Mwaje kuvoma ubumenyi n'ubushobozi bwo gukiza urubyiruko


Kiliziya, Urubyiruko 15/12/2021

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wahuguye abapadiri n’urubyiruko bashinzwe ku gukira ibikomere n’ihungabana.

Kuva ku wa mbere tariki ya 06/12 kugeza ku wa gatanu tariki ya 10/12/2021, mu rugo rw’ababikira biyeguriye Roho Mutagatifu ruherereye i Mbare muri Diyosezi ya Kabgayi, habaye amahugurwa ku bijyanye no gukira ibikomere n’ihungabana. Aya mahugurwa yateguwe na Komisiyo y’Abepisikopi ishinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko (CEPJ), aterwa inkunga n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda akaba yaritabiriwe n’abagize inteko rusange ya CEPJ aribo : abagize biro ya CEPJ, abapadiri bashinzwe urubyiruko mu madiyosezi yose, abagize komite y’urubyiruko ku rwego rw’igihugu, abahagarariye urubyiruko ku rwego rw’amadiyosezi n’imiryango ya Agisiyo Gatolika ifite ubutumwa bwo gufasha urubyiruko( Abasaveri, Abasukuti, Abajeke, Abajoke, Abagide, inkoramutima z’Ukarisitiya n’ishami ry’urubyiruko muri Famille Esperance).

Impamvu y ´aya mahugurwa

Aya mahugurwa yateguwe mu rwego rwo gufasha urubyiruko rurimo kugaragaza cyane ibibazo by’ihungabana muri ibi bihe. Iri hungabana n’ibikomere byugarije urubyiruko bituruka ahanini mu mateka igihugu cyacu cyanyuzemo harimo na Genoside yakorewe Abatutsi muri 1994 igahungabanya imiryango kandi ingaruka zayo zikaba zigikomeza gushegesha ubuzima bw’Abanyarwanda bamwe na bamwe. Iri hungabuna kandi rituruka ku bibazo bitandukanye byugarije umuryango nyarwanda: amakimbirane mu miryango, ubushomeri, ubukene, indwara n’ibindi. By’umwihariko ubuzima bw’urubyiruko bwagiye mu kaga mu gihe cya Covid 19 : ubwoba bwo kwandura no gupfa, gufunga ibikorwa by’imyidagaduro n’ibihuza abantu, guhagarika akazi, guhagarika amashuri, ubukene bw’imiryango n’ibindi. Ibi byose byazamuye ukwiheba mu rubyiruko, ibikomere byari bisinziriye birakanguka. Uku kwiheba kugaragazwa n’imvugo z ‘urucantege zadutse mu rubyiruko nk’iyigira iti : nta myaka ijana… Muri iki gihe abasore n’inkumi benshi barwaye agahinda gakabije, abandi babaswe n’ibiyobyabwenge, inzonga, n’ubusambanyi ndetse ubushakashatsi bwa Minisitere y’Ubuzima buheruka bwagaragaje ko 23,1% by’urubyiruko babana n’indwara y’agahinda gakabije(dépression). Aya mahugurwa rero yateguwe mu rwego rwo kongerera ubumenyi abashinzwe urubyiruko n’abaruhagarariye kugira ngo barusheho kurwitaho no kurugarurira ikizere biciye muri gahunda y’isanamitima.

Abayobozi ba Kiliziya basuye abari mu mahugurwa 

Abari muri aya mahugurwa bagize amahirwe yo gusurwa n’abepisikopi batandukanye ndetse babagezaho ubutumwa butandukanye bwo kubakomeza. Nyiricyubahiro Antoine Karidinali KAMBANDA, Arikiyepisikopi wa Kigali akaba ari nawe uhagarariye mu mategeko Umuryango wa Bibiriya mu Rwanda ni we mushyitsi w’imena wasuye abitabiriye amahugurwa. Mu butumwa yahaye abitabiriye amahugurwa yasabye urubyiruko kwirinda kwiheba kuko iyo umuntu yihebye n’ibindi bibi byose bimuzaho. Ati : kwiheba ni ryo kosa ribi umuntu ashobora gukora mu buzima kuko bifunga inzira zimuganisha ku yandi mahirwe yose yari amuri imbere. Yabibukije kujya barebera ku babyeyi bagiye bashegeshwa n’amateka igihugu cyacu cyanyuzemo, bagapfusha abagize imiryango yabo, bakabura imitungo ariko ibyo ntibibace intege bakongera bakiyubaka. Ikindi gikomeye Nyiricyubahiro Cardinal yibukije urubyiruko ni ukwirinda kuba nyamwigendaho, bagakorera hamwe, bagahuza imbaraga mu mashyirahamwe atandukanye, bakiteza imbere mu mishinga itandukanye. Nyiricyubahiro Musenyeri Serviliyani NZAKAMWITA, umwepisikopi wa Byumba akaba na Perezida wa CEPJ nawe yasuye abari mu mahugurwa abasaba guha agaciro aya mahugurwa bakiga kwegera urubyiruko, kurutega amatwi no kurugira inama. Yabasabye guha agaciro n’umwanya uhagije Ijambo ry’Imana n’isengesho kuko ari imwe mu miti yakiza urubyiruko muri iki gihe. Nyiricyubahiro Musenyeri Nzakamwita kandi yibukije urubyiruko gutegura neza umunsi w’urubyiruko uzaba ku wa 30/01/2022, gutegura Ihuriro ry’urubyiruko rizaba muri Kanama 2022 no gutanga umusanzu wabo muri Sinodi ya Kiliziya yatangijwe mu Ukwakira 2021. Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE umushumba wa diyosezi ya Kabgayi nawe yasuye abari mu mahugurwa abaha ubutumwa yabukubiye mu ngingo eshatu arizo : Kwirinda ubunebwe no kugira umwete, kwiga neza no kugira umuco n’uburere mu byo bakora byose.

Amasomo yibanzweho

Abari mu mahugurwa bahawe amasomo atandukanye :

  • Amateka, ubutumwa, icyerekezo n’ibikorwa by’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda
  • Iby’ingenzi umuntu yamenya ku byerekeye ubuzima bwo mu mutwe
  • Guhuza ububabare, Ijambo ry’Imana n’ukwemera
  • Ibikomere by’umutima: imyitwarire y’ufite ibikomere by’umutima n’uburyo yafashwa
  • Ihohoterwa n’amakimbirane mu miryango: n’ingaruka zabyo n’uko umukristu akwiye kubyitwaramo
  • Amaganya n’icyunamo
  • Kwiyahura: impamvu, ibimenyetso bibibanziriza n’uburyo ababifite bafashwa
  • Kubatwa( Addicions): impamvu, ibimenyetso n’ubufasha buhabwa uwabaye uwabaswe
  • Ibikomere byo mu rushako, ikibitera n’uburyo umuntu yabyirinda cyangwa akabikira
  • Imbabazi

Views: 21

Add comment