Tumenye Iminsi Mpuzamahanga y'Urubyiruko


JMJ 23/10/2017

Mu rwego rwo kwitegura Umunsi wa XXVIII w'Urubyiruko uzabera i Rio de Janeiro muri Bresili, turusheho kumenya iyo minsi. 

Iminsi Mpuzamahanga y’Urubyiruko ( JMJ)

JMJ ni iki ?

Iminsi Mpuzamahanga y’Urubyiruko (« JMJ »), itegurwa na Kiliziya guhera 1986 ikakira bose, igahuza urubyiruko rw’isi yose buri myaka ibiri cyangwa itatu mu mujyi munini ruri kumwe na Papa.

Iminsi Mpuzamahanga y’Urubyiruko ni Ihuriro rinini ry’urubyiruko ku isi.

Umwanya wo kuganira no gusabana n’abandi

Iminsi Mpuzamahanga y’Urubyiruko ni umwanya wo kuganira no gusabana hagati y’urubyiruko ruturutse imihanda yose, bishoboza buri wese kuba yaganira n’Imana abikesha abavandimwe.

Uko guhura n’Imana ni byo byibanze muri iyo minsi : Mu minsi itatu urubyiruko ruhabwa inyigisho ( Catéchèse) rukagira n’imyidagaduro igaragaza ukwemera mu mico inyuranye. Byungeye urubyiruko rusabana n’abaturage b’igihugu cyabakiriye, bakamenya umuco waho mu minsi bamara mu madiyosezi (Journées en Diocèse) guhera muri JMJ itaha iyi minsi bamara mu madiyosezi, icyumweru kibanziriza IMJ nyirizina, izitwa « Icyumweru cy’Iyogezabutumwa » (« semaine missionnaire »)

Kujya mu Minsi Mpuzamahanga y’Urubyiruko ni ukujya guhura n’abandi. Intambwe ibanza ni ukubaha no gukunda abo tujyana. Ni ukwigizazayo ibyatubuza gusabana n’abandi kubera ibyo tubibazaho. Ni ukwitoza koroherana no kubona abandi mo abavandimwe. Ni ukuba umuvandimwe wa bose ni ukugira umutima mugari nk’isi no kwemera kubana n’abandi.

 


Views: 25

Add comment