Seminari ya Ndera yizihije umunsi mukuru wa Mutagatifu Visenti wa Pawulo


Anyuranye, Urubyiruko 23/10/2017

Amavu n’amavuko ya Seminari ya Mutagatifu Visenti wa Pawulo

Arikidiyosezi ya Kigali yabonye seminari yayo biyiruhije. Kuva yashingwa mu 1976, Umushumba wayo yifuje kugira aho arerera abaseminari ahura n’ibibazo bitoroshye. Iyahoze ari Seminari ya Mutagatifu Pawulo yari ntoya, idashobora kwakira abana 90. Yigiriye inama yo gushing iseminari i Rulindo, isambu iza kuba ntoya. Mu 1981 nibwo yayimuriye i Ndera. Imirimo yo kuyubaka yatwaye miliyoni 135.

Itahwa rya Seminari Nto ya Ndera

Kuwa 27 nzeri 1982, Arikidiyosezi ya Kigali yatashye seminari yayo iri i Ndera mu cyahoze ari komini Rubungo, perefegitura ya Kigali. Iyi seminari ifungurwa yitiriwe Mutagatifu Visenti wa Pawulo, bazina wa musenyeri Visenti NSENGIYUMVA. Byahuriranye rero n’uko kuri iyo tariki ariho twibuka uwo muhire wahebuje mu rukundo rw’abakene, abatishoboye n’imbabare.

Missa yo kwizihiza uwo munsi yayobowe na Myr Visenti Nsengiyumva akikijwe na Myr Andereya Perraudin, Myr Wenceslas Karibushi na Myr Yozefu Sibomana. Hari kandi na Myr Barnaba Harerimana, umushumba wa diyosezi ya KABALE muri Uganda na Myr Fawusitini Ngabu wayoboraga diyosezi ya Goma mu cyahoze ari Zayire.

Perezida wa Repubulika ubwe na madamu we bahimbaje ibyo birori, kandi hari n’abandi banyacyubahiro batandukanye benshi.

Icyo gihe Myr Visenti Nsengiyumva yibukije abari bateraniye aho imibereho n’amatwara ya Mutagatifu Visenti wa Pawulo yari aragije Seminari ye.

Imyiteguro y’umunsi mukuru

Saa tatu za mu gitondo nibwo nasesekaye mu iseminari, nahageze niruka amasigamana nibwira ko nakererewe, dore ko email yaturarikiye kwizihiza uwo munsi yavugaga ko bizatangira saa mbiri n’igice. Nkihinguka mu marembo ya seminari, ntungurwa no kwakirwa na Padiri Mukuru, kandi nawe atangazwa no kumbona nzindutse bene ako kageni! Nk’umwana usubiye iwabo, yahise ansaba kwifatanya na barumuna bacu mu myiteguro y’uwo munsi, bacicikana hirya hino, isuku bayihagurukiye sinakubwira, buri wese ashishikariye gutaka hirya hino, ngo bongerere ubwiza Seminari ihorana mu busitani buto bwayo.

Kwibuka ibihe byahise birasusurutsa

Kuzinduka rero ntacyo byajyaga kumpombya, kuko ari umuco mwiza ugirwa na bake muri iyi Afurika dutuye; nuko mbyungukiramo ishema. Ntekereje, nsanga ari byiza kubyaza umusaruro iyo saha yose. Ako kanya ngakoresha ngira ibyo nisabira abasaseridoti bashinzwe ubuyobozi bw’iyo Seminari, dore ko abenshi tutanaherukanaga; buhoro buhoro n’abandi barerewe muri iyi seminari baje batugana, nuko turaganira tumarana urukumbuzi, twiyibutsa bya bihe byashize; turoye dusanga ahahoze igiti cy’UMWEMBE wa Mamadou hatewe igiti cy’umutini cyera imbuto nyinshi, binyuranyije na cya kindi Yezu yavumye; bya biti by’avoka by’imbere y’amashuri ubu byabaye inganzamarumbo, bidutera impungenge ko imizi yabyo yazasenya; twibuka wa museminari wari umustar muri New Flying wavugaga ko avuka muri SAINT MICHEL NORD (Rwankuba), twibuka ya APOSTOLAT yo muri refectoire na SHESHE kuri anniversaire, twibuka IKIGUFWA cya Kavero, twibuka KABUTI ya Justin, twibuka za GODIYO za Matumu, twibuka ya sport ya Makofe na ya midari itabarika ya CHIA, twibuka GUKEKA, twibuka GUKAMA, twibuka CAUTION ya Tintin, twibuka ya RIGUEUR ya Mizinga ku manota, twibuka DINI tuti ko ko ntacyo umuntu ageraho atakivunikiye, twibuka KWITIZA muri sechoir, tugeze muri douche twibuka BA y’Abaskuti, tugeze infirmerie twibuka BREVETS z’Abacroix-rouge na REGIME y’abanyamugi nka KADAFI turatwenga bishyira kera, nk’uko twajyaga dutwenga icyo gihe; tugiye kubona, tubona urushinge rw’isaha rwanditse 10.

Igitambo cya Missa

Iminota itanu mbere y’uko umubare icumi wiyandika mu isaha akarumbeti kararanguruye, nuko iby’amashyengo twarimo bishira ubwo tugarura imitima yacu ku cyatuzinduye, twerekeza mu cyumba mberabyombi ahagombaga guturirwa Igitambo cya Missa; Abaseminari amajwi barayahanika, indirimbo z’injyana yihuse n’urusobe rw’amajwi y’inanga bisingiza Rurema, we waturemeye umukurambere mu rukundo, ndavuga Visenti wa Pawulo, umurinzi w’urugo rwacu dukunda, akaba n’incuti y’abakene.

Muri icyo Gitambo cya Missa Nyiricyubahiro Myr Tadeyo Ntihinyurwa yateruye avuga ko uretse guhimbaza Mt Visenti wa Pawulo, dusabira na Myr Visenti NSENGIYUMVA wubatse uru rugo rwacu dukunda, hamwe n’abandi bose bagize uruhare mu gushing iyi Seminari; tugasabira abaguye mu Iseminari mu gihe cy’amakuba ya 94, tugasabira n’abandi bagira neza bakomeje kugira uruhare ku mizamukire ya Seminari, ababyeyi, abarerewe mu iseminari ya Ndera, abarezi n’abaseminari bayirimo ubu.

Mu nyigisho ye, Myr yagarutse kuri Mt Visenti wa Pawulo waranzwe no kwicisha bugufi, kuko asanga abicisha bugufi ari bo baba bafite byinshi, naho abikuza akenshi ugasanga ntacyo bafite; abagereranya n’ingunguru irimo ubusa ibomborana cyane, mu gihe ingunguru yuzuye idatera urusaku. Adusaba twese guhora twiyoroshya, imitima yacu tukayigera kuwa Visenti wa Pawulo wuje urukundo n’impuhwe.

Nyuma y’igitambo cya Missa, dushagaye Myr Tadeyo Ntihinyurwa, twerekeje ku Rwibutso rw’Abazize Genocide ya 94 rwo muri Seminari ya Ndera, aho twabunamiye, turabasabira nuko dushyira indabo ku mva yabo.

Igitaramo cyo guhimbaza Mt Visenti wa Pawulo

Gutaramira Mt Visenti wa Pawulo twabikoreye mu cyumba mberabyombi cya Seminari, ahavugiwe amagambo anyuranye, habera imikino myinshi y’Abaseminari inogeye amaso, Orchestre New Flying isusurutsa abataramye bose.

Ijambo rya Padiri Mukuru

Mu ijambo rye, Padiri Jean Bosco Ntagungira, Umuyobozi wa Seminari ya Ndera, yabanje kwerekana abashyitsi b’imena bitabiriye ibirori, muri bo Myr Tadeyo Ntihinyurwa, umushumba wa arikidiyosezi ya Kigali, Padiri Innocent Gatete sdb, umuyobozi wa IFAK, Padiri Patrice Twagirayezu, umuyobozi wa paruwasi ya Ndera, Padiri Kaberamanzi Jean Pierre waje aturutse mu Butaliyani, Abihaye Imana bo mu miryango inyuranye, abarerewe mu Iseminari ya Ndera, Ababyeyi n’abarezi b’Abaseminari. Padiri Mukuru wa Seminari yatangarije abari aho ko ubu Seminari ifite abanyeshuri 240 bari muri sections ebyiri : MCB (Mathematique-Chimie-Biologie) na PCM (Physique-Chimie-Mathematique), agaragaza ko kuba harabayeho impinduka mu rurimi rw’imyigishirize byagize ingaruka seminari ikagira umwanya mubi itari isanzwe igira, ariko yizeza ko mu bihe biri imbere Seminari izasubirana umwanya wayo mu ba mbere mu gihugu. Yagaragaje ko bafite ipfunwe baterwa n’uko Abaseminari basigaye barangiza ntihagire n’umwe usaba gukomeza muri Seminari Nkuru.

Ijambo ry’uhagarariye abanyeshuri

Uhagarariye abandi banyeshuri yafashe ijambo, ashimira bakuru babo barerewe muri iyi seminari uburyo bababa hafi, bakabatera ingabo mu bitugu igihe babiyambaje; yaragize ati : “Bakuru bacu baduteye inkunga ikomeye tubona imfasha-nyigisho zinyuranye, imipira yo gukina hamwe n’intebe nziza. Yagarutse ku kibazo cy’ingorane z’ururimi rw’icyongereza mu myigire yabo, ariko yemeza ko mu munsi ya vuba abanyeshuri bagira umuhate kigakemuka, avuga ku kibazo cy’ibikoresho bidahagije muri laboratoire na mudasobwa zishaje; asoza asaba Myr ko yajya abasura kenshi, akabaganiriza.

Ijambo ry’uhagarariye Ababyeyi hamwe n’Abize mu Iseminari

Mu ijambo rye, Faustin NSANZAMAHORO, wari uhagarariye ababyeyi hamwe n’abize mu iseminari ya Ndera muri ibyo birori yatangaje ko ibyo dusabwa gukora ari byo byinshi kuruta kuvuga menshi, bityo asanga hazabaho imishyikirano hagati y’Ubuyobozi bwa Seminari hamwe n’abayizemo kugira ngo barebere hamwe igishobora gukorwa mu bisabwa, ati : Seminari ni urugo rwacu, turi ABAGABO, kandi nta kinanira Abagabo.

Ijambo rya Myr Tadeyo NTIHINYURWA, Arkiyepiskopi wa Kigali

Mu ijambo nyamukuru ry’umunsi, Nyiricyubahiro Myr Tadeyo NTIHINYURWA yasabye Abaseminari kugira ibakwe bakiri bato, bakagenda bemye, bityo ntibakifuze gusaza imburagihe. Yashimye ko mu ndirimbo no mu mikino yabo inyuranye bagaragaje ukwemera muri Yezu Kristu, biyambaza Umubyeyi Bikira Mariya, kandi biyemeza kurushaho kumwamamaza; biyambaje Mutagatifu Visenti wa Pawulo kuko aduhagarariye mu ijuru.

Musenyeri ashimangira ko Seminari atari ikigo ko ahubwo ari MU RUGO aho abantu barangwa n’urukundo n’ubwisanzure bwa kivandimwe, bagasangira byose; yasezeranyije Abaseminari ko azajya aza kubasura kenshi, kuko n’ubundi ari umubyeyi wabo nabo bakamubera abana akunda.

Myr asanga gusaza kw’ibyuma by’umuzika bidakwiye kuba ikibazo kuko byakwisana, bagaseruka hirya no hino bakabibyaza umusaruro, kuko bigaragara ko ubuhanga n’ubushobozi babifite, ku bijyanye n’ibindi bikoresha bya laboratoire na mudasobwa, asanga bikwiye gushyirwa muri budget, hanyuma ababyeyi bakazabigiramo uruhare binyujijwe muri minerval.

Kuba abaseminari barangije badasaba gukomeza muri Seminari Nkuru, Myr yibukije ko Seminari irerera igihugu na Kiliziya. Myr asanga rero Abaseminari igihe bakiri mu iseminari bakwiye gutega amatwi Yezu Kristu, akababwira bakamwumva, bakumva mbere y’igihe icyo abahamagarira, aho kubanza kujya hanze kureba uko byifashe, hanyuma bakagaruka nyuma y’igihe kirekire bagasaba gukomeza muri Seminari Nkuru nk’uko bimaze kugaragara muri iyi minsi. Seminari rero ntikazemo icyuho, Ababyeyi barerera mu iseminari nibayikunde, abarerewe mu iseminari bakomeze bayikunde, kuko hazahora ari iwabo mu rugo.

Imikino n’imyidagaduro mu gitaramo

Gutaramira Mutagatifu Visenti wa Pawulo byaranzwe n’imikino inyuranye y’Abaseminari, indirimbo n’imbyino za orchestra New Flying, ndetse n’ubuvanganzo bwagaragaje ko Abaseminari bakomeye ku muco nyarwanda. Byari binogeye amaso kandi biryoheye amatwi kubona umwana muto wo mu mwaka wa mbere aganiriza imbaga itabarika y’abitabiriye ibirori, yigisha mu nsigamigani yitwa “Gera umuzinga ku wa Bugegera, atwumvisha ko iteka umuntu akwiye kugerageza icyo akeka ko kidashoboka kugira ngo abashe gutera imbere, akirengagiza aho afite intege nke nk’uko Bugegera yabigenje akagera kuri byinshi kurusha abandi nubwo we yari afite intoki eshanu gusa, mu gihe abandi bafite intoki icumi. Undi mwana mugenzi we atugezaho umuvugo mwiza witwa “Ikirezi cya roho

Uretse rero indirimbo z’urusobe, muri icyo gitaramo habayemo n’umukino wa Karate warangaje benshi, haba “défilé de mode yiswe ngo : “ESE WOWE UZABA IKI?, muri ako karasisi Abaseminari bagaragaje imyuga inyuranye ishoboka yaba ubuhinzi, yaba ubuhanzi, yaba ubuyobozi mu nzego za Leta cyangwa se kwiyegurira Imana.

Nyuma y’icyo gitaramo, habaye ubusabane, n’uko abari aho basangira amafunguro meza yari yateguriwe uwo munsi. Myr asoza gahunda aha umugisha abitabiriye uwo munsi bose, buri wese ataha mu byishimo n’umunezero mwinshi.

Robert MAKUTA

 

 


Add comment

Province Sainte Famille
Inkuru zifitanye isano
Inkuru zisurwa cyane