Myr Yohani Damaseni BIMENYIMANA na Furere ALOIS


Teze 23/10/2017

Kuri uyu wa mbere tariki 15 Ukawakira 2012, Myr Yohani Damaseni BIMENYIMANA umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu aho ari i Vatikani muri sinodi y’abepiskopi ku “Kwamamaza Inkurunziza gushya. ( La nouvelle evangelisation)yahuye n’umukuru w’Umuryango w’Abafurere b’i Teze mu Bufaransa Furere ALOIS. Baganiriye ku Ihuriro Mpuzamahanga ry’Urubyiruko rizabera i Kigali Kuva kuwa 14 kugera kuwa 18 Ugushyingo uyu mwaka ritegurwa ku bufatanye bw’uwo muryango w’abafurere ba Teze.

Bishimiye aho imyiteguro igeze, bishimira n’ubufatanye hagati ya Kiliziya mu Rwanda n’Umuryango w’Abafurere b’i Teze. Aba bafurere bamaze kumenyekana mu Rwanda cyane cyane mu bikorwa by’iyogezabutumwa mu rubyiruko. Uretse gutegura ririya huriro guhera muri 2009 bitabiriye Ihuriro ry’Igihugu ry’Urubyiruko (Forum National des Jeunes) i Cyangugu, 2010 ku Gikongoro, 2011 i Kabgayi.


Views: 11

Add comment