Inyigisho 23/10/2017
UKO TUGOMBA KUMVA IKENURABUSHYO MU RUBYIRUKO (ICYEREKEZO (VISION) INTUMBERO
Ikenurabushyo ry’urubyiruko ni inyigisho n’ibikorwa birumenyesha kandi birutegurira Ingoma y’Imana, birutoza imyitwarire ikomoka ku Nkuru Nziza y’Umukiro yo yonyine itanga ubwisanzure butuma abantu baba ku isi neza mu butabera, mu mahoro no mu munezero, bukanatuma rutitandukanya n’Imana bibaho.
ICYO RIMAZE
Ibikorwa by’Ikenurabushyo ry’urubyiruko bigomba gutuma urubyiruko rurushaho gukomera mu bukristu rukagira ubumenyi bukomeye mu gusobanukirwa no mu kubona ibisubizo by’ibibazo ruhura na byo mu buzima, bityo rukarushaho kubaho uko bikwiye
INTEGO RUSANGE Z’IKENURABUSHYO MU RUBYIRUKO
- Gutuma urubyiruko rurushaho kumva ireme ry’ubuzima bw’umukristu ruhereye ku Ijambo ry’Imana kugira ngo rurusheho kurikurikiza no kurimenyesha abandi.
- Gufasha urubyiruko kumenya amateka ya Kiliziya n’amahame yayo kugira ngo rurusheho kuyikorera.
- Kwereka urubyiruko ibyiza byo kuba mu miryango y’agisiyo gatolika n’indi miryango kugira ngo ruyitabire rubonereho kuyiboneramo uburere bukwiye.
- Gufasha urubyiruko kubona no kumva agaciro ku buzima bw’umuntu kugira ngo rurusheho kubwitaho no gufasha abandi kubuha agaciro kugira ngo abantu barusheho kubaho uko bikwiye no kugera ku majyambere y’ukuri.
- Gukomeza urubyiruko mu nzira y’ubwiyunge n’iy’ubutabera n’amahoro
- Guteza imbere ubufatanye no guterana inkunga.
- Gushishikariza urubyiruko kwibumbira hamwe mu mashyirahamwe agamije iterambere ry’ubukungu n’umurimo utunganye.
Padiri Charles HAKORIMANA