« Nimwishime muri Nyagasani » Fil 4, 4 : Isengesho ry'iminsi 9


Urubyiruko 23/10/2017

Nshuti rubyiruko, mu rwego rwo kwitegura Umunsi wa karindwi wahariwe urubyiruko mu Rwanda wo kuwa 29 Mutarama 2012 tuzagira isengesho ry’iminsi icyenda (Noveni) tuzatangira ku wa 20/01/2012 azaba ari kuwa gatanu. Tuzarikorera hamwe mu miryango remezo, mu miryango n’amatsinda y’urubyiruko. Tuzazirikana ingingo zinyuranye, dusanga mu butumwa bwagenewe uyu munsi. Ubutumwa bufite insanganyamatsiko igira iti « Nimwishime muri Nyagasani » Fil 4, 4. Mu rwego rwo kuzirikana kandi ubutumwa Papa Benedigito wa XVI yageneye umunsi wa 45 wo gusaba amahoro kuwa 01/01/2012, aho yasabye isi yose gutoza urubyiruko umuco w’amahoro agira ati « Dutoze urubyiruko ubutabera n’amahoro », muri iri sengesho tuzazirikana ku byatuma twimakaza ubutabera n‘amahoro.
Buri munsi tuzaba dufite ingingo tuzazirikana, tukayiganiraho dugafata imigambi tumurikiwe n’Ijambo ry’Imana. Tuzifashisha amasengesho n’indirimbo zisanzwe z’abakristu. Buri gihe tuzajya dutangiza iri sengesho:

Nya gasani, ngira umubabuzi w’amahoro yawe,
Ahari urwango, mpashyire urukundo,
Ahari ubushyamirane, mpashyire kubabarirana,
Ahari amacakubiri, mpashyire ubumwe,
Ahari ubuyobe, mpashyire ukuri,
Ahari ugushidikanya, mpashyire ukwemera,
Ahari ukwiheba, mpashyire ukwizera,
Ahari icuraburindi, mpashyire urumuri,
Ahari agahinda, mpashyire ibyishimo.


Nyagasani, aho gushaka guhozwa njye mpoza abandi,
Aho gushaka kumvwa njye numva abandi,
aho kwikundisha njye nkunda abandi.

Kuko utanga ariwe uhabwa,
Uwiyibagirwa niwe uronka,
Ubabarira niwe ubabarirwa,
Uhara amagara ye niwe uzukira kubaho iteka. Amina.
Mutagatifu Fransisko wa Asizi

1. Umunsi wa mbere: (20/01/2012)

« Uzakure ifi mu mazi ntizongera kubaho. Ni ko umuntu udafite Imana ameze » (Mutagatifu Yohani Mariya Viyani).
Kubaho twishimye, kugira ubuzima bwuzuye tubikesha Imana yonyine. Nta handi twakura ibyishimo bishyitse atari muri Yezu Kristu.
- Mu mibereho yawe ushimishwa n’iki?
- Ibigushimisha ubibonamo ukuboko kw‘Imana?

2. Umunsi wa kabiri: (21/01/2012)

« Icyo jyewe navukiye kandi kikanzana ku isi, ni ukugira ngo mpamye ibyerekeye ukuri »(Yh18, 37).
Mu buzima bwacu bwa buri munsi, abantu bakoresha ukuri?Bigaragazwa ni iki?
Ukuri ni indangagaciro ikomeye mu mibereho y’abantu. Ukuri niko gutuma ubusabane bw’abantu busagamba. Mu miryango tuvukamo, mu mashuri, mu miryango n’amatsinda y’urubyiruko dukoreramo dukeneye gukoresha ukuri.
- Ni izihe ngaruka zo kudakoresha ukuri?
- Twakora iki ngo dutsinde ikinyoma n‘uburyarya?

3. Umunsi wa gatatu: (22/01/2012)

« Ntimwahawe roho y’ubucakara, ahubwo wahawe roho ibagira abana bishingiwe kibyeyi. » (Rom 8, 15).
Nk’urubyiruko twumva gute ubwigenge?
Abantu benshi bakunze kutumvikana ku gisobanuro cy’ubwigenge. Ubwigenge butuma dukunda abandi kandi tukabubaha. Ubwigenge buduha guhitamo icyiza no kugiharanira maze tugatinya ikibi. (YOUCAT 287)
- Ni ibiki byabangamira ubwigenge bwacu?
- Ni ryari dushobora gukoresha nabi ubwigenge bwacu ?

4. Umunsi wa kane: (23/01/2012)

« Ibyo mwagiriye umwe umwe muri abo bavandimwe banjye baciye bugufi, ni jye mwabaga mubigiriye ».
(Mt 25, 40).
Twakora dute nk’abaharanira ubutabera?
Uburyo nyabwo bwo gukurikiza ubutabera ni uguha buriwese ibyo afitiye uburenganzira. Ubutabera kandi buvuze guha Imana uburnganzira bwayo ni ukuvuga kuyikunda no kuyisenga. Ubutabera bukaba bushingiye kukuba mbere na mbere umuntu wese afite icyubahiro akomora ku Muremyi wa byose akaba ari ntawugomba kukimuvutsa. (YOUCAT 302)
- Ni hehe tubona akarengane?
- Tujyanirana dute uburenganzira bwacu n’inshingano zacu?

5. Umunsi wa gatanu: (24/01/2012)

« Ufite amakanzu abiri agabane n’utayafite, n’ufite icyo kurya na we agenze atyo »( Lk 3, 11).
Ubufatanye bwacu bugaragazwa ni iki?
Bimwe mu bigaragaza abakristu ni ugufashanya. Kwita ku bakene n’ababaye ni ukwita kuri Nyagasani Yezu wishushanije nabo, kutabafasha ni ukumwihakana. (YOUCAT 332)
- Mu buzima bwanjye bwa gikristu nita ku bakene n’abababaye?
- Mu itsinda dukoreramo dufite gahunda yo gufasha abandi ?

6. Umunsi wa gatandatu:(25/01/2012)

« Niba tuvuzeko nta cyaha tugira, tuba twibeshya ubwacu, nta kuri kuba kuturimo » (1Yh1, 8).
Duhabwa dute Isakaramentu ry’Imbabazi?
Guhabwa Isakaramentu ry’Imbabazi bikunda kugora benshi mu rubyiruko. Akenshi bigaterwa no gukerensa ububi bw’icyaha. Kuko icyaha kidutandukanya n’Imana igihe tuyisuzuguye tubizi kandi tubishaka ningombwa kwiyunga nayo. Imbabazi zose ziva ku Mana ntibyashoboka ku twiyunga n’abavandimwe niba tutiyunze n’Imana
- Mpabwa kangahe mu mwaka, Isakaramentu ry’Imbabazi?Itegeko rya Kiliziya ridutegeka iki?
- Ni izihe mbogamizi mbona mu guhabwa Isakramentu ry’Imbabazi?

7. Umunsi wa karindwi: (26/01/2012)

« Abo muzakiza ibyaha bazabikizwa, abo mutazabikiza bazabigumana » (Yh20, 23).
Mugenzi wanjye nzamubabarire kangahe?
- Ni ibiki bituma gutanga imbabazi bigorana?
- Hari umuntu nananiwe guha imbabazi?

8. Umunsi wa munani: (27/01/2012)

« Ntimuzi se ko umubiri wanyu ari ingoro ya Roho Mutagatifu ubatuyemo, ukomoka ku Mana, mukaba nta bubasha mwifiteho » (1Kor6, 19).
Ni ibiki tubona bibangamiye ubuzima?
Ubuzima ni ingabire twahawe. Dufite inshingano zo kubusigasira aho buva bukagera. Imana yonyine niyo ifite uburenganzira ku buzima bwa buri wese kuko ariyo ibutanga.
- Ubuzima twahawe tubukoresha dute?
- Twumva dute gukuramo inda?
- Uwakuyemo inda n’uwamufashije ni nde ushobora kubaha Isakramentu ry’imbabazi?

9. Umunsi wa cyenda: (28/01/2012)

« Byose tubifitiye uburenganzira! Nyamara byose ntidufitiye akamaro» (1Kor 10, 23).
Ni iyihe imyitwarire twigana abandi yadusuzuguza ?
Um uco w’abantu urakura, ukunguka ibishya ubikuye ahandi, hakagira n’ibigenda bitakara kuko bitagikenewe. Muri uko kwakira ibiva mu mico y’ahandi tugomba kugira ubushishozi ngo hato tutayabira ibidutesha agaciro twibwirako ari byiza kuko ari bishya. Ibishya byose si byiza tujye dusesengura.
- Mu bigezweho kuri ubu hari ibyo tudakwiye guhubukira? Ni nk’ibihe?
- Ni iki wumva wishimiye mu muco wacu?
Padiri Charles HAKORIMANA
Umunyamabanga wa CEPJ
 


Views: 14

Add comment