Noveni itegura umunsi w'urubyiruko kuva kuwa 22-30/01/2021


ISENGESHO RY’IMINSI ICYENDA  KUVA KUWA 22- 30 MUTARAMA 2021

UMUNSI WA XVI WAHARIWE URUBYIRUKO GATOLIKA MU RWANDA

31 MUTARAMA 2021

«Haguruka kuko nkugize umugabo wo guhamya ibyo wabonye »(Int. 26,16)

Ijambo ry’Ibanze

 Rubyiruko dukunda, mu rwego rwo kurushaho kwitegura neza umunsi mukuru w’urubyiruko gatolika mu Rwanda uzizihizwa ku nshuro ya 16 tariki 31/01/2021, twabateguriye isengesho rya Noveni. Insanganyamatsiko yayo iragira iti: « Haguruka kuko nkugize umugabo wo guhamya ibyo wabonye » (Int. 26,16). Muri iyi nsanganyamatsiko Nyirubutungane Papa Francisco arahamagarira abajene guhaguruka, bakabaho bakurikije ugushaka kw’Imana kandi bakamamaza inkuru nziza nk’uko Bikira Mariya nawe yahagurutse yihuta ashyiriye Elizabeti inkuru nziza nyuma yo kwemera umugambi wo kubyara Umwana w’Imana. Nk’uko Yezu yahagurukije wa musore wari wapfuye amubwira ati « wa musore we ndabigutegetse haguruka » (Lk7, 14) niko nawe aho uri hose yiteguye kuguhagurutsa igihe wibuzemo imbaraga z’umutima, igihe wumva nta nzozi z’ubuzima ugifite, igihe wumva nta byishimo ikizere n’ubugwaneza wifitemo.  (C.V. 20). Iyi noveni natwe izadufashe guhaguruka dushyire ku ruhande ibitubuza gukurikira Yezu. Dushyire ku ruhande imihangayiko y’iyi si, ingeso mbi zacu, imico yacu, imyumvire yacu, ibibazo byacu. Iyi Noveni kandi izatubere akanya ko gusabira isi yugarijwe n’icyorezo cya Kovid 19 kugira ngo abantu boye kwiheba ahubwo  barangamire Yezu kuko ari muzima kandi akaba ashaka ko natwe tuba bazima.  Muzagire Noveni nziza!

Dore uko Noveni izakorwa buri Munsi                                                                                                                              

  1. Ikimenyetso cy‘umusaraba                                                                      
  2. -Ngwino Roho Mutagatifu,  

          -Dawe uri mu ijuru,  

  1. Ijambo ry’Imana riteganyijwe kuri uwo munsi    
  2. Kuzirikana no kungurana ibitekerezo by'umunsi + gufata umugambi 
  3. Indirimbo
  4. Isengesho ryo gusaba ko Imana idukiza icyorezo cya Koronavirus
  5. Ikimenyetso cy' umusaraba

Umunsi wa 1 : Haguruka wimuke ujye mu gihugu nzakwereka

Ijambo ry’Imana: Uhoraho abwira Abramu ati “wimuke uve mu gihugu cyawe, mu muryango wawe, mu nzu ya so, ujye mu gihugu nzakwereka. Nzakugira umuryango munini, nzaguha umugisha. Izina ryawe nzarigira ikirangirire, uzaba umunyamugisha”. N’uko Abramu aragenda, agenza uko Uhoraho yari yamubwiye, na Loti barajyana. Abramu yimuka mu mugi wa Harani. (Intg12, 1-2. 4)

Kuzirikana Umukristu nyawe asabwa kumenya ko turi mu rugendo. Urugendo rutuganisha mu gihugu Imana yadusezeranyije. Nka Abrahamu natwe dusabwa guhora twimuka. Tukiyaka imico n’akamenyero bitubuza gukomeza urugendo rw’ubutungane. Tugasiga inyuma amaraha yose turakarangamira ibyiza Nyagasani yaduteguriye. Muri urwo rugendo ntituri twenyine. Imana igendana natwe kandi ikaturinda. Muri urwo rugendo Imana iduheramo umugisha.

Dusabe: Nyagasani Mana yacu, reba urubyiruko rwaguye kubera imyumvire mibi, imico gakondo bakuriyemo, n’imigirire ya gipagani yugarije isi yacu.  Bahe imbaraga zo guhaguruka biyake ibyo byose maze bakurikire umwana wawe Yezu Kristu we Nzira, Ukuri n’Ubugingo. We ubaho agategeka iteka ryose. 

Umugambi: Kuva uyu munsi niyemeje kumva ijwi ry’Imana rimpagurutsa rinsaba kuva mu kamenyero kabi no mu ngeso mbi maze ngakurikira inzira Nyagasani anyereka. 

Indirimbo: Nyemerera njyendane nawe Mukiza, nyemerera Tugendane

Umunsi wa 2 : Nakwihamagariye mu izina ryawe

Ijambo ry’ImanaWitinya kuko nakwicunguriye, uri uwanjye, nakwihamagariye mu izina ryawe. Nuramuka unyuze mu mazi nzaba ndi kumwe nawe, ukanyura mu nzuzi ntuzarohama. Nunyura rwa gati mu muriro, ntabwo uzashya, n’indimi zawo ntacyo zizagutwara. Kuko jye, Uhoraho, ndi Imana yawe, nkaba Nyirubutagatifu wa Israheli, umukiza wawe. Natanze Misiri ho incungu yawe, Kushi na Seba ho ingurane yawe, bitewe n’agaciro gakomeye ufite mu maso yanjye. Uri uwo kubahwa kandi nanjye nkaba ngukunda.  (Iz 43, 1-4)

Kuzirikana: Muvandimwe, hari igihe wigereranya n’abandi ukiyumva nk’umuntu utazwi. Ukumva nta gaciro ufite. Ukumva nta n’icyo wamarira abandi. Humura uhoraho arakuzi kandi aragukunda. Akuzi mu izina ryawe. Ntago aguhamagara mu kivunge ahubwo aguhamagara mu izina ryawe no mu ntege nke zawe. Nawe musubize mu ijwi ryawe kandi uhagurukane n’ibyawe byose utitaye ku byo abandi bavuga cyangwa batekereza, maze ukurikire Yezu kandi umukorere.

Dusabe: Nyagasani Mana yacu, wowe uzi byose kandi ukamenya buri wese, buri wese wamuhamagaye mu izina rye, uramwizera kandi umutuma ukurikije umugambi wawe mwiza. Turagusaba ngo uhe abakiri bato kukumenya, bakure bakuzi, bakwemera, bakwizera kandi bagukunda. Bahe kumva neza icyo ubahamagarira n’ubutumwa ubaha. Bamare ubwoba bakwamamaze mu byishimo kandi bashize amanga ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu.

Umugambi: Ese hari igihe ujya ucika intege ugatekereza ko Imana itakuzi cyangwa yakwibagiwe? Kuva uyu munsi wumve ko ufite agaciro imbere y’Imana kandi umenye ko igukunda. Ntuzongere kwisuzugura imbere yayo.

Indirimbo: Nkubone Mana nkubone ….

Umunsi wa 3 : Nimuyoboke rero Imana mwiyime Sekibi nawe azabagendera kure

Ijambo ry’Imana: Nimuyoboke rero Imana; mwiyime Sekibi, maze azabahungire kure. Nimwegere Imana, nayo izabegera. Banyabyaha, nimusukure ibiganza byanyu; namwe bantu b’imberabyombi, musukure imitima yanyu! Nimubabazwe n’amagorwa yanyu, mujye mu cyunamo kandi murire; igitwenge cyanyu kibe amarira, n’ibyishimo byanyu bihinduke umubabaro. Nimwicishe bugufi imbere ya Nyagasani, maze azabashyire ejuru. (Yak 4, 5-10)

Kuzirikana: Mu rugendo rwacu rugana Imana Sekibi idutega imitego myinshi. Muri yo harimo ubwirasi no kwiyemera, kunangira umutima no kwanga kwicuza ibyaha byacu. Nta watera imbere mu bukristu yikoreye umuzigo w’ibyaha. Nta wakora ubutumwa muri Kiliziya yifitemo ubwirasi. Mutagatifu Yakobo aratugira inama yo kwiyima Sekibi n’ibye byose. Niyo mpamvu dusabwa guhugukira guhabwa kenshi isakaramentu rya Penetensiya. Kuko ari ryo risukura imitima yacu ikaba ituro rinogeye Nyagasani. 

Dusabe: Nyagasani Mana yacu mu mbaraga zawe zikomeye n’impuhwe zawe z’igisagirane udukiza Sekibi n’imigambi ye yose. wowe uri hejuru ya byose kandi ukaba uri Nyirububabasha, duciye bugufi tukwinginga dusabira urubyiruko kubona urumuri rwawe. Rinda urubyiruko rwacu maze urukize Sekibi yihisha mu ikoranabuhanga, mu bukungu, mu iterambere, mu bumenyi n’ibyitwa ibigezweho byose. Bahe imbaraga zo gufata icyerekezo gihuje n’ubukristu, ubahe n’imbaraga zo kwiyima ibibashukisha umunezero w’amanjwe. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. 

Umugambi: Ese ujya ugira isoni cyangwa ubwoba bwo guhabwa Isakaramentu rya Penetensiya? Kuva uyu munsi iyemeze kujya uhabwa Isakaramentu ry’Imbabazi kenshi kugira ngo utunganire Nyagasani.

Indirimbo: Ni nde (x6) uzakira iwawe

Umunsi wa 4 : Amateka yawe ntakaguce intege  

Ijambo ry’Imana : Koko, bavandimwe, sinemeza ko nabigezeho ; icyo mparanira ni kimwe gusa: ibyashize ndabyihorera nkihatira ibizaza. Ntwaza rero ngana intego, ya ngororano Imana iduhamagarira mu ijuru muri Kristu Yezu. Twese abagamije ubutungane, tujyenze gutyo; niba kandi mubyumva ukundi, na byo Imana izabibamurikira. Aho tugereje rero, dufatanye gukomeza inzira imwe.  ( Fil 3, 13-16)

Kuzirikana: Muri ubu buzima hari igihe  amateka mabi twanyuzemo, ibikomere by’umutima, n’ibindi bibazo bica intege umuntu mu muhamagaro we. Bigatuma yumva atiyizeye cyangwa adakwiye guhagarara imbere y’abandi. Bigatuma agira isoni zo kwitabira ibikorwa byo kwamamaza inkuru nziza. Akumva ko abantu bamubona mu isura y’ibikorwa bya kera.  Nka Pawulo mutagatifu dukwiye kurangamira ibizaza ibyashize tukabyihorera kuko biba bitazagaruka. Ibyo ni nabyo Izayi yavuze ati :“ Mwikwibuka ibyabayeho mbere, ngo mukurwe umutima n’ibya kera, dore njyiye gukora ikintu gishya ( Izayi 43, 18). 

Dusabe : Nyagasani Mana yacu wowe uduhumuriza mu butumwa uduha buri munsi kandi ukadusezeranya ihirwe.  Kiza  urubyiruko ibikomere by’umutima batewe n’amateka: iby’uko bavutse, iby’ imiryango yabo ibanye nabi, iby’ ibyaha ndetse n’ibindi byinshi wowe uzi bibabuza kwisanzura, kugira ikizere cy’ejo hazaza no kugira  imbaraga zo gukora ibyiza. Bahe kumva ko wabababariye kandi ubakunda maze babashe kurangamira ubuzima bushya. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. 

Umugambi: Sinzongera kuba imbata y’amateka mabi yanjye kuko Yezu yambabariye. Ibikomere nfite ntibizongera kumbuza kwamamaza inkuru nziza.

Indirimbo:  Ni wowe wanyibyariye mu nda ya Mama, unshyira mu maboko ye ngo mererwe neza.....

Umunsi wa 5: Imirima yeze ni myinshi ariko abasaruzi ni bake …ngaho nimugende 

Ijambo ry’Imana: Nyuma y’ibyo Nyagasani ahitamo n’abandi mirongo irindwi na babiri, maze abohereza imbere ye babiri babiri, mu migi yose n’ahandi hose yajyaga kunyura. Arababwira ati “imirima yeze ni myinshi, ariko abasaruzi ni bake; nimusabe rero Nyir’imyaka yohereze abasaruzi mu mirima ye. Ngaho nimugende; dore mbohereje nk’abana b’intama mu birura. Ntimugire icyo mujyana, kaba agasaho k’ibiceri, waba umufuka, zaba inkweto; kandi mwirinde guhera mu nzira muramukanya.  (Lk 10, 1-4)

Kuzirikana: Umuzabibu wa Nyagasani ari wo Kiliziya urimo imbuto nyinshi zikenye gusarurwa. Ariko abakozi ni bake. Izi mbuto nyinshi zikeneye gusarurwa zishushanya ubutumwa bwinshi bukeneye imbaraga z’urubyiruko: kwitabira imiryango remezo, kugira uruhare mu miryango ya Agision gatulika n’amakoraniro asenga. Kwitabira amakorari, kwitabira inzira yo kwiyegurira Imana… hari abajene bajya bibeshya ko ibyo bireba abakuze cyangwa se abakene. Uko waba uri kose Nyagasani arashaka kugutuma ngo nawe ujye mu murima we.

Dusabe: Nyagasani Mana yacu, niwowe uduha ubuvandimwe bushimwa nawe kandi ukababazwa n‘intama zawe zizimira. Wowe uha urubyiruko imbaraga z’umubiri, turakwinginze ngo ubahe n’imbaraga za Roho zituma badacogora mu kurarikira icyiza.  Bagwizemo abasaruzi mu murima wawe, kandi wishimire imirimo y’amaboko yabo. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. 

Umugambi: Kuva uyu munsi niyemeje kugira ishyaka mu bikorwa bitandukanye bya kiliziya: kwitabira umuryangoremezo, imiryango ya Agision gatulika, kumva Misa, gutanga ituro,…

Indirimbo: Niyeguriye Nyagasani nitabye ijwi rye. Ubutumwa ampa nzabusohoza. Iteka mwemerere amfate ukuboko (x2) ( bashobora kuririmba ibitero bashaka bakurikije igihe bafite)

Umunsi wa 6: Witinya ahubwo komeza uvuge ntuceceke

Ijambo ry’Imana: Nuko ijoro rimwe, Nyagasani abonekera Pawulo aramubwira ati “Witinya, ahubwo komeza uvuge, ntuceceke! Ndi kumwe nawe kandi nta n’umwe uzahangara kukugirira nabi, kuko abantu benshi muri uyu mugi ari abanjye.  (Intu18, 9-10)

Kuzirikana: Ubwoba bwo kuvugwa, ubwoba bwo gutukwa, ubwoba bwo guhabwa akato, ubwoba bwo gutakaza akazi n’izindi nyungu za hano ku isi butuma duceceka Ijambo ry’Imana. Tukarebera ikibi n’amafuti ya bagenzi bacu ngo tutiteranya. Ibyo ntibikwiye na gato. Yezu atwizeza ko turi kumwe ku buryo nta gikwiye kutubuza kuvuga Inkuru Nziza ye no kubaho dukurikije Ivanjili. Niyo hagira ikigirira nabi umubiri wacu ntigishobora kugira icyo gitwara Roho yacu kuko irinzwe na Yezu. Ese nta gihe warebereye ubugizi bwa nabi aho utuye cyangwa aho ukora? Ese nta gihe wicecekeye ukanga kwamagana ikibi ngo ngaha utavaho witeranya? Ese birakwiye gupfukirana inkuru nziza cyangwa kuribata Ivanjili urengera inyungu zawe?

Dusabe Nyagasani Mana yacu, niwowe Mwiza wenyine, ni wowe mahoro y ‘abakumenye kandi ni wowe  byishimo by’abakwakiriye. Oya ntitwaceceka kuvuga ineza, urukundo n’ impuhwe byawe! Turakwinginze Nyagasani ngo abato ubatoze inzira zikunogeye, ubamare ubwoba muri iyi si ibereka ibibatera ubwoba, babone ihumure ryawe ribahamiriza ko kukuvuga no kukwamamaza bizabaha ibyishimo bidatangwa n’isi ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. 

Umugambi: Kuva uyu munsi niyemeje kutazongera kurebera ubugizi bwa nabi kubera ubwoba cyangwa se kurengera inyungu zanjye.

Indirimbo: 1) Ha urubyiruko kwitangira abandi ha n’intore zawe kwiyongera, ndi uwawe(x2)                                                                                                                                                                               2) Ha abasore kukwemera rwose, ha n’inkumi umutima w’abari, ndi uwawe (x2)                                                                                                                                                            R/ Ndi uwawe, Nyagasani Yezu, ndi uwawe ungenze uko ushaka. Ndi uwawe (x4)

Umunsi wa 7 : Gusabira Urubyiruko kwirinda ikigare n’inshuti mbi

Ijambo ry’Imana : Mu by’ukuri rero, nabandikiye mbabuza kugendana n’umuntu wiyita umuvandimwe, kandi ari umusambanyi , umunyabugugu, usenga ibigirwamana, usebanya, umusinzi, cyangwa umwambuzi ndetse n’umuntu nk’uwo nguwo ntimukanasangire. (1Kor5, 11)

KuzirikanaAbanyarwanda baravuga ngo ihene mbi ntawe uyizirikaho iyeKimwe mu bigeragezo urubyiruko ruhura narwo harimo ikigare cyangwa se inshuti mbi. Umuntu ufite imico mibi ashobora kukuyobya yabigambiriye cyangwa se atanabigambiriye. Uwo mugendana kenshi cyangwa uwo mubana kenshi umera nka we. Ni yo mpamvu dukwiye kujya duhitamo inshuti nziza: inshuti zituyobora aheza, inshuti zidusiga imico myiza, inshuti zidutoza gukora icyiza. Dukwiye ariko nanone kwirinda kugira uwo tuyobya cyangwa tubera inshuti mbi. Ahubwo tugaharanira gutanga urugero ruhindura n’abatannye bakajya mu nzira mbi.                                             

Dusabe : Nyagasani Mana yacu, turagushimira inshuti waduhaye mu buzima bwacu. Duhe kubana nazo mu budahemuka no mu kuri tuyobowe n’ijambo ryawe. Tabara urubyiruko rwayobejwe n’ibigare n’inshuti mbi. Abakomerekejwe n’ubuhemu bw’inshuti zabo ubahe kugugushakaho ubucuti kuko ari wowe udashobora kuyoba cyangwa kutuyobya. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. 

Umugambi: Ese hari igihe wajyaga ukora ibintu bidakwiye kubera ikigare? Kuva uyu munsi irinde kugendera mu kigare. Irinde abagushora mu ngeso mbi ahubwo ukore ibyo ubona bikwiye.

Indirimbo: Reba urubyiruko mwami watwihaaaye, uruhe gukurana umwete w’ijuru.Uruhe gukundana muri woweee. Umuntu yitangire mugenzi wee.

Umunsi wa 8 : Gusaba Imana ngo idukize Koronavirusi 

Ijambo ry’ImanaNyagasani Uhoraho aravuze ati „ n’ubwo Yeruzalemu nayiteje ibi byago bine bikomeye: inkota, inzara, ibikoko by’inkazi n’ibyorezo, nkayitsembamo abantu n’amatungo, nyamara abarokotse baracyariho, ngabo abahungu n’abakobwa basohotse bavuye mu mugi babasanga, kugira ngo nimubona imyifatire yabo n’ibikorwa byabo, mushire intimba mwatewe n’ibyago byose nateje Yeruzalemu. ( Ezk 14, 21-22)

Kuzirikana : Icyorezo cya Koronavirus cyakangaranyije isi ku buryo bukabije cyane. Benshi mu rubyiruko bakutse umutima kandi bagira ukwiheba gukomeye. Kandi ku ruhande rumwe ntawe utagira ubwoba kubera ubuzima bw’abantu barenga 2,000,000 iki cyorezo kimaze guhitana ku isi kandi kikaba gikomeje no kudutwara abandi. Nyamara ariko kurundi ruhande ntidukwiye gucika intege. Yezu Kristu Umukiza wacu nta ndwara n’imwe imunanira. Nitumurangamire kandi tumusabe kugira ngo aturokore. 

Umugambi: Muri iki gihe duhanganye na Koronavirus, twoye gucika intege, duhumurizanye, tugerageze kwirinda kandi turinde n’abandi. By’umwihariko dusabire abantu bose bamaze guhitanwa na Kovid 19, dusabire abarembejwe na yo kandi turangamire Kristu muzima twizeye ko azadukiza.

Indirimbo: R/ Ndagiwe n’Umushumba  mwiza,  Uhoraho, nta cyo nzabura. (Zab 23)

Umunsi wa 9 : Muzambere abahamya

Ijambo ry’Imana« Ni cyo gituma ngusabye kwivugururamo ingabire Imana yagushyizemo igihe nkuramburiyeho ibiganza. Koko rero, Imana ntiyaduhaye umutima wuje ubwoba, ahubwo yaduhaye umutima wuje imbaraga, urukundo no kwitsinda. Ntuzagire rero isoni zo kubera umwami wacu umuhamya, cyangwa se ngo uzigire kubera jyewe ufunzwe ari We nzira, ahubwo ujye ufatanya nanjye kuruhira inkuru nziza , ushyigikiwe n’imbaraga z’Imana (2Tim 1,6-8)».

Kuzirikana : Yezu agiye gusubira mu ijuru yadusabye kumubera abahamya kugera ku mpera y’isi. Bimwe mu biranga umukristu nyawe ni ukuba umuhamya wa Yezu Kristu mu buzima bwe bwose : mu magambo, mu bikorwa, mu myitwarire, aho atuye, aho akora, aho yiga, aho asengera…ibyo kandi akabikora adatinya amaso y’abantu. Tuzirikane amagambo Yezu atubwira agira ati : « umuntu wese uzanyemera mu maso y’abantu, nanjye nzamwemera imbere ya Data uri mu ijuru ;  naho uzanyihakana mu maso y’abantu, nanjye nzamwihakana mu maso ya Data uri mu ijuru (Mt10, 32-33).

Dusabe : Nyagasani Mana yacu, uradukunda byahebuje, kandi buri wese ni ikinege mu maso yawe. Turakwinginze ngo woherereze Roho Mutagatifu urubyiruko rw’ isi yose,ubarinde kwiruka inyuma yibidafite umumaro biboreka, bahumuke amaso ,bamenye ko umunezero wose bawukura muri wowe Nyagasani, maze be kugira isoni zo kukubera abahamya; ubuto bwabo bube ikiraro kibageza ku byiza maze ubabere Umwami w ‘ubuzima bwabo kugira ngo  bere imbuto z’ubutagatifu. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu.

Indirimbo : Mbahaye Roho wanjye maze mukomere, aho muzajya hose muzambere abahamya.


Iyi noveni yateguwe n’Ubunyamabanga bw’Akanama k’Abepiskopi gashinzwe iyogezabutumwa mu rubyiruko (CEPJ)ku bufatanyije na Famille Espérance dushimira cyane. 


Byanditswe na 

Marcellin MBONERA

Communication/ CEPJ


Views: 165

Add comment