Myr Servilien NZAKAMWITA i Teze


Teze, Urubyiruko 23/10/2017

Urubyiruko rwo muri Afrika rufite amatsiko menshi ku Rwanda kandi   rwishimiye ko ku nshuro ya kabiri umuryango w’abafurere b’i Teze wongeye gutegura ihuriro muri Afrika.

Mu ihuriro Mpuzamahanga ry’urubyiruko ritegenijwe I Kigali kuva kuwa 14 kugera juwa 18 Ugushyingo uyu mwaka hazabamao abanyafurika benshi.

Myr Servilien NZAKAMWITA ubwo yari i Teze yaganiriye n’urubyiruko rwo mu bihugu by’Afrika rwari i Teze rwitegura kuza mu Rwanda. Urubyiruko rwo muri Afrika rufite amatsiko menshi ku Rwanda kandi rwishimiye ko ku nshuro ya kabiri umuryango w’abafurere b’i Teze wongeye gutegura ihuriro muri Afrika.

Mu bibazo babajije Myr Servilien NZAKAMWITA harimo icyo kumenya uko mu Rwanda babiteguye. Yabagaragarijeko mu Rwanda kimwe no muri afrika muri rusange dusanganwe umuco wo kwakira abashyitsi baje batugana.

Ni akarusho rero ubwo abo bashyitsi bazaza ngo dushakire hamwe inzira y’amizero. Ni abashyitsi beza. Ku ba nyafurika ni abashyitsi basangwa. Yakomeje ababwira ko urubyiruko rw’u Rwanda rubiteguye mbese ko bashonje bahishiwe. Yababwiyeko nibitegura uko bikwiye bakaza bazi ikibazanye uru rugendo bazarwungukamo byinshi. Bazahuzwa n’isengesho bazahuzwa no gusabana no kungurana ibitekerezo nta kabuza Imana izaba kumwe nabo.
 


Views: 7

Add comment