubihindura, agasigara yibaza uko nawe yabikoze bikamuyobera. Kwiga ntibivuze gusa kujya mu ishuri kuko no mu muryango barahigira, muri Kiliziya barahigira, mu matsinda umuntu abamo bahakura ubumenyi n’ahandi hatandukanye umuntu ahurira n’abandi.

Icya gatatu ni ukwirinda ubunebwe. Abajene bagomba kwirinda ubunebwe, bakagira umwete mu byo bakora byose. Bari mu kiciro cyiza cy’ubuzima, bafite imbaraga, bafite amahitamo. Ntibikwiye ko abajene bashaka kurya batavunitse ngo birirwe bagendagenda bazenguruka mu mugi maze batahe bashaka kugaburirwa. Ntibikwiye ko abajene bumva ko bose bagomba gukora imirimo yo mu biro gusa cyangwa imirimo ya gisirimu. Bagomba no kwita ku mirimo y’ubuhinzi n’ubworozi kandi nayo ishobora guteza imbere umuntu.

Icya kane ni ukugira umuco mu byo urubyiruko rukora rwose. Ubwenge bw’umuntu n’imbaraga ze byunganirwa n’umuco. Umuco niwo utuma umuntu ashyira mu gaciro. Akamenya niba icyo agiye gukora n’uburyo agikoramo bifitiye abandi akamaro kandi ntibiteze ingaruka zitari ngombwa.

Musenyeri Smaragde yasoje ikiganiro cye asaba abapadiri bashinzwe urubyiruko kurwegera no kuruba hafi mu buzima bwa buri munsi, bakarugira inama kugira ngo rwigiremo imbaraga zo guhangana n’ibibazo biriho.


Mbare, kuwa 13/12/2021

Padri Evariste NSHIMYUMUREMYI

Umunyamabanga Mukuru wa CEPJ


Views: 32

Add comment