MUSENYERI THADDEE NTIHINYURWA, ARIKIYEPISKOPI WA KIGALI YAKIRIYE ABAFURERE BA TAIZE


Teze 23/10/2017

Kuva kuri uyu wa 14 kugeza kuwa 18 ugushyingo 2012, umuryango w’Abafurere ba Teze uyoboye Urugendo nyobokamana rw’amizero mu Rwanda, rukaba ari ihuriro mpuzamahanga ry’urubyiruko rifite insanganyamatsiko igira iti « Twese, dushake inzira z’amizero ».

Ni muri urwo rwego Myr Thaddée Ntihinyurwa, Arikiyepiskopi wa Kigali, yakiriye, kuri uyu wa mbere tariki ya 12 ugushyingo 2012, Furere Aloïs aherekejwe n’abandi bafurere bagenzi be babiri, baherekejwe na Padiri Charles Hakolimana, Umunyamabanga wa Komisiyo y’Inama y’Abepiskopi ishinzwe Iyogezabutumwa mu Rubyiruko.

Nyuma y’icyo kiganiro, Frere Aloïs yaganiriye n’abanyamakuru b’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda :

DOCICO : Nyakubahwa Frere Aloïs, ihuriro umuryango wa Teze wateguye i Kigali muri iki cyumweru rigamije iki ?

Fr. Aloïs : icyo iri huriro rigamije kiroroshye cyane : ni ukwakira amizero y’Ivanjiri. None se Ivanjiri ntiduha amizero ? Iri huriro riduhuza duturutse mu bihugu bitandukanye kugira ngo tugaragaze ko Kristu atubumbira mu bumwe. Ubwo bumwe buduha amizero yo gutera intambwe tujya mbere, kugira ngo twubake Kiliziya, kugira ngo twubake igihugu.

DOCICO : Amizero mu biki ?

Fr Aloïs : Amizero muri Kristu, amizero muri Kristu uri muri twe, amizero mu rukundo rwe, amizero mu kunga ubumwe n’abatagatifu.

DOCICO : Hano mu Rwanda, nkeka ko abenshi mu rubyiruko bemera Imana, n’ubwo bwose bajya mu ngirwamadini. Ese iri huriro hari icyo rizabongerera mu kwemera kwabo ?

Fr. Aloïs : Ntekereza ko rizaba umwitozo w’ubumwe. Nyamara rero, mu by’ukuri Kiliziya Gatolika ifite uwo muhamagaro wo kurema ubumwe kugirango tudatatanira mu dutsiko twinshi, kugira ngo twibumbire koko mu bumwe bwa Kristu. Bityo rero irihuriro rizaba ikimenyetso cy’ubwo bumwe mu rugwiro imiryango izakirana abaryitabiriye. Hano mu Rwanda, mufite akamenyero ko kwakira amahuriro ku rwego rw’igihugu, amahuriro mutegura buri mwaka. Urubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye ruzaturuka ku mugabane w’Uburayi, muri Aziya, wenda n’ahandi, maze bakore uwo mwitozo wo kwakirwa mu ngo z’Abanyarwanda. Ibyo bizatuma na none barushaho kumva imiterere ya Kiliziya mu Rwanda.

DOCICO : Kuki mwahisemo u Rwanda ?

Fr. Aloïs : Ni ukubera ko, dore hashize imyaka 5, twakoresheje ihuriro nk’iri ngiri mu gihugu cya Kenya ryitabirwa n’urubyiruko rw’Abanyarwanda basaga 250 ruyobowe n’Abasaseridoti benshi. Urwo rubyiruko ni rwo rwatubwiye ruti : « Natwe turashaka gutegura ihuriro mpuzamahanga nk’iri mu Rwanda. Tumaze kugira uburambe mu gutegura amahuriro ku rwego rw’igihugu buri mwaka. Bityo rero dushobora kwagura iryo huriro, maze tugakora ihuriro mpuzamahanga rya Teze iwacu mu Rwanda ».

DOCICO : Nyakubahwa Furere, tumaze gutangira Umwaka w’Ukwemera. Ese ihuriro ry’urubyiruko ry’i Kigali hari uruhare rizagira mu gufasha uyu mwaka kwera imbuto nziza ?

Fr. Aloïs : Yee, nibyo rwose ! Tuzakira umusaraba utambagizwa mu mahuriro y’igihugu ya buri mwaka. Ndatekereza ko ibyo bizadufasha kurushaho gucengera iyobera ry’umusaraba n’izuka rya Nyagasani. Hirya no hino ku isi hari imbaga itabarika y’abantu bababaye nuko bakajya mu kiliziya kugaragaza ububabare bwabo. Tuzakora isengesho imbere y’umusaraba aho buri wese azabasha kwegera umusaraba kugira ngo ature Kristu umutwaro umuremereye mu buzima. Kiliziya ni nk’umubyeyi, yakira kandi ikababarana n’abana bayo.

Inkuru ya Aloys MUNDERE yahinduwe mu Kinyarwanda na Robert MAKUTA

 


Views: 11

Add comment