TWIVUGURURE MU KWEMERA KWACU


Kiliziya 23/10/2017

IBARUWA ABEPISKOPI GATOLIKA BO MU RWANDA BANDIKIYE ABAKRISTU MU MWAKA W’UKWEMERA

TWIVUGURURE MU KWEMERA KWACU

2 UKUBOZA 2012

Byandikishijwe n’Ibiro by’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda

INTANGIRIRO

Basaserdoti,

Bihayimana,

Bakristu,

Bavandimwe,

  1. Kuri iki cyumweru cya mbere cya Adiventi, Kiliziya iradushishikariza kwitegura guhimbaza ivuka rya Nyagasani Yezu Kristu, Umukiza wacu. Amasomo matagatifu aradusaba kuba maso, gusenga ubutarambirwa no kwisubiraho kugira ngo twakire uwo Mukiza (Lk 21, 36). Iki cyumweru cya mbere kandi nk’uko byemejwe n’Inama ihuriwemo n’Abepiskopi bo mu Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ni umunsi wahariwe gusabira amahoro aka Karere kacu.
  2. Nk’uko mubizi, ku wa 11 Ukwakira 2012, Nyiributungane Papa Benedigito wa XVI yatangije Umwaka w’Ukwemera uzasozwa ku wa 24 Ugushyingo 2013, ku munsi mukuru wa Kristu Umwami w’ibiremwa byose. Muri uyu mwaka turahimbaza yubile y’imyaka mirongo itanu y’itangizwa ry’Inama Nkuru ya Vatikani ya Kabiri n’isabukuru y’imyaka myakumyabiri hasohotse Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika, imfashanyigisho y’ingirakamaro kandi ngombwa dukesha iyo Nama Nkuru ya Kiliziya.
  3. Mu ibaruwa ya gitumwa yise « Irembo ry’Ukwemera » (Porta Fidei)[1], Nyirubutungane Papa Benedigito wa XVI ahamagarira Kiliziya yose gushyira hamwe ngo tuzirikane ku kwemera kwacu. Niyo mpamvu, twebwe Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda, tubandikiye iyi baruwa kugira ngo tubashishikarize kwongera kuzirikana ku kwemera kwacu, kukunoza, kukwemeza no kukwamamaza ku buryo butandukanye (PF n° 4). Uyu mwaka utubere umwanya wo gushinga ibirindiro mu bukristu duhinduka kandi twivugurura kurushaho.

UMUTWE WA I: UKWEMERA K’UMUKRISTU

  1. Ukwemera ni impano y’Imana, ikagabirwa umuntu wese wishyira mu maboko yayo ku bwende bwe, kugira ngo agengwe na Yo kandi abeshweho no gukora ugushaka kwayo[2]. Nk’uko ibaruwa yandikiwe Abahebureyi ibivuga: “Kuva kera Imana imaze kubwira abasokuruza bacu kenshi no ku buryo bwinshi, ikoresheje abahanuzi, natwe muri iyi minsi turimo yatubwirishije Umwana wayo (Heb1, 1-2). Kuri twe abakristu, ukwemera ni umugenzo mbonezamana utuma twemera Imana tudashidikanya, tukemera ibyo yatubwiye n’ibyo yaduhishuriye byose ibinyujije ku Mwana wayo Yezu Kristu. Ni We Jambo wigize umuntu ku bwa Roho Mutagatifu akabyarwa na Bikira Mariya, akabana natwe, agapfa, agahambwa, akazuka. Jambo uwo kandi ni We Ibyanditswe Bitagatifu byose byuzurizwamo, akaba ari nawe shingiro ry’ukwemera kwacu. Ariko ukwemera si umwihariko wa buri muntu ku giti cye gusa, ahubwo ni n’impano yakirira muri Kiliziya kandi akaba agomba kuyishyikiriza abandi[3].
  2. Ukwemera kwa Kiliziya igukomora mu Byanditswe Bitagatifu no mu nyigisho z’uruhererekane rwa Kiliziya[4]. Koko rero, “muri Bibiliya Ntagatifu dusangamo ukuri twahishuriwe n’Imana, kuko yanditswe n’abantu bamurikiwe na Roho Mutagatifu[5]. Ibyo Byanditswe Bitagatifu byuzurijwe muri Yezu Kristu witoreye Intumwa cumi n’ebyiri akazohereza kwamamaza Inkuru Nziza y’umukiro ku isi hose (Mt 28, 19). Uwo murage wose ukomoka ku Ntumwa kandi wakomejwe n’abazisimbuye ni wo twita Inyigisho z’uruhererekane rwa Kiliziya[6]. Uwo murage w’ukwemera tuwusanga kandi mu buzima bw’abakwitangiye bemera kumena amaraso yabo kubera Kristu, cyangwa se bakaba intangarugero mu buzima bwabo.
  3. Amahame y’ukwemera gatolika ni urumuri rutuboneshereza mu nzira y’ubukristu akaturinda kuyobagurika[7]. Nyagasani Yezu yashatse ko Intumwa yitoreye n’abasimbura bazo ari bo bashingwa umurimo wo kwigisha no gusobanura Ijambo ry’Imana uko ryakabaye. Igihe rero Abepiskopi n’abo bafatanyije ubutumwa bakora uwo murimo bunze ubumwe na Papa, ari we musimbura wa Petero Intumwa, ni ngombwa kubatega amatwi no kwakira neza inyigisho n’ibisobanuro baduha ku byerekeye amahame y’ukwemera, kuko babikora mu izina rya Kristu ubwe (Lc 10, 16). Izindi nyigisho, amabwiriza cyangwa ibindi bisobanuro ku Ijambo ry’Imana no ku mahame y’ukwemera binyuranye n’ibyo Kiliziya yemera kandi yigisha ntibikwiye guhabwa agaciro kuko biganisha mu buyobe.
  4. Bakristu dukunda, muri uyu Mwaka w’Ukwemera, mwihatire kurushaho gucengera amahame y’ukwemera gatolika nk’uko tuyasanga mu Ndangakwemera yacu dusubiramo kenshi, cyane cyane ku cyumweru no ku minsi mikuru yategetswe na Kiliziya. Iyo Ndangakwemera ni yo ikubiyemo ku buryo bw’incamake amahame yose twahishuriwe na Nyagasani Yezu muri Kiliziya ye, kuyemera uko yakabaye bikaba ari kimwe mu by’ingenzi bigize umukristu gatolika.
  5. Buri mukristu asabwa guhamya ukwemera kwe, ni ukuvuga kubaho ku buryo bujyanye n’amizero afite muri Nyagasani Yezu, ku bw’impano y’ukwemera yakiriye muri batisimu, kandi akihatira no kuyamamaza mu magambo no mu bikorwa. Ukwemera kurangwa n’ibikorwa by’urukundo biguhamya. Koko rero, ukwemera kutagira ibikorwa kuba kwarapfuye (Yak 2, 17). Iyo mpano ariko iyo ifashwe nabi ishobora gutakara, gutokozwa cyangwa guhindanywa. Niyo mpamvu kugira ngo abakristu bakomere mu kwemera kutagira amakemwa, Kiliziya ibashishikariza kukwitaho bazirikana ubudahwema Ijambo ry’Imana, basaba Nyagasani Yezu ngo akubongerere (Mk 9, 24), bitangira kukugaragaza mu bikorwa by’urukundo (Gal 5, 6), badatezuka mu kwizera (Rom 15, 13) kandi bakitwararika guhora bunze ubumwe na Kiliziya yose[8].
  6. Bavandimwe, izo ngingo zigize ukwemera kwa Kiliziya tumaze kubagezaho muri make, zigaragaza cyane cyane mu buzima bw’umukristu wasobanukiwe ko ari ngombwa «kurwana intambara ikwiye, ufite ukwemera n’umutimanama mwiza» (1Tim1, 18-19), bityo ntahweme kujya mbere mu kwemera abikesha isengesho rihoraho[9], no guhabwa neza amasakaramentu. Turabashishikariza gukomeza urugendo rwa gikristu mwitwaje izo ntwaro nyakuri z’umukristu (reba Ef 6, 10-18) ari nazo zizabafasha guhangara ibibazo by’ingutu bibangamiye ukwemera kwa gikristu muri iki gihe.

UMUTWE WA KABIRI : IBIBAZO BIBANGAMIYE UKWEMERA

  1. Bakristu bavandimwe, muri uyu Mwaka w’Ukwemera, ni ngombwa ko turebera hamwe zimwe mu mbogamizi z’ukwemera kugira ngo dufate ingamba. Twishimire ko kuva kera kose hano iwacu mu Rwanda bemeraga Imana, ibyo bikaba byaratumye benshi bakira ukwemera kwa gikristu. Gusa rero siko bimeze ku isi hose. Hari ibihugu bigifite abantu benshi bataramenya Imana. Umuhire Papa Yohani Pawulo wa Kabiri ni we wanditse agira ati : « Ntidushobora kugira umutima utuje mu gihe abavandimwe bacu batagira ingano bataramenya urukundo rw’Imana kandi nabo baracunguwe n’amaraso ya Kristu »[10]. Kuba hari abataramenya Imana ni ikibazo kireba abemera twese. Koko rero, nk’uko Pawulo Mutagatifu yabyandikiye Abanyaroma, « Bakwiyambaza bate rero Uwo bataremera ? Bakwemera bate Uwo batarumva ? Bamwumva bate ari nta wamwamamaje ? » (Rom 10, 14). Kuba hari abataramenya Imana ni uko babuze ababagezaho Inkuru Nziza. Birakwiye gushishikariza abantu kugirango haboneke benshi bemerera Nyagasani Yezu ngo abatume, kugira ngo Ivanjili ye igere ku mpera z’isi kandi buri mukristu akabigiramo uruhare.
  2. Muri iki gihe, hari abantu bahisemo guhakana Imana bavuga ko itabaho. Bamwe bitwaza ko muntu yateye imbere mu bumenyi ngo akaba atagikeneye Imana; abandi bakitwaza ko bigwijeho imitungo bakibwira ko Imana ari iy’abakene n’abatarajijuka; hari n’abahitamo kwima amatwi ibyerekeye Imana byose bavuga ko ukubaho kw’Imana n’ukutabaho kwayo ntacyo bibabwiye, bitwaje ko icy’ingenzi ari uko abantu babana neza kandi bagafata neza isi batuyemo; hari noneho n’abahitamo kwihisha inyuma y’ubukangurambaga butabariza umubano mwiza mu batuye isi, kurengera ibidukikije, guteza imbere ubumenyi, ariko bakarangwa no kuburizamo no gucecekesha umuntu wese wavuga izina ry’Imana; hari kandi n’abannyega iyobokamana n’ibimenyetso ndangakwemera.
  3. Kuva mu ntangiriro ya Kiliziya, hagiye habaho abarwanya umugambi w’Imana wo gukiza isi ibigirishije urupfu n’izuka bya Yezu Kristu. No muri iki gihe cyacu, hari abarwanya Kristu na Kiliziya ye bakoresha intwaro cyangwa se ibitekerezo bisenya. Abo bose ntibazi Kristu cyangwa se bamuzi nabi. Hari n’abavuga ko Imana yabo iba mu mutima wabo, ko badakeneye undi waza kuyibahishurira, ko nta n’ibikorwa by’ukwemera bakeneye kugaragaza. Kuri bo icy’ingenzi ni uko bivuganira n’Imana. Hari n’abibasira ubuyobozi bwa Kiliziya, amasakramentu n’Umubyeyi Bikira Mariya bagira ngo bateshe agaciro ukwemera gatolika.
  4. Mu bihungabanya ukwemera, harimo imyumvire yadutse yibasira ukwemera gatolika ku bijyanye na kamere muntu : kutemera ko umuntu yaremwe mu ishusho ry’Imana akaba agizwe na roho n’umubiri ku buryo yubahwa kuva agisamwa kugeza igihe Imana imuhamagariye; kutemera ko umuryango ugizwe n’umugabo n’umugore bagomba kubana mu rukundo no mu bwumvikane bakirinda gutandukana; hari n’imyumvire itera impaka z’urudaca n’amacakubiri mu muryango, bikaba intandaro yo kuwusenya bikagira ingaruka mbi ku kwemera kw’abawugize no ku buzima n’uburere bwiza bw’abana bureba mbere na mbere se na nyina.
  5. Ubuhakanyi bugaragarira no mu buzima budaha Imana umwanya, kugira ipfunwe ryo kugaragaza ukwemera mu ruhame, cyangwa se gufata ubukristu nk’umwambaro w’inyuma gusa.
  6. Mu rugendo rw’ukwemera hari abo usanga batarasobanukirwa n’icy’ingenzi; mu myemerere yabo ugasangamo uguhuzagurika, gutsimbarara ku myumvire yabo bwite batitaye ku byo Kiliziya ibabwira, gukoresha ibimenyetso ndangakwemera ku buryo butajyanye n’umuco wa gikristu no gushingira imyemerere yabo ku mabonekerwa atazwi na Kiliziya (1Jn 4, 1).
  7. Kugaragaza ukwemera mu gihe cy’ibigeragezo ntabwo bikunze koroha. Mu gihugu nk’iki cyacu cyabayemo jenoside yakorewe abatutsi, intambara, ubuhunzi, ubupfakazi, ubupfubyi, gufungwa n’ingaruka mbi ibi byose bitera, hari bamwe baguye mu gishuko cyo kwibwira ko Imana yabakuyeho amaboko. Hari n’ibindi bibazo by’ubuzima: uburwayi, kubura urubyaro, kubura akazi, akarengane, inzara, inzangano, urushako rubi n’ibindi. Ibi byose bituma bamwe mu bakristu biheba bagashakira ibisubizo by’ububabare bwabo mu bitagira shinge. Birababaje kubona abantu bashakira umukiro wabo mu bapfumu, mu biyobyabwenge, cyangwa mu batekamutwe batabuzemo n’abiyitirira ubukristu.
  8. Bavandimwe, murabona ko muri ibi bihe turimo, ukwemera twakiriye muri batisimu kubangamiwe na byinshi. Muri batisimu twahawe urumuri rw’ukwemera kandi dusabwa kurwitaho tuyobowe na Roho Mutagatifu. Ibyo twiyemeje muri Batisimu bikwiye kuduhora ku mutima. Ibyo twanze mu mvugo, nitubyange no mu ngiro. Duhore twisuzuma kandi twivugurura mu kwemera kwacu. Ibyo kandi bigendana n’imibereho mishya igaragararira abatubona nk’ikimenyetso ko twahindutse by’ukuri.

UMUTWE WA GATATU: IBYO KILIZIYA ISHISHIKARIZA ABAKRISTU MURI UYU MWAKA W’UKWEMERA

  1. Bakristu bavandimwe, muri uyu Mwaka w’Ukwemera, ni byiza ko dusubiramo kenshi Indangakwemera kandi tukumva icyo isobanura. Buri wese agaharanira kuyikurikiza agendera mu nzira y’ubutungane kandi asezerera ibikorwa by’umwijima aho biva bikagera. Ababyeyi bakayitoza abana, abarezi bakayigisha abo barera. Turasaba ko mu nzego zose z’abakristu, uhereye mu miryango-remezo, mu miryango ya Agisiyo Gatolika, mu mahuriro no mu matsinda anyuranye y’abakristu, haba amahugurwa n’inyigisho ku Ndangakwemera, twifashishije Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika, ibyo bigakorwa n’abapadiri ndetse n’abandi babihugukiwe babafasha mu butumwa. Bityo muzarushaho gusobanukirwa n’ukwemera kwanyu no kubera Kristu abahamya batajegajega. Muri iki gihe hagaragara amadini menshi n’imyemerere itandukanye imwe ndetse ivuguruza umuco wa gikristu, ni ngombwa guhora “mwiteguye guha igisubizo umuntu wese uzagira icyo ababaza ku byerekeye ukwizera kwanyu (1Pet 3, 15).
  2. Dutinyuke kugaragaza ukwemera kwacu aho turi hose, mu byemezo tugomba gufata nk’abayobozi, mu mirimo dushinzwe nk’abakozi, tugaragaze kandi twubahe ibimenyetso biranga ukwemera kwacu.
  3. Twihatire guhimbaza no guhabwa amasakaramentu neza, twabyiteguye, cyane cyane isakramentu ry’Ukaristiya nk’umutima w’ukwemera kwacu. Dusenge uko bikwiye duhereye iwacu mu ngo, mu miryango-remezo kandi dufatanye n’abandi mu bikorwa by’urukundo n’iyogezabutumwa. Twubahe umunsi w’icyumweru, ube umunsi wo gusenga no kuruhuka indi mirimo.
  4. Muri uyu Mwaka w’Ukwemera, dushishikarire gutunga no gusoma Bibiliya Ntagatifu, kuko nk’uko Mutagatifu Yoronimo abivuga: “Utazi Ibyanditswe Bitagatifu ntamenya Kristu[11]. Ijambo ry’Imana ritubere koko itara ritumurikira mu nzira y’ukwemera kwacu.
  5. Abasaserdoti, Abihayimana n’abandi bose bashinzwe umurimo w’Iyogezabutumwa, nibihatire gusobanukirwa n’inyigisho z’Inama Nkuru ya Vatikani ya Kabiri na Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika kugira ngo bahamye ukwemera kwabo kandi babifashemo abakristu bashinzwe. Mu mashuli, isomo ry’Iyobokamana nirihabwe umwanya rikwiye mu burere bw’abana n’urubyiruko.
  6. Urugo rw’abashakanye nirube igicumbi cy’ukwemera. Ibyo bibasaba ko bahora biyibutsa inshingano z’isakramentu ry’ugushyingirwa bahawe, bagasenga kandi bagatoza abana babo umuco wa gikristu. Turasaba abakristu gufasha ingo z’ababana batarasezeranye kugarukira Imana no kuba hafi y’iziri mu bigeragezo.
  7. Guharanira amahoro n’ubutabera ni inshingano z’umukristu wese cyane muri aka Karere kacu karangwa n’intambara z’urudaca. Kwimakaza kandi umuco w’ubumwe n’ubwiyunge niyo nzira itugeza ku buvandimwe nyabwo[12]. Duce ukubiri n’ibintu byose bikurura inzangano n’umwiryane bishingiye ku irondabwoko n’irondakarere, ntushobora kuba umukristu nyawe utwaye inzika ku mutima cyangwa uhembera ubushyamirane mu bantu.
  8. Turasaba abakristu gukora ingendo nyobokamana i Kibeho aho Bikira Mariya, Nyina wa Jambo, yabonekeye kandi akadushishikariza kwemera Yezu Kristu, gusenga nta buryarya, no kwisubiraho mu myitwarire yacu. Hari n’ahandi dushobora gukorera ingendo nyobokamana nk’i Namugongo, aho twubahira abahowe Imana b’i Bugande cyangwa se ahandi hemewe n’ubuyobozi bwa Kiliziya.

UMWANZURO:

Bakristu bavandimwe, mu gusoza iyi baruwa, turabasaba ko ibyo tuzakora byose uyu Mwaka nk’abakristu byarangwa n’uyu mugenzo mbonezamana w’ukwemera kandi nk’uko Pawulo Mutagatifu abivuga ukwemera kwigaragariza mu rukundo (Gal 5, 6). Ukwemera kwacu si inkuru y’ibyabaye kera, ni amateka y’imibanire ya muntu n’Imana. Yezu Kristu yinjiye muri ayo mateka, maze ku bw’urupfu n’izuka bye, atuboneza mu nzira y’ukwemera gushyitse. Uku kwemera niko kutugira abana b’Imana kukatwugururira amarembo y’ubugingo bw’iteka. Tubaragije Bikira Mariya, Nyina wa jambo, Umwamikazi wa Kibeho, umubyeyi w’abemera, uyu Elizabeti yabwiye ati: “Urahirwa wowe wemeye (Lk 1, 45). Bakristu, turahirwa natwe kuko twakiriye ukwemera. Dusabe Imana dufashijwe n’Umubyeyi Bikira Mariya ngo itwongerere ukwemera (Lk 17, 5). Tubifurije gukomera mu kwemera kwanyu no kuzagira Noheli Nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2013.

Bikorewe i Kigali, ku wa 21 ugushyingo 2012, ku munsi mukuru wa Bikira Mariya aturwa Imana.

Abepiskopi banyu:

X Simaragidi MBONYINTEGE, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi na Perezida w’Inama y’Abepiskopi

X Tadeyo NTIHINYURWA, Umushumba wa Arkidiyosezi ya Kigali n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo

X Seriviliani NZAKAMWITA, Umushumba wa Diyosezi ya Byumba

X Yohani Damaseni BIMENYIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu

X Alegisi HABIYAMBERE, SJ, Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo

X Filipo RUKAMBA, Umushumba wa Diyosezi ya Butare akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Gikongoro

X Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri

 

[[1]] Porta Fidei (P. F. )

[[2]] Cf. Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika n° 150

[[3]] Cf. CEC n° 166

[[4]] Cf. CEC n°s 80-82; DV n° 9

[[5]] Cf. DV n° 13; CECn° 105

[[6]] Cf. CEC n° 83

[[7]] Cf. CEC n°89

[[8]] Cf. CEC n° 162

[[9]] Cf. CEC n° 2573

[[10]] Ibaruwa Redemptoris Missio n° 86

[[11]] St Jerome, Comm. Sur Isaïe, Prologue: P. L., 24, 17.

[[12]] Africae Munus n° 163.


Add comment

Province Sainte Famille
Inkuru zifitanye isano
Inkuru zisurwa cyane