Noveni itegura umunsi w'urubyiruko 30 mutarama 2022


CEPJ, Diyosezi 10/01/2022

NOVENI ITEGURA UMUNSI WA XVII WAHARIWE URUBYIRUKO GATOLIKA MU RWANDA (30 MUTARAMA 2022)


Kuba umujene ni umugisha, ni amahirwe!

 

Rubyiruko dukunda, ku wa 30 Mutarama 2022 tuzahimbaza ku nshuro ya 17 umunsi wahariwe urubyiruko gatolika mu Rwanda. Mu kurushaho kuwitegura neza twongeye kubategurira iri sengesho rya Noveni izatangira ku wa 21 ikarangira ku wa 29 Mutarama 2022. Insanganyamatsiko yayo iragira iti: Kuba umujene ni umugisha, ni amahirwe. (c.v.134). Amagambo agize iyi nsanganyamatsiko twayahisemo tugendeye ku rwandiko rwa Papa Francisko rwitwa: Kristu ni muzima ndetse n’iyi Noveni muri rusange yubakiye kuri urwo rwandiko. Twayihisemo tugamije gushishikariza urubyiruko kwirinda kwangiza ubuto bwabo kuko muri ibi bihe bamwe mu bajeni bagenda bashyira ubuzima bwabo mu kaga bishora mu biyobyabwenge, mu busambanyi, mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi, mu bujura n’ubutekamutwe. Kubera ibyo byose abajene benshi barwaye agahinda gakabije n’izindi ndwara zangiza ubuzima bwo mu mutwe. Birababaje cyane kandi bikwiye kudutera impungenge. Rubyiruko, mwikwangiza ubuto bwanyu. Ubuto bwanyu burenze kuba ishema. Ni impano y’Imana . Kuba muto ni umugisha, ni amahirwe . Ni impano dushobora gupfusha ubusa cyangwa se tukayakirana umutima mwiza bityo tukayibaho mu buryo busendereye. (C.V. 134). Iyi Noveni ndetse n’uyu munsi w’urubyiruko twitegura kwizihiza, nibibafashe kumenya amahirwe mufite mu buto bwanyu bityo mwirinde kuyapfusha ubusa. Ntimukareke ubuzima bubacika mureba. 

Dore uko Noveni izakorwa buri Munsi( buri tsinda rizahitamo isaha iribereye)

  1. Ikimenyetso cy’umusaraba
  2. -Ngwino Roho Mutagatifu,

-Dawe uri mu ijuru,

  1. Ijambo ry’Imana riteganyijwe kuri uwo munsi
  2. Kuzirikana no kungurana ibitekerezo ku ijambo ry’Imana no ku ngingo y‘umunsi + gufata umugambi
  3. Indirimbo
  4. Isengesho ryo gusabira abana n’urubyiruko+ ndankuramutsa Mariya
  5. Ikimenyetso cy‘umusaraba

N.B. Abakora Noveni bashobora kongeraho andi masengesho cyangwa indirimbo zibafasha kuzirikana. Muri iyi Noveni kandi nibwo urubyiruko rukusanya ituro ryo gushyikira iyogezabutumwa mu rubyiruko, iryo turo rikazahurizwa hamwe n’iryo ku munsi w’urubyiruko

Umunsi wa 1 (21/1/2022) : Wa musore we, ishime mu gihe ukibyiruka (Mubw11,9)

Ijambo ry’Imana: Urumuri ni rwiza, kandi amaso anyurwa no kubona izuba. Niba umuntu arambye imyaka myinshi, yose ajye ayishimamo, atekereze iminsi y’amakuba, kuko izaza ari myinshi. ...wa musore we, ishime mu gihe ukibyiruka; maze umutima wawe uguhe ibyishimo mu minsi y’ubuto bwawe. ... jya urinda umutima wawe agahinda, umubiri wawe uwurinde ububabare;..( Mubw 11, 7-10).

Kuzirikana: Igihe cy’ubuto ni igihe cyiza, igihe cy’umugisha, igihe cy’ibyishimo. Ubuto ni impano y’Imana kandi uri muri icyo gihe yagombye kumva bimuteye ishema. Niyo mpamvu bibabaje cyane kubona abajene bihebye, bijimye mu maso, barwaye agahinda gakabije kugeza ubwo biyahura. Rubyiruko rwacu mukwiye kwishimira iyo mpano Imana yabahaye yo kuba abajene. Mwirinde imvugo z’urucantege ziri hanze aha zisa n’izibabwira ko nta myaka myinshi musigaje cyangwa zibabuza kwinjira mu mushinga wo gushinga urugo. Ibibazo biriho byibatera kwigunga cyangwa kwiheba ahubwo nimuharanire kubaho mu byishimo dukesha Yezu muzima. Kristu ni muzima nta mpamvu yo kubaho tubabaye. Ese hari abajene uzi barwaye agahinda gakabije? Ese hari abajene uzi babayeho mu gahinda no mu kwiheba? Ese ubona ari iki kibitera? Ese twakora iki kugira ngo tubafashe kubaho bishimye?

Dusabe: Nyagasani Mana yacu, reba urubyiruko rwihebye kubera ibibazo byugarije isi. Wowe soko y’ibyishimo nyakuri, irukana mu mitima yabo agahinda, intimba n’imigambi mibi. Bahe umutima wo kwihanganira ibibagora. Bahundagazeho ingabire zawe, ubahe amahoro n’umutuzo, maze bahore bakeye ku mutima no ku mubiri bityo bamurikire isi yacu. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu.

Indirimbo: Muze dusingize Imana, muze dukuze umuremyi waduhanganye urukundo...

Umunsi wa 2 (22/1/2022) : Irinde rero imigenzo mibi y’abasore (2 Tim 2,22)

Ijambo ry’Imana: Umuntu wese rero niyirinda gukora ibibi navuze, azaba nk’inkongoro yubahiritse, yatagatifujwe kandi y’ingirakamaro kuri Nyirayo, mbese ibereye imirimo myiza yose. irinde rero imigenzo mibi y’abasore, ahubwo uharanire ubutungane, ukwemera, urukundo, n’amahoro, wunge ubumwe n’abiyambaza Nyagasani barangwa n’umutima ukeye. Naho ibibazo by’ubushakashatsi bitagira shinge na rugero, ubyitarure: uzi ko bibyara impaka z’ubusa. (2 Tim 2,21-23)

Kuzirikana:  Ni byo koko nk’uko twabivuze haruguru, igihe cy’ubusore ni igihe cyiza, igihe cyo kubaho mu byishimo. Nyamara ariko kugira ngo ibyo byishimo bisendere kandi birambe hari imyitwarire ikwiye. Pawulo mutagatifu atugira inama yo kwirinda imigenzo mibi y’abasore ijyanye cyane cyane no gukurikira irari ry’umubiri. Rubyiruko muri iki gihe abantu bashimagiza irari ry’umubiri ndetse n’ibyari icyaha bakabigira ibintu bisanzwe. Nimwitondere kwiruka inyuma y’ibyitwa ibigezweho. Mwirinde ingeso zibicira inzozi n’imishinga yanyu. Kandi ndababwiza ukuri ntawe uzigera yicuza ko yitwaye neza mu buto bwe. Ese ni iyihe migenzo ya gisore ikunze gutwara urubyiruko rwacu? Ese twakora iki kugira ngo ibyadutse byose bitaturarura? Ese twafasha iki bagenzi bacu bakururwa n’irari ry’isi bakangiza ubuto bwabo?

Dusabe: Nyagasani Mana yacu, iyi si yacu dutuye igenda itera imbere ariko ikazana byinshi birarura urubyiruko rwacu. Amoshya ya Sekibi akagenda yihinduranya kugira ngo yigarurire abakobwa bawe n’abasore bawe. Rinda urubyiruko aho ruri hose, uruhe imbaraga zo gutsinda ibishuko by’isi, ubarinde kuba ibikoresho by’abamamaza irari n’ingeso mbi. Maze imibiri n’imitima yabo bibe ingoro yawe. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amina.

Indirimbo: uyu munsi ndakwiyeguriye wowe Mariya...

Umunsi wa 3 (23/1/2022) : Rubyiruko, mukure munyuze Imana n’abantu  

Ijambo ry’Imana: Hashize iminsi itatu bamusanga mu ngoro, yicaye hagati y’abigisha abateze amatwi kandi abasiganuza. Abamwumvaga bose batangariraga ubwenge bwe n’amagambo yabasubizaga. Ababyeyi be bamubonye barumirwa maze nyina aramubwira ati :“mwana wanjye watugenje ute? Njye na so twagushakanye umutima uhagaze.“ Arabasubiza ati :“mwanshakiraga iki? Muyobewe ko ngomba kuba mu nzu ya Data?“.. nuko ajyana nabo i Nazareti, agahora abumvira. Nyina abika ibyo byose mu mutima we. Uko Yezu yakuraga, niko yungukaga ubwenge n’igihagararo, anyuze Imana n’abantu. ( Luk 2, 46-52).

Kuzirikana: Kenshi twita ku bikuza imibiri yacu, tukishimira kugira itoto n’imibiri ifite imbaraga, nyamara tukibagirwa roho zacu. Abajene benshi bajya nzu z’imyidagaduro, mu nzu z’imikino, ariko bakagenda bahunga inzu y’Imana kandi ari ho bagomba kuronka ifunguro rikuza roho zaboIbyiciro by’ubuzima bwa Yezu bishobora gufasha umujene wese wifuza gukura yuzuye. Yezu atwereka ko ari ngombwa gukuza umubano n’Imana. Niyo mpamvu yajyaga mu nzu ya Se, agatega amatwi abigisha, akabasiganuza, akajyana n’ababyeyi gusenga,.. gukuza umubiri wonyine maze roho ikagwingira bigira ingaruka ku myitwarire yacu. Ubwiza bw’umubiri butwikiriye umutima urimo ubusa ni igihombo gikabije cyane. Ese ujya wumva biguteye isoni kuba uri umujene usenga? Ese kuki urubyiruko rumwe rutagikunda kujya mu missa? Ese wagira iyihe nama abajene baterwa ipfunwe no kugaragaza ko ari abakristu?

Dusabe: Nyagasani Mana yacu, reba urubyiruko rukururwa n’ibishuko bitandukanye. Bahe gukura bakunda amategeko yawe, ubarinde gutwarwa n’imyumvire y’isi. Ha abasore kukwemera rwose, uhe n’inkumi umutima w’abari. Bahe gukura bakunda inzu yawe nka Yezu ubwo yari akiri umusore. Bahe kubonera ibyishimo muri Kiliziya yawe babikesha Ijambo ryawe bahumvira n’amasengesho bahavugira bagusingiza, maze bose bakure bakwizihiye. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amina. Indirimbo: Ndi uwawe Nyagasani Yezu... ( igitero cya 5 n’icya 6).

Umunsi wa 4 (24/1/2022): Namwe basore n’uko; nimwumvire abakuru (1 Pet 5,5)

Ijambo ry’Imana: Namwe basore n’uko; nimwumvire abakuru b’ikoraniro; mwese murangwe n’ukwiyoroshya, kugira ngo mushobore gufashanya kivandimwe, kuko byanditswe ngo “Imana irwanya abikuza, ariko abiyoroshya ikabagirira ubuntu“. Nimwicishe bugufi rero munsi y’ukuboko kw’Imana kwuje ububasha; kugira ngo igihe nikigera, izabashyire ejuru. Mujye muyitura imiruho yanyu kuko ibitaho. (1 Pet 5,5-7)

Kuzirikana: Buri gihe Bibiliya isaba kubaha cyane abakuru, kuko bafite ubukungu bushingiye ku bunararibonye. Baba baragize ibihe byo gutsinda no gutsindwa. Baba baragize ibihe by‘ ibyishimo n’ibihe by’agahinda gaterwa n’ingorane z‘ubuzima, gutenguhwa no guhemukirwa. Baba babitse amateka menshi mu mutima wabo kandi ayo mateka ashobora kuturinda kwibeshya cyangwa gukurikira inzozi zipfuye. Ntibikwiye kugwa mu gishuko cyo kurata ubusore ngo dusuzugure abandi kubera imyaka yabo cyangwa kubera ko igihe cy’ubuto bwabo cyatambutse. Ntibikwiye kurata imbaraga za gisore ngo duhutaze abakuze, ahubwo izo mbaraga dukwiye kuzikoresha mu kubaba hafi no kubitaho. Ese nawe bijya bikubaho gusuzugura, kubwira nabi cyangwa gutuka abageze mu za bukuru? Ese ujya wumva utewe isoni n’ababyeyi bawe kuko ari abakene cyangwa badatuye mu mujyi? Ese hari abandi bajene uzi bajya bagira iyo myitwarire? Ese biterwa n’iki? Wabagira iyihe nama?

 Dusabe: Nyagasani Mana yacu, wadutegetse kubaha ababyeyi bacu no kubafasha, wite kubyo tuvuga tubasabira: Ineza batugiriye ntitwabasha kuyibitura. Batureze tukivuka, baradutunga, baradukuza.

Ubarindire Roho n’umubiri, imirimo yabo ibagirire akamaro, imitima yabo uyihe gutuza kandi ubarinde amakuba yose. Nyagasani ababyeyi bacu ubahe kurama no kunyurwa n’ineza abana babo babitura. Natwe kandi uduhe kububaha no kubakunda uko bikwiye maze twemere badutoze kukuyoboka wowe mubyeyi wacu iteka ryose. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amina.

Indirimbo: Nizigiye Uhoraho ni we rumuri rwacu n’ingabo idukingira…

Umunsi wa 5(25/1/22):Babyeyi, ntimugatonganye abana banyu ubutitsa(Kol 3,21) 

Ijambo ry’Imana: Bagore mujye mworohera abagabo banyu nk’uko bikwiye, mubigirira Nyagasani. Bagabo namwe nimukunde abagore banyu, mwoye kubabera abanyamwaga. Bana nimwumvire ababyeyi banyu muri byose, kuko ari byo binyura Nyagasani. Babyeyi, namwe ntimugatonganye abana banyu ubutitsa mutazabakura umutima. ( Kol3,18-21).

Kuzirikana:  N’ubwo hari urubyiruko rutubaha ababyeyi n’abakuze, hari n’ababyeyi bazengereza abana babo bakabatera ibikomere bitandukanye. Hari ababyeyi bahoza ku nkeke urubyiruko bashaka ko rubaho nk’uko babayeho kandi bidashoboka. Hari ababyeyi bitwaza amateka y’abanyarwanda bakabangamira abana babo mu guhitamo abo babana. Hari ababyeyi bahora batonganya abana babo, bakababwira amagambo y’ibitutsi, babakangisha kubavuma cyangwa se kubaca. Ibi byose bigira ingaruka ku hazaza h’urubyiruko kuko hari nabo bitera kumva batishimiye ababyeyi babo cyangwa bakumva ntibifuza kubana nabo. Ese nawe ujya ubona ababyeyi babwira nabi abana babo? Ese waba uzi abajene babangamiwe n’ababyeyi babo mu guhitamo abo bakundana kubera amateka? Ese waba uzi abajene bafite ibikomere batewe n’ibitutsi cyangwa imivumo by’ababyeyi babo? Wakora iki kugira ngo abo bajene ubahuze n’ababyeyi kandi ubafashe gukira ibyo bikomere? Ni iyihe nama wagira ababyeyi bameze gutyo?

Dusabe: Nyagasani Mana yacu, wowe waremye umuryango ukemera ko n’umwana wawe Yezu Kristu awuvukiramo, tugutuye imiryango y’isi yose. Yisakazemo amahoro yawe, harangwe ubwumvikane n’ituze. Yirinde amakimbirane, amacakubiri n’umwiryane. Maze abayikuriyemo bose bakurane urukundo n’umunezero. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu Amina.

Indirimbo: Murumve twana twanjye nabaraze urukundo....

Umunsi wa 6 (26/1/2022) :  Genda ukoreshe izo mbaraga ufite (Abac 6,14)

Ijambo ry’Imana: Gideyoni aramusubiza ati: ni ko se Mutegetsi wanjye!niba Uhoraho ari kumwe natwe, ni kuki ibi byose bitwugarije?Byaba se biri he ibitangaza byose abasekuruza bacu batubwiraga bagira bati:“ Uhoraho se si we wadukuye mu gihugu cya Misiri? None rero Uhoraho yaradutereranye atugabiza abamadiayani“! Nuko Uhoraho arahindukira aramwitegereza maze aramubwira ati genda ukoreshe izo mbaraga ufite maze Isiraheli uyikize Madiyani. Koko kandi ni jye ukohereje. ( Abac6, 13-14).

 Kuzirikana:  Igihe cy’ubuto ni igihe cyiza. Abato baba bafite amahirwe menshi imbere yabo. Baba bifitemo imbaraga nyinshi cyane. Nyamara hari igihe izo mbaraga n’ayo mahirwe bibapfira ubusa. Hari abashora imbaraga zabo mu bibangiza cyangwa se bitabafitiye akamaro. Hari n’ababa abanebwe, bagatinya kugira icyo bakora ngo batiteranya cyangwa se abandi bakabaseka. Bajene, mufite imbaraga. Nimuzikoreshe. Ntukagire ubwoba ngo utinye, ngo ngaha utagwa mu makosa. Kubaho nk’umuntu watewe ikinya ibyo bintu mugomba kubitinya ; kubaho nk’uwapfuye uhagaze ; kubaho utariho, kubera ko umuntu adashaka kugira ibibazo, kubera ko atinya gukomeza mu nzira yiyemeje cyangwa se kubera ubwoba bwo kwibeshya. N’iyo wahusha, uzashobora buri gihe kwegura umutwe maze wongere utangire, kuko nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kukwiba ukwizera. (C.V.142). Mwigira imirimo n’imwe mutinya. Nimukoreshe amaboko n’imbaraga zanyu, mwiteze imbere, muteze imbere igihugu cyanyu. Mwimanika amaboko mutararwana. Ese hari abajene uzi barangwa n’ubunebwe, bakirirwa bicaye cyangwa bitemberera ntacyo bakora? Ese hari abajene uzi batinya imirimo y’ingufu cyangwa ituma biyanduza bakishakira gusa gukora iyo mu biro? Ese mubona twese twatungwa n’akazi ko mu biro? Ni iyihe nama wagira abajene b’abanebwe cyangwa b’inkorabusa?

Dusabe: Nyagasani Mana yacu wowe waduhaye imbaraga z’umubiri kugira ngo dutunganye iyi si bityo tubone ibidutunga. Rebana impuhwe urubyiruko rw’isi yose, ubarinde ubunebwe n’ubute. Imirimo yabo uyihe umugisha ibatunganire, bateze iyi si yacu imbere maze bagusingirize mu mbaraga wabahaye. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amina

Indirimbo: Ibisingizo byose, nibiharirwe Nyagasani....

Umunsi wa 7 (27/01/2022): Rubyiruko, nimube abamisiyoneri b‘umurava.

Ijambo ry’Imana: Kuba naramamaje inkuru nziza si byo byatuma nirata, kuko ari umurimo ngombwa nashinzwe. Ndiyimbire rero niba ntamamaje inkuru nziza! Yabaye rero nabikoraga ku bwende bwanjye, nari nkwiye kubihemberwa; ariko ubwo mbitegetswe, ni umuzigo nahawe. Ubwo se ishimwe ryanjye rishingiye he? Rishingiye mu kwamamaza inkuru nziza ku buntu, ntarambirije ku burenganzira mpabwa na yo. ( 1 Kor 9,16-18)

Kuzirikana:  Mu gihe tugezemo buri mukristu asabwa kugira uruhare rugaragara mu iyogezabutumwa. Rubyiruko, nimube abantu batagendera mu kigare, maze mumenye gusangiza abandi Yezu no gutangaza ukwemera yabahaye. Iyaba byonyine mwashoboraga kumva imbaraga zari mu mutima wa Pawulo igihe yavugaga ati: « Ndiyimbire, niba ntamamaje Inkuru Nziza » (1Kor9,16). Ntimukagire ubwoba bwo kugenda, no kujyana Kristu mu bice byose, kugeza yewe naho bigaragara ko batatwitayeho. Yezu ariho arashakisha bose, ashaka ko bose bumva ubushyuhe bw’impuhwe ze n’urukundo rwe. Aradutumirira kugenda nta bwoba, tukajya kumwamamaza, ibyo tukabikorera aho turi, tukabikora uko turi, mu rusisiro, mu biro, muri siporo, igihe twasohokanye n’inshuti, mu bukorerabushake cyangwa se ku murimo. Nimwe muzi aho bagenzi banyu bari, nimwe muzi neza ibibazo bahura nabyo, bityo ni namwe mushobora kubabwira inkuru nziza bakayumva vuba. Nimwifashishe imbuga nkoranyambaga n’ikoranabuhanga maze mwamamaze Kristu.

Dusabe: Nyagasani Mana yacu turagushimira ko wadutoye ukaduha Roho wawe cyane cyane igihe tubatizwa tukanakomezwa. Ongera ishyaka ryo kogeza inkuru nziza mu mitima y’abakiri bato. Bahe gushishikazwa no kwigisha bagenzi babo ivanjili maze hose bakumenye wowe Mana nyakuri. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amina.

Indirimbo: Nyagasani turagusaba, itorere intumwa zawe...

Umunsi wa 8(28/01/2022) : Ushaka kunkurikira yiyibagirwe ubwe ..." (Mk 8, 34).

Ijambo ry’Imana: Nuko ahamagara rubanda hamwe n’abigishwa be arababwira ati :“ niba hari ushaka kunkurikira, yiyibagirwe ubwe, aheke umusaraba we, maze ankurikire! Kuko uzashaka gukiza ubugingo bwe azabubura, naho uzahara ubugingo bwe kubera jyewe n’inkuru nziza, azabukiza. Umuntu watunga iby’isi yose ariko akabura ubugingo bwe, byaba bimumariye iki? Cyangwa se umuntu yagurana iki ubugingo bwe“? ( Mk8,34-37).

 Kuzirikana:  Abantu bamwe na bamwe b’iki gihe bakunda ubuzima bworoshye butabamo ibibazo. Iyo bahuye n’ingorane igikuba kiracika. Ntibakunda ubabwira umusaraba bashaka ubabwira ibyishimo gusa. Nyamara umukristu ntatana n’imisaraba aho ari hose. Inzira Yezu Kristu yanyuze natwe niyo tugomba gucamo kandi n’ubwo inyura ku musaraba ariko ni inzira igana ku byishimo by’izuka.

Rubyiruko dukunda, ntimukijujutire Imana kubera imisaraba muhura nayo ahubwo ijye ibabera akanya ko guhamya urukundo muyifitiye. Ese ni uwuhe musaraba wawe muri ubu buzima? Ese ujya wijujutira imisaraba yawe ugatonganya Imana? Ujya wibuka gusabira abandi bajene bari mu bibazo?

Dusabe: Nyagasani Mana yacu, duhe kwakirana ibyishimo imisaraba yacu, tuyitware tutagononwa kandi tutinuba, tuyiheke turangamiye Umwana wawe Yezu Kristu kugira ngo twizere kuzazukana nawe. We ubaho agategeka iteka ryose. Amina

Indirimbo: ubu njyewe nfite icyo niratana, kitari zahabu cyangwa Feza,...

Umunsi wa 9(29/01/2022) : Nyagasani nzamwitura iki ku byiza byose yampaye.

Ijambo ry’Imana: Ibyiza byose Uhoraho yangiriye, rwose nzabimwitura nte? Nzashyira ejuru inkongoro y’umukiro, kandi njye niyambaza izina ry’Uhoraho; nzarangiza amasezerano nagiriye Uhoraho imbere y’iteraniro ry’umuryango we wose. ... nzagutura igitambo cy’ishimwe, kandi njye niyambaza izina ry’Uhoraho; ... ( Zab 115, 12-14. 17).

Kuzirikana: Nyuma yo kubona no kuzirikana ku mpano y’ubuto Nyagasani yaduhaye birakwiye ko tumushimira. Icyo turi cyo niwe tugikesha. Itoto dufite, ubwiza bw’umubiri, imbaraga z’umubiri byose ni we tubikesha. Buri wese ku ngabire yahawe agerageze kuyibyaza umusaruro kandi ashimire Imana. Ni umunsi wo gushimira Imana muri izo ngabire zinyuranye yaduhaye tuzisangize n’abandi. Wakwitura iki Nyagasani? Ni ukumutura ubuzima bwawe, ukanita ku buzima bwa bagenzi bawe. Ni iki washimira Imana mu buzima bwawe bwa gisore? Wagira iyihe nama abajene biyemera cyangwa biratana ubwiza n’imbaraga z’umubiri bafite?

Dusabe: Nyagasani Mana yacu waraturemye, uduha imbaraga, uduha ubwiza, uduha n‘ingabire zitandukanye ziranga imyaka ya gisore. Duhe guhora tuzirikana ko ari wowe tubikesha. Turinde imyitwarire yose y’ubwiyemezi n’ubwirasi maze turangwe iteka n’umutima ugushimira kandi ugusingiza. ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amina.

Indirimbo: Nzagusingiza ( Yezu), nzakubyinira kuko ibyo unkorera Yezu ni ibitangaza

N.B.: ni umunsi wa nyuma wo gukusanya ituro ryabonetse mu gihe cya Noveni mu rubyiruko ndetse no mu bakristu muri rusange.

 

ISENGESHO RYO GUSABIRA ABANA N’URUBYIRUKO 

Nyagasani,
Tugutuye abana n’urubyiruko b’isi yose,
Ubahe gukurana urukundo,
Bakumenye kandi bagukunde,
Bakumenyeshe urungano.

Barinde ingeso mbi zose,
Bazire kwangana no kurwana,
Kwirogesha ibiyobyabwenge,
Kuzerera no kubahuka,
Gusuzugura ababarera,
Gusambana no kubeshya,
Kwiba no kwangiza.

Wowe soko y’ingabire,
Bahe kujijuka no gushishoza,
Bakire imico ubatoza,
Bagutunganire igihe cyose.

Bahe imbaraga bakugane,
Bagusingize uko bukeye,
Isi yacu inogere Imana, Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amina



Padiri Evariste NSHIMYUMUREMYI
Umunyamabanga wa CEPJ



Views: 95

Add comment