TWAKORESHA DUTE ITUMANAHO ?


Inyigisho 23/10/2017

I. IMIKORESHEREZE Y'ITUMANAHO

 

1. Akamaro k'itumanaho

 

Itumanaho rihuza ku buryo bworoshye kandi bwihuse abantu benshi bo mu mpande zose z'isi bitari korohera gushyikirana bataryitabaje. Urwo rusobekerane rw'amakuru n'ibitekerezo bungurana bituma bagira uruhare rushyitse mu kwiga ku bibazo bibareba muri rusange no ku ngorane za buri wese ku giti cye. Ibi bituma abantu biyumvisha ko bafatanyije mu bireba ubuzima hano ku isi, ibitekerezo bangurana bigakungahaza buri wese mu kurushaho kwita ku buzima.

Ibi biratwumvisha ko itumanaho ari uburyo bukomeye butuma amajyambere ya muntu agerwaho, bityo akaba ari ngombwa kwita ku gukemura ibibazo uburyo bw'itumanaho bushora gutera.

Ntawe uyobewe ko uburyo bw'itumanaho bushyikira abantu benshi mu kanya gato cyane, amakuru n'ubumenyi bigatangwa ubutitsa. Ni ngombwa gutekereza kuri ayo makuru n'inyigisho bitangwa hifashishijwe imiyoboro y'itumanaho kugira ngo ibinyoma bitahurwe, ubushotoranyi bwa kamere muntu bwirindwe, hakumirwe igishuko cya bamwe cyo kwiharira ijambo bagamije inyungu zabo bwite aho guharanira icyagirira buri wese akamaro mu buzima bwe. Ni ngombwa ko ukoresha imiyoboro y'itumanaho rusange atabangamira umubano mwiza ugomba kuranga abantu, agomba kwiyemeza kubafasha kubaho mu kuri, akirinda ko ubuzima bwabo buhinduka nk'inzozi kugira ngo ubwenge bwabo butavaho bukora buhumyi.

Ku rwego rw'ubukirisitu, Kiliziya ifata uburyo bw'itumanaho bukoreshejwe neza nk'igikoresho cyiza cy'iyogezabutumwa ku buryo bwihuse (Ibaruwa "Miranda prorsus" ya Papa Pio XII, yatangajwe ku wa 8 Ukuboza 1957, igika cya 6 n'icya 11). Itumanaho rikozwe neza rituma Inkuru Nziza y'umukiro wa benemuntu yamamara. Iyo Nkuru Nziza iyo yakiriwe neza, igirira akamaro uwemeye kuyigira inkingi y'ubuzima bwe. Nk'abakirisitu rero, birakwiye ko twitabira uburyo bw'itumanaho Kiliziya ikoresha ngo idusobanurire iyo Nkuru Nziza.

Papa Pio XII yagize ati "Uburyo bw'itumanaho (sinema, radiyo n'imboneshakure) si ubwo gukoresha mu kuruhuka no kwidagadura gusa (... ), Kiliziya yifuza ko bukoreshwa mu kwamamaza no guteza imbere indangagaciro nyakuri" (Ibaruwa "Miranda prorsus", igika cya 43, yatangajwe ku ya 8/9/1957). Nk'abakirisitu, iyo mpanuro idufitiye akamaro by'umwihariko kuri ubu uburyo bw'itumanaho bugenda burushaho kugera ku bantu benshi.

Hari ibyo uburyo bw'itumanaho bugomba kuzuza by'ingenzi kugira ngo intego yabwo igerweho (inyandiko nkenurabushyo Communio et progessio, yo ku wa 27/5/1971, yanditswe n'Itsinda ry'Ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya rishizwe itumanaho, ibika bya 16, 17, 19) :

?Bugomba kuba muri rusange bugamije icyiza kuri buri wese.

?Ubutumwa butambutsa ntibugomba kuba bwagereranywa n'utuvugukira cyangwa uduhendabana; bugomba kuba bushyitse, bufite ireme rituma bugira icyo bumarira uwo bushyikirijwe.

?Itumanaho ubwaryo rigomba kubahiriza ubunyangamugayo, kwirinda uburyarya kandi rigakoresha ukuri.

 

Inama Nkuru ya Vatikani II yashimangiye ikoreshwa neza ry'itumanaho igihe yashyiragaho umunsi mpuzamahanga w'itumanaho kugira ngo abakirisitu bigishwe uruhare rwabo mu gutuma itumanaho rikoreshwa uko bikwiye kandi bakanashyigikira ibikorwa n'ibigo byemejwe na Kiliziya ko biharanira iyo ntego (Vatikani II, Inyandiko Inter mirifica, yo ku wa 4/12/1963, igika cya 18).

 

2. Ibigaragara kuri ubu mu mikoreshereze y'itumanaho

 

Kuri ubu, itumanaho rigenda rirushaho gusakara kuri benshi, rikaborohereza ku ngingo nyinshi z'imibereho isanzwe. Nyamara igihe cyose, ibintu si shyashya; imyitwarire ya benshi – cyane mu rubyiruko – imbere y'imiyoboro y'itumanaho, iteye amakenga n'impungenge kuko usanga bamwe aho kubafasha kujijuka no kurushaho kunoza imyitwarire yabo, iraboreka. Aha urubyiruko ni rwo rwibandwaho ku mpamvu ebyiri z'ingenzi : ni rwo rushukika ku buryo bworoshye; ni rwo rworohewe kandi runahugukirwa vuba n'ikoreshwa rw'imiyoboro y'itumanaho yo mu gihe cyacu.

 

Iyo witegereje kandi ugasesengura imikoreshereze y'imiyoboro y'itumanaho kuri ubu ntutinda kubona ko atari buri gihe myiza. Hari abayikoresha nabi bakabangamira bikomeye imyitwarire myiza, imyifatire n'imyumvire rusange y'abatuye isi, ndetse hakabaho n'abashotora abandi ku buryo bugaragara. Duhereye ku rugero rwa hafi, biteye amakenga ukuntu uburyo bw'itumanaho bugenda butanya abantu aho kubahuza. Ntibigitangaje kumva umuntu akoresha telefoni kugira ngo asuhuze uwo bari kumwe aho, banabana! Biteye impungenge iyo ubona abantu bari hamwe mu nama cyangwa mu biganiro bikomeye, bamwe bahaguruka buri kanya bajya kwitaba telefoni z'urudaca; muri izo nama bagatahana igicagate cyangwa umushyikirano ugapfuba. Hari abatakigoheka kubera imiyoboro y'itumanaho, hari abarara barogoya abandi bababuza gusinzira, ukumva mu gicuku rwagati nta kibaye kidasanzwe telefoni zirasakuza; ukangukiye hejuru yabaza ikibaye bakamusubiza ngo "nagusuhuzaga, numvaga nkukumbuye!" Nyamara hambere aha ntawashoboraga kujya gukomanga mu rw'undi muri ayo masaha nta mpamvu ikomeye cyane kandi yumvikana. Bisigaye byoroshye kumva abantu bamamaza ibyabo bakoresheje amagambo ubundi adapfa gukoreshwa ahabonetse hose kuko akoreshwa ku buryo bwihariye mu mihango mitagatifu.

 

Mu kongera ingero twafata n'urwa "internet" : kuri urwo rubuga ntacyo udasangaho, byaba ari ibyiza, byaba ari ibibi, ibyigisha ubwenge n'ibikuririza ubuswa n'ubukozi bw'ibibi. Ni benshi kuri ubu mu rubyiruko bafite uburyo bwo gusesekara kuri urwo rubuga bagwa mu mutego w'abagiranabi benshi : bamwe bababeshya ko bifuza kugirana ubucuti na bo cyangwa ko ngo bashobora kubona abakunzi batavunitse, abandi babizeza amahirwe atagira uko asa ngo yabasekeye nta ruhare na rucye bibasabye … Bityo ugasanga benshi barishora ngo be gucikanwa n'izo mboga zizanye. Si bacye mu rubyiruko bohoka ku buryo bworoshye mu ngeso mbi z'amoko menshi, ngabo abata ukwemera bari baratojwe bakiri bato, ngabo abo ubumuntu bwabo bukendera kandi bari abana beza …

 

Nyamara rero umunyarwanda w'umunyabwenge yatanze inama kuva kera ko "Inyamaswa idakenguza yishwe n'umututizi". Mu by'ukuri uwo muhurira kuri urwo rubuga ntiyakumenya utamwigabije. Birababaje kubona umuntu uciye akenge, uzi neza ibyo hanze aha byerekeye imibereho, atinyuka akemera ko hari umuntu utamuzi na we atazi wamuboneye ubufindo bumuha amafaranga y'ubuntu, nta mvune, ntacyo akoze uretse gukanda gusa akanyabufindo bamweretse kuri mudasobwa. Mu gihe benshi birutse kuva kera inyuma y'ifaranga, na n'ubu bakaba batararekera, ariko rikanga rikabasiga, benshi muri bo bakemera bagahemuka, ndetse bakabyigiramo ubugome, ibyo byose ari ukugira ngo babone amaramuko, hejuru y'ibyo byose bishoboka bite ko wowe wakwemera ko usekewe n'amahirwe yihishe abandi kuva isi yabaho, maze ugahura n'ubufindo bwitwa internet buguha amafaranga utabusabye, bukakubonera incuti ntamakemwa wowe wari warabuze, ngo buyikuye mu kigega cy'ababuze abakunzi ? Aho ubwo bugiraneza ni gusa ?

 

Biravugwa cyane kandi bikandikwa ko mu bihugu byitwa ko byateye imbere hari abantu bafatiranwa kubera imibereho iciriritse, bagashukwa ko bagiye guhabwa akazi iyo ngo karumbutse kandi n'abaho birwa bicira isazi mu jisho. Mu kwanga gutekereza no gusesengura ibitambutswa n'imiyoboro y'itumanaho, bamwe mu rubyiruko rwacu bemera kwishyira mu maboko y'abo batazi, ubwenge bwabo bakabucecekesha, boshye Imana yaribeshye ibubaha ! Ubwo bakemera bagatwarwa buhumyi, bagatumirwa iyo batazi n'abo batazi, bakemera bagafata urugendo batazi iyo bazagarukira, boshye itungo riyobowe n'uwariguze cyangwa uwaryitoraguriye ! Abashoboye kugera iyo bibagoye, kenshi ku buryo bwa magendu, ni bo baburirwa irengero kuko bakuwemo ibice by'ingenzi by'umubiri ngo bisimbure iby'abakire bari bageze mu marembera. Iyo bagize amahirwe bakabapfa agasoni ntibatware ibice by'ingenzi byose bituma umuntu akomeza guhagarara, bahinduka ibisenzegeri bitakigize icyo byimariye, kuko ari benshi bageragerezwaho ubushakashatsi ku miti, bababeshya ngo barabakingira ibyorezo. Abadahuye n'ibyo, iyo babuze amerekero bokohoka mu ngeso zibatesha agaciro ngo barebe ko baramuka kabiri. None se ubwo ni bwo buzima bwo kwifuzwa ? Aha umuntu yakwibaza imibereho nyakuri ya rwa rubyiruko benewacu bizerwa bagatumwa guserukira abandi iyo mu ihuriro mpuzamahanga, bagera yo bakemera bagacishwa iy'ubusamo, bakazimira tukababura, tugasigara twibaza niba bari abakirisitu nkatwe cyangwa niba bataturyaryaga. Intandaro, imvo n'imvano y'iyo myitwarire ni iyamamazabitekerezo n'imyumvire bikwirakwizwa hifashishijwe imiyoboro y'itumanaho.

 

Rubyiruko, ni ngombwa ko buri wese ashyira mu gaciro, agakoresha ubushobozi n'ubwenge Imana yamuhaye, akirinda kuba umucakara w'ikinyoma n'ikibi icyo ari cyo cyose, akirinda guhinduka igikoresho cy'ubugiranabi, kabon n'iyo cyaba gikoresha ubuhanga buhanitse. Bitabaye ibyo, aragowe ugurukana n'ibiguruka atazi ikibigenza n'iyo byerekeza. Ari mu kaga gakabije ureshywa n'ibyaduka byose, akamira bunguri ibimugeze ku munwa byose, akigana imyitwarire y'ahandi atazi n'icyo isobanura. Umuntu uciye akenge arangwa no gusesengura ibyo ahuye na byo, buri cyose akagifata uko bikwiye, ibifite akamaro akabiha agaciro kabyo, ibimutesha agaciro n'ibimwangiriza ubuzima akabyirinda.

Umunyabwenge yaravuze ati "Ibirabagirana byose si zahabu". Umuntu azabwirwa n'iki ikiri zahabu y'ubuzima bwe n'ikitari yo ? Ni ubwenge ! Ubwenge umuntu abutozwa n'abamwakiriye kuri iyi, abamukuriye n'incuti. Impanuro nziza zituruka ku bo umuntu ahura na bo. Ibibaye ku bandi, uko bimeze kose, bigira icyo bisigira umunyabwenge mu buzima bwe.

Abakoze neza bakitwara neza basesengura ubutumwa butambutswa hifashishijwe imiyoboro y'itumanaho, ubuzima bwabo bugatekana, baronka imbuto zishimishije zituma abandi bifuza kubakurikiza; abanga gukurikiza inama n'inyigisho nziza bagirwa, bakaba aka wa mwana utumvira se na nyina, bose hari icyo batwereka kijyanye n'ubuzima bwacu uko buzamera niba duhisemo inzira imwe muri izo.

Mu mikoreshereze y'itumanaho tubona ingero nyinshi, nziza cyangwa mbi. Uguhitamo kwacu ni ko kugaragaza abo turi bo n'abo dushaka kuba bo. Mu ngero nziza dufite z'abakoresheje neza itumanaho, urwa mbere ni Yezu Kristu ubwe. Hari uwakwibwira ko ari ukumukabiriza kuko ku gihe cye nta miyoboro y'itumanaho nk'iyo tuzi ubu yabagaho, iyi inyarukana bwangu ubutumwa. Nk'uko twabibonye, itumanaho ry'ishingiro, ubundi buryo bwose bwubakiyeho ni itumanaho rya kamere. Ni ryo Yezu yakoresheje kandi arikoresha ku buryo ntangarugero.

Ibyamuranze kuri iyo ngingo biratwigisha natwe imikoreshereze iboneye y'itumanaho n'imyitwatire ikwiye mu kurikoresha :

?yisanishije n'abo yagezagaho ubutumwa (abagezaho abandi ubutumwa bubaroha baba babahinduye ibikoresho by'inyungu zabo cyangwa ubugome bwabo);

?ubutumwa bwe bwari bwerekeye ukuri kw'imibereho y'umuryango we (hari abatanga ubutumwa butagize aho buhurira n'imibereho nyakuri y'abo babugenera, ukumva barashimishwa no kurata iby'ahandi, abo babwira ntacyo biyumviramo, ibivugwa ntacyo bibamariye);

?nta n'umwe Yezu yahigitse kuko ubutumwa bwe bwari bugamije umukiro wa bose.

?Ubutumwa bwe yabutanze ntawe ahutaje ahubwo akurikije imyumvire ya buri wese (ubutumwa bugamije icyiza kuri bamwe bugirira akamaro benshi bahura n'abo kuko icyo cyiza kibaranga aho bari hose). Ibyo byose Yezu yabikoranye urukundo, agira ngo ubutumwa bwe bugirire benshi akamaro. Itumanaho nyaryo rijyana n'ubwitange bushingiye ku rukundo (utarangwa n'urukundo nta bumuntu bumurangwaho).

 

Niba imikoreshereze yacu y'imiyoboro y'itumanaho itatwegereza kandi ngo iduhuze n'abo tugenera ubutumwa, niba ubwo butuma nta kamaro bumariye abo tubugenera ahubwo ari ubwo kuzambya kurushaho uko bari bimereye, niba nta cyiza kigamijwe mu gutanga ubutumwa, niba tubutangana umuvundo hari abo duhutaza, uko si ukubaka ahubwo ni ugusenya; nta bukirisitu buturangwaho, ubumuntu bwacu bugeze aharindimuka.

 

II. IBIKWIYE GUKORWA KUGIRA NGO ITUMANAHO RIGIRE AKAMARO

 

1. Gukoresha neza uburyo bw'itumanaho

 

Uwiyemeje gukoresha uburyo bw'itumanaho yakagombye no kwiyemeza gukurikiza itegeko kamere ry'imyitwarire ibereye muntu. Ni ngombwa kubahiriza imiterere karemano ya buri gikoresho na buri buryo by'itumanaho, intego igamijwe igatekerezwaho mbere yo gutangira icyo gikorwa, abagerwabutumwa bakubaha kandi bakubahirizwa, ubutumwa butangwa akaba ari buzima, ahantu butangirwa n'uko bikorwa bikaba biboneye.

Ku birebana n'ibikoresho n'uburyo by'itumanaho, birakwiye ko buri wese yirinda ko ibikoresho by'itumanaho bimuhindura umucakara wabyo cyangwa bikamwangiriza ubuzima.

Birakwiye ko buri wese anoza itumanaho akora, niba ari imvugo ikoreshejwe akita ku bo agenera ubutumwa, agakoresha imvugo bumva, akavuga neza amagambo atabavangiyemo uturingushyo n'amashyengo y'ibyaduka.

Kugira ngo itumanaho rigirire akamaro abarikoresha, hari zimwe mu ngingo z'ingenzi zikwiye kwitabwaho :

1. Uburere buboneye

Imigani minyarwanda igira iti "Igiti kigororwa kikiri gito", "umwana apfa mu iterura", kandi uko umwana arezwe ni ko akura. Ababyeyi n'abarezi baba bazi igifitiye akamaro abana barera, bityo bakamenya ibyo babatoza, ibyo babarinda n'ibyo bababuza. Ni ngombwa rero ko mu nshingano zabo biyumvisha ko kwigisha umwana kuvuga ibikwiye bidakomeretsa cyangwa ngo bisesereze bagenzi be, ari intango nzima imutegura kuzakoresha neza itumanaho muri rusange.

Umwana agenda henshi, abona byinshi kandi yumvana ibitari bike abo ahura na bo. Ni ngombwa ko ababyeyi n'abarezi bibuka kwereka umwana ko hari abadakurikiza ibyiza bo bamwigisha, bakamubwira ububi bw'iyo myitwarire n'ingaruka byamugiraho aramutse abiganye. Utazi gukoresha neza uburyo bw'itumanaho kamere, ntazashobora gukoresha ubundi. Umwana uzakura yarumvise ko agomba kwirinda gukorera abandi icyo atifuza ko bamukorera, uwo no mu itumanaho azabikurikiza.

 

2. Kwigisha no guhugura ku mikoreshereze iboneye y'itumanaho

 

Ababona uburyo n'umwanya wo kwiga imikoreshereze iboneye y'imiyoboro y'itumanaho ni bacye. Ibi ntibivuga ko byose biba birangiye ku batabibonera uburyo n'igihe. Hari ibyafasha abantu kunguka ubumenyi ku birebana n'ikoreshwa ryiyubashye ry'imiyoboro y'itumanaho. Guteganya amahugurwa imbonankubone cyangwa hifashishijwe inyandiko, ibiganiro hifashishijwe radiyo cyangwa inama zikorwa ku buryo buhoraho mu gihe runaka, ku matsinda aya n'aya. Ku banyeshuri biroroshye ko muri gahunda y'ibyo biga bijyanye n'imikorere y'ibyuma by'itumanaho hateganywa n'imikoreshereze yabyo iboneye.

 

3. Kwirinda urwiganwa

 

Kubera ko ibyuma by'itumanaho bicurirwa ahandi hatari iwacu, imikoreshereze yabyo tuyigana n'imico y'iyo byakorewe, kenshi ugasanga iyo mico n'imyifatire atari ibidufasha mu mibanire no mu mibereho byacu bwite. Bitewe n'umuco usa n'uwatubayeho akarande wo kwigana abandi badutanze amajyambere, dukurikiranye "udushya", hari ubwo usanga twiganye ibidusenya bikaturoha iyo tutazikura, imikoreshereze mibi y'imiyoboro y'itumanaho igahinduka uburenganzira duharanira, imitekerereze, imyitwarire n'imikorere bigayitse bigahinduka intego igamijwe, ndetse bigahihibikanirwa ngo bihinduke itegeko kuri bose. Umugani wa kinyarwanda utwibutsa ko "wigana ingendo y'undi ugaca amano"; dushatse twakongeraho ko "wigana imvugo y'undi ugaca ururimi, wakwigana imikorere ye ugahinduka igisenzegeri ".

 

Mu bihugu byitwa ko byateye imbere ni ho usanga abantu bifuza ko akantu kose kamenyekana, kakavugwa, kakandikwa cyangwa kakerekanwa mu mashusho : icyo kanaka yakoze, aho yibeshye, icyo atumvikanaho na mugenzi we, abashakanye bagiye kurusenya, ... muri rusange, ibintu bitagenda mu buzima bwite bw'abandi akaba ari byo bihabwa umwanya w'ibanze mu itumanaho. Iyo bigeze ku byamamare ho birasakuza kurusha! Iyo usesenguranye ubwenge ayo makuru, bigutera kwibaza niba ubwo ari bwo bumenyi bw'ibanze abantu bakeneye bubafasha mu mibereho yabo ubundi yakagombye kuba myiza. Umuntu yakwibaza niba ubwo ari bwo buryo buboneye bwo kubagira inama ngo bigarure amazi atararenga inkombe. Nyamara rero ugasanga ibyo ari byo abantu bashishikariye kumenya no kubwirwa; iyo bibuze, iyo nta "byacitse" ibonetse, itumanaho ryitwa ko ryabaye nkene.

Ngaha ahaturuka igishuko kigenda kirushaho kugira ingufu cyo gushishikazwa no kuneka ubuzima bw'abandi, atari ukugira ngo ibyiza bibe urugero rwo gukurikizwa, ahubwo ari ugushakisha inenge zo kwamamaza, gushakisha "byacitse" yo gucuruza.

Muri ibyo bihugu byakoresheje itumanaho mbere y'abandi, ni ho usanga hari benshi bakoresha itumanaho mu kubangamira ubuzima bw'abandi. Urubyiruko rwo ruhora rurarikiye "udushya" rugahita rubisamira hejuru, rukibwira ko rwashyikiriye. Ni byo koko ibintu birahinduka bitewe n'ibihe, ariko niba iyo mihindukire atari ikungahaza abantu mu mibereho yabo, nta mumaro, ni iyo kwamaganwa. Birakwiye ko buri wese agira ubutwari bwo kwamagana ibiduhumanya ibyo ari byo byose, aho byaba biturutse hose.

 

4. Gucyaha abakoresha nabi imiyoboro y'itumanaho

 

Mu myumvire y'iki gihe, hari ibintu bikwiye kugawa kuko bitadufasha. Muri byo, hari bibiri by'ingenzi : kumva ko kwigenga ari ugukora ikibonetse cyose no kumva ko nta mpamvu yo gucyahana kuko buri wese akora akurikije uko uko ukwigenga kwe akubona. Uko iwacu umuco wo gucyaha umwana ukora ikibi umaze gukendera ni na ko gutinyuka kubwira umuntu mukuru ukora ikibi ngo "sigaho" birushaho kuba ingume. Nk'uko iyo mu bihugu byemeza ko byateye imbere babigenza, natwe iwacu gucyaha umuntu bya kivandimwe ngo nawe abe yabyumva, kandi bigaragara ko bishoboka bitagombye gusakuza, biragenda bisimburwa no kwihutira bwangu guhamagara inzego zidusumbye, ibyari kurangirira hagati y'abavandimwe, cyangwa mu muryango, bigafata intera y'urubanza, rwo rushobora gutanga inkuru nteramatsiko, amatwi akabona ikiyahuza kuko ari byo yamenyerejwe. Kwemera gucyahwa igihe ari ngombwa, gutinyuka gucyaha bya kivandimwe biri mu nshingano z'abakirisitu. Yezu ni we wabwiye abe ati : "Umuvandimwe wawe naramuka acumuye, umusange maze umuhane mwiherereye. Nakumva, uzaba ukijije uwo muvandimwe. Natakumva, uzashake umuntu umwe cyangwa babiri (... ). Niyanga kumva abo ngabo, ubibwire ikoraniro. Niyanga kumva ikoraniro, abe akubereye nk'umunyamahanga n'umusoresha" (Mt 18, 15-17). Ikibabaje kuri ubu, ni uko no hagati y'abakirisitu ubwabo ibintu bigenda bihinduka bigana habi. Wa mwana wakangarwaga akareka ikibi ku gitsure cy'umuntu mukuru, ubu bishobora guhinduka icyaha kibyara ikirego iyo ababyeyi be babirebye nabi, kandi bigaragara ko bigiza nkana; iyo utinyutse kubwira umuntu ko ibyo akora bitamukwiye, kandi wowe wari ugamije gutuma yisubiraho, hari ubwo ibyo byitwa ibitotezo, ubwo kakaba kakubayeho. Ibi bigaragara mu buzima busanzwe, iyo tubyerekeje ku mikoreshereze y'itumanaho, usanga na ho ari uko bimeze.

 

Kutifuza no kutihanganira gukosorwa bya kivandimwe biri mu bituma amakosa yoroheje ahindukamo ikibazo gikomeye kigira inkurikizi kuri benshi. Ku bakuze, umuco wo kwibwira ko byose babyemerewe urabaroha. Tuvuze ko ugira umucyaha mu kuri aba afite amahirwe, ntitwaba twibeshye. Ukoresha itumanaho uko yiboneye, yasesereza abandi cyangwa yabigisha ubukozi bw'ibibi akumva ko ari uburenganzira bwe bwo gukora icyo ashatse, yacyahwa akabibonamo ibitotezo, ni ngombwa ko haboneka abamucyaha.

Ni ngombwa kandi ko hagati mu matsinda y'incuti n'abaziranye hagaragara ubutwari bwo gucyahana. Birakwiye ko buri wese yiyumvisha ko gukoresha ubushobozi afite abangamira abandi atari uburenganzira, kandi akiyumvisha ko kwemera gucyahwa ari kimwe mu biranga umuntu ushyira mu gaciro. Umuntu urebera mugenzi we abangamira ubuzima bw'abandi akoresheje itumanaho akicecekera, aba agaragaje ko ashigikiye icyo gikorwa cyangwa ko kuri we abandi nta kamaro bafite mu buzima bwe. Ibyo ntibikwiye umukirisitu.

 

Iyo gucyaha bya kivandimwe binaniranye, bishobora kuba ngombwa ko hitabazwa amategeko kugira ngo uburenganzira bw'umuntu bwo kutavogerwa ku maherere bwubahirizwe.

 

UMWANZURO

 

Itumanaho n'imiyoboro yaryo ni uburyo bwakagombye gufasha abatuye isi gushyikirana, bakumva ko ubuzima bwa hano ku isi babusangiye, ko ntawe ugomba kubangamira abandi yitwaje ubushobozi bwe bwisumbuye.

Itumanaho ritagamije kwigisha, kujijura, guhugura no guhuza abantu ngo bungurane ibitekerezo, bityo umubano wabo urusheho kuba mwiza kuri iyi si, abantu bamenye Imana kandi bayubahe kugira ngo imigambi yabo myiza ibahire, iryo tumanaho riragatsindwa.

Imana yaduhaye ubwenge n'ubushobozi byo kugira uruhare mu kugira isi nziza kurushaho, bityo ngo natwe abantu tugire umwanya ugaragara mu iyuzuzwa ry'umugambi wayo wo guha benemuntu ibyiza muri ubu buzima bubategurira ibya nyuma y'aha. Ni ngombwa ko mu mikoreshereze y'ibyo Imana yaduhaye kugeraho tubifashijwemo n'ubwenge tugaragaza ubushake bwo kwitabira uwo mugambi n'icyo cyifuzo byayo.

Uburyo twitwara mu mibanire yacu hamwe n'abandi ni bwo bugaragaza icyubahiro dufitiye Imana kuko ntawe ushobora kuvuga ko akunda Imana atabona kandi adakunda mugenzi abona n'amaso (1 Yh 4, 20). Urwo rukundo duhamagarirwa kugaragariza bagenzi bacu, bimwe mu bizarugaragaza ni ugukoresha neza imiyoboro y'itumanaho, ibyo tugeza kuri bagenzi bacu tuyifashishije akaba ari ibibafitiye akamaro kandi natwe birushaho kutugira abantu buzuye. Itumanaho rikoreshejwe nabi ribihiriza abandi ubuzima ridasize ba nyiraryo kugeza ubwo ribatera kurizinukwa kandi wenda hari ibyari kubagirira akamaro (inyigisho, Ijambo ry'Imana wabasomeraga). Uwakomerekeye mu itumanaho ntatana n'impungenge zo kuba byakongera kumubaho. Ni ngombwa kubona ko igikorwa n'igikoresho byiza muri kamere yabyo cyangwa bitagize icyo bitwaye bishobora guhinduka kidobya na kirogoya iyo bikoreshejwe nabi, igihe kitari cyo, uburyo butari bwo, ahantu hatari ho no ku bantu batari bo. Ikibangamiye umubano hagati y'abantu kigira ingaruka ku mubano hagati yabo n'Imana.

Twubahane, dukundane bya kivandimwe kandi bya gikirisitu, ni ryo tegeko risumba ayandi Nyagasani yadusigiye kandi ribumbye andi yose. Uburyo bw'itumanaho ntibukatubere impamvu yo kubangamirana ahubwo butubere imiyoboro iduhuza ikadufasha kubaka umuryango uduhuza twese abana b'Imana.

Dukoreshe imiyoboro y'itumanaho dutekereza ku cyiza gifasha abandi kandi natwe kitwubahisha nk'abantu kandi nk'abakirisitu?

 

 

Padiri Emmanuel MUGABO

 


Views: 28

Add comment