Kiliziya 23/10/2017
Mu kiganiro cya nyuma cya Yubile idasanzwe y’Impuhwe z’Imana yagiranye n’imbaga ikoraniye i Roma, yasabye kwisuzuma kugira ngo turebe niba natwe, rimwe na rimwe, tudashobora kubangamira abandi. Yanadushishikarije kwibanda ku gikwiye no kureba kure kugira ngo turangize buri wese inshingano z’ubutumwa bwe. Yatanze urugero kuri Kristu, ingoma ye si iy’ububasha, … n’icyubahiro nk’ingoma z’isi, ahubwo ni ingoma yo gufasha no kwitangira abandi.
Papa Fransisiko yasabye na none Abagatolika guherekeza abandi mu gushakisha icy’ingenzi : akenshi tujya duhura n’abantu bata igihe ku bintu bisa neza inyuma, bidafite agaciro ndetse by’urukozasoni; rimwe na rimwe kubera ko batagize amahirwe yo guhura n’umuntu ubashishikariza gushaka ibindi byiza, ubatoza kumenya iby’agaciro nyakuri.
Papa Fransisiko yibukije ko inshingano yo kugira inama, yo kuburira no kwigisha itagomba kudutera kumva ko dusumba abandi, ahubwo idusaba mbere na mbere kwisuzuma kugira ngo tugenzure ko natwe twashobora ibyo dusaba abandi gukora.
Robert MAKUTA
Inkuru dukesha fr. zenit. org