MWAMAGANE IGITESHA AGACIRO UMUNTU


Kiliziya 23/10/2017

Kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2016, mu kiganiro Papa Fransisko yagiranye n’abagize Inama y’abahagarariye Caritas Internationalis yabasabye kurwanya ubukene, kandi bigana abakene. Papa yabashishikarije kwamagana ikintu cyose gitesha agaciro umuntu no kwigana ubuzima bworoheje kandi bukwiye bw’abakene, kwigana indangagaciro zabo n’ukuntu bafatanya kandi bagasangira. 

Muri icyo kiganiro i Vatikani, Papa yashyize ku ruhande ijambo yari yateguye, maze atangira gusubiza ibibazo bamubajije. Mu ijambo rye, yateruye ashishikariza abari mu nama guhagurukira kurwanya ivangura mu bantu rikumira abanyantegenke no guharanira kubakura mu bwigunge, bafasha imiryango y’abantu kurenga umuco wo kutita ku bintu n’ubwikanyize kugira ngo bitoze umuco w’ubufatanye.

Papa yemeza na none ko « Guhindura ibintu bishoboka » mu nyandiko yashyikirije abanyamuryango ba Caritas Internationalis : « Ubukene, inzara, indwara, ikandamiza ntawe wabivukanye, kandi si akarande. (…) Rwose dushobora gutanga umusanzu wo guhindura ibintu cyangwa se kubivugurura ».

Papa Fransisko yasabye kugira ubutwari nk’abahanuzi no gukomeza ibyo bimenyetso bito n’ibikomeye by’urugwiro n’ubufatanye bifite ubushobozi bwo kumurikira ubuzima bw’abana n’abantu bashaje, abimukira n’impunzi. Ni muri urwo rwego yashimagije gahunda ya Caritas Internationalis iri imbere ku byerekeye abimukira, ati : « Ndizera ko uyu mugambi mwiza uzakingura imitima ya benshi kugira ngo bakire impunzi n’abimukira, maze bashobore kumva ko bari iwabo mu miryango yacu »

Robert MAKUTA

Inkuru dukesha fr. zenit. org

 


Add comment

Province Sainte Famille
Inkuru zifitanye isano
Inkuru zisurwa cyane