Nyiricyubahiro Antoine Kardinali KAMBANDA arasaba urubyiruko kwirinda kwiheba


Kiliziya 26/12/2021

Ku wa gatatu tariki ya 08/12/2021, Ubwo bari mu mahugurwa ku isanamitima no gukira ibikomere, Abapadiri bashinzwe n’urubyiruko n’abajene bahagarariye abandi mu madiyosezi no mu miryango ya Agisiyo gatolika bagize amahirwe yo gusurwa na Nyiricyubahiro Antoine Kardinali KAMBANDA  Arikiyepisikopi wa Kigali akaba n’Uhagarariye mu mategeko Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda. Tubibutse ko aya mahugurwa yateguwe na Komisiyo y’Abepisikopi ishinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko muri gahunda yo guhangana n’ihungabana n’agahinda gakabije byugarije urubyiruko muri iki gihe bikaba byaragize ubukana ahanini bitewe n’icyorezo cya Covid 19.

Aya mahugurwa kandi yatewe inkunga n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda usanzwe ugira progaramu z’isanamitima rishingiye ku Ijambo ry’Imana. Mu kiganiro Nyiricyubahiro Kardinali  yahaye abitabiriye amahugurwa yabagiriye inama nyinshi zabafasha guhangana n’ibihe turimo bayobowe n’ukwemera. Izo nama yazikubiye mu ngingo ebyiri z’ingenzi :

Kwirinda kwiheba : Nyiricyubahiro Cardinal yasabye urubyiruko kwirinda kwiheba kuko iyo umuntu yihebye n’ibindi bibi byose bimuzaho. Ati : kwiheba ni ryo kosa ribi umuntu ashobora gukora mu buzima kuko bifunga inzira zimuganisha ku yandi mahirwe yose yari amuri imbere. Iyo wihebye ntushobora kwiga, ntushobora gukora kuko uba wumva ukorera ubusa, ntushobora guteganya umushinga. Kwiheba binaniza roho, bikananiza umubiri akaba ari byo bikurura indwara zitandukanye harimo n’agahinda gakabije. Yabibukije kujya barebera ku babyeyi bagiye bashegeshwa n’amateka igihugu cyacu cyanyuzemo, bagapfusha imiryango, bakabura imitungo ariko ibyo ntibibace intege bakongera bakiyubaka. Ati : niba hari umukecuru wabuze abana be, akabura abuzukuru, agasigara ari nyakamwe, ariko akabasha kubyakira akumva ko agomba gukomeza kubaho kandi hari amahitamo atagifite, ni gute wowe mujene ugifite amahitamo yose imbere yawe, wananirwa guhangana n’ibibazo uhura nabyo ngo ubeho kandi wishimye?

Kwibumbira mu mashyirahamwe : Ikindi gikomeye Nyiricyubahiro Karidinal yibukije urubyiruko ni ukwirinda kuba nyamwigendaho, bagakorera hamwe, bagahuza imbaraga mu mashyirahamwe atandukanye, bakiteza imbere mu mishinga itandukanye. Urubyiruko rufite imbaraga zo gukora kandi rufite amahirwe menshi. Izo mbaraga zigomba gukoreshwa mu gushaka ibisubizo by’ibibazo biriho ubu. Kwishyira hamwe rero ni bumwe mu buryo bwo gukoresha izo mbaraga kandi n’uwashaka kubunganira abona aho yahera. Ukwo kwishyira hamwe ntibigomba gushingira gusa ku bikorwa bibabyarira inyungu bishobora no gushingira ku bikorwa by’Urukundo. Aha Nyiricyubahiro Karidinali yatanze Urugero rwa Groupe impuhwe yo muri Diyosezi ya Kibungo aho abajene bayibumbiyemo bajya gufasha abakene, bakubakira abasenyewe, guhingira abarwayi, n’ibindi. Yababwiye kandi ko hari n’andi matsinda menshi yabafasha cyane cyane nk’amatsinda yo gusoma Bibiliya, imiryango ya Agisiyo Gatolika, Korali n’ibindi.

Mbare ku wa 13/12/2021

Padiri Evariste NSHIMYUMUREMYI Umunyamabanga Mukuru wa CEPJ


Views: 35

Add comment