UBUTUMWA BUGENEWE UMUNSI MUKURU WA XVI W’URUBYIRUKO GATOLIKA MU RWANDA KUWA 31/01/2021


CEPJ, Urubyiruko 30/01/2021

YEZU KRISTU NI MUZIMA KANDI ARAGUSHAKA URI MUZIMA

Rubyiruko dukunda,

1. Nimugire umunsi mwiza, uyu munsi wanyu ubabere uw’ibyishimo n’amahoro. Uyu munsi ubabere uwo kumva ko Kristu ari muzima kandi yifuza ko muhora muri bazima ku mutima no ku mubiri ariyo mpamvu yiteguye kwirukana mu buzima bwanyu ikintu cyose kibahungabanya. Ubabere umunsi wo kumva ko Kiliziya ibakunda, ibazirikana kandi ibasabira mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

2. Muri iyi nyigisho ndashaka kubahumuriza kuko nziko hari abafite ubwoba kubera ibihe tumazemo iminsi itari mike duhanganye n’icyorezo cya Korona Virus n’ingaruka zacyo zaje ziyongera ku bindi bibazo urubyiruko rusanganywe. Niyo mpamvu nahisemo amagambo ya Papa Fransisiko aho agira ati “Kristu ni muzima kandi aragushaka uri muzima

I. Kristu ni muzima kandi niwe muhanuzi w’ukuri

3. Mu isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’Ivugururamategeko twazirikanye uyu munsi, Musa arabwira abayisiraheli ati “Uhoraho Imana yawe azitorera umuhanuzi ukomoka muri mwe, mu bavandimwe bawe azabe ariwe mwumva” (Ivug 18,15). Ibyo Musa yabwiye abayisiraheli byagiye byuzuzwa mu bahanuzi batandukanye babayeho mu isezerano rya kera. By’umwihariko ariko ubuhanuzi bwa Musa bwujurijwe kuri Yezu Kristu. Ni We woherejwe n’Imana kugirango atubwire ijambo ritanga ubuzima. Ntabwo yigishije nk’uko abandi bigisha ahubwo ijambo rye rifite ububasha ku buryo rishobora guhindura byose kandi rikirukana na Roho mbi nk’uko twaryumvise mu ivanjiri.

4. Muri iki gihe cy’ibibazo byinshi mu rubyiruko hadutse abahanuzi benshi bashaka gutanga ibisubizo. Bamwe babivanga n’imyumvire yabo, abandi bakabihuza n’inyungu zabo bwite kugeza aho bashyiraho n’ikiguzi kugirango bahanurire umuntu. Byageze n’aho hari abitwaza inyigisho zabo bakabuza abantu kwivuza bityo bigatuma hari abantu bicwa n’indwara zashoboraga kuvurwa zigakira. Hari n’abitwaza ubuhanuzi,kwerekwa cyangwa se kubonekerwa ariko bigamije kubeshya abantu no kubasahura.

5. Rubyiruko, nimushishoze mwirinde gukurikira abahanuzi b’ibinyoma cyangwa b’ababeshyi, “Ntimugapfe kwemera ubonetse wese, ahubwo mujye mubanza gushishoza ibyo mubwiwe, kugirango mumenye niba koko bikomoka ku Mana” (1 Yh 4,1). Mwirinde ababizeza ibitangaza ariko mu by’ukuri bafgamije inyungu zabo no kubayobya. Umuhanuzi dufite kandi ufite ububasha ni Yezu Kristu, Ijambo atubwira ni ijambo riduhumuriza kandi riduha ubuzima. Ijambo rye ryirukana roho mbi zose maze rikaduha imbaraga zo kubaho twemye. Amagambo mwumva ku maradiyo, ayo musoma mu binyamakuru, mu bitabo, kuri interineti cyangwa se ku mbuga nkoranyambaga ntakabarutire Ijambo rya Kristu. Andi magambo ntagasimbure Kristu mu buzima bwanyu kuko ariwe Jambo wigize umuntu, akaturonkera ubuzima bw’iteka mu rupfu n’izuka bye.

II. Kristu ni muzima kandi arusha ububasha ibibatera ubwoba byose

6. Kuva icyaha cyakwinjira mu isi, ubuzima bwa muntu bwajemo ibibazo n’urupfu. Muntu atangira kubaho ku nkeke no mu bwoba. Bwakwira akibaza niba buri bucye bwacya akibaza niba buri bwire.

Rubyiruko, turabizi ko namwe muri iyi minsi muhangayitse: hari benshi bari bafite ibikorwa bibatunze maze ingaruka zo kwirinda Covid-19 zibakoma mu nkokora ndetse bamwe bibaviramo guhomba burundu, benshi mu bajeni bahagaritswe ku mirimo yabo kuko ibigo byabakoreshaga bitari bigishoboye kubahemba, benshi mu rubyiruko bari barimo bashakisha akazi batakaje ikizere cyo kukabona bityo barushaho kwiheba, hari benshi imiryango yabo yugarijwe n’ubukene n’inzara, hari benshi biteguraga isakaramentu ryo gushyingirwa maze ingamba zagiye zishyirwaho zituma iryo sakaramentu batarihabwa igihe bari bararyiteguriyeho, hari benshi batabashije gusubira ku masomo yabo kuberako aho bakuraga ubushobozi bwo kubona amafaranga y’ishuri hatagihari, hari benshi bahuye n’ibibazo by’ihohoterwa no gufatiranwa n’ubukene maze bashorwa mu busambanyi, hari benshi bacitse intege mu kwemera no mu buzima bw’isengesho, hari abishoye mu biyobyabwenge, n’ibindi n’ibindi.

7. Ibi bibazo byaje byisukiranya mu gihe na Kiliziya zari zifunze, benshi batabasha kujya gutega amatwi Ijambo ry’Imana ribahumuriza mu Misa kandi ntibabashe guhura na Yezu mu Ukaristiya ngo bamuture agahinda kabo. Abo bose byakangaranyije n’abandi mwese mukibunza imitima kubera ibi bibazo muri kunyuramo, muhumure Kristu ni Muzima kandi namwe arabashaka muri bazima. Nk’uko Yezu yakangaye roho mbi akayirukana mu muntu yari imaze igihe yaraboshye, ni nako afite ububasha bwo kudukiza ibi bibazo byose duhanganye nabyo muri iyi minsi.

8. Roho mbi Yezu ashaka kutwirukanamo uyu munsi si ngombwa ko ziba zazindi zisakurisha abantu, zikabirukansa. Roho mbi Yezu ashaka guhashya uyu munsi zishobora kwihisha muri biriya bibazo byose navuze byugarije urubyiruko muri iki gihe. Zishobora kandi kwigaragaza mu ngeso mbi zugarije urubyiruko muri iki gihe nk'ubusinzi, ubusambanyi, kunywa ibiyobyabwenge, gusuzugura ababyeyi, ubunebwe, umwete muke mu isengesho n'ibindi. Izo roho mbi zishobora kwigaragaza na none mu myumvire yateye kuri iki gihe yigizayo Imana igashimagiza imbaraga za muntu n'ubukungu bwe gusa. Izo roho mbi kandi nta kindi zigamije uretse kuboha umuntu cyane cyane ku mutima, kumugira imbata, kumubeshaho mu bwoba no mu mihangayiko.

9. Rubyiruko, mwigira ubwoba Kristu ni muzima kandi arusha imbaraga roho mbi n'amayeri yayo. Kristu ni muzima kandi arashaka ko muba bazima namwe. Nimumusange kenshi kandi mumwakire. Nimumubonere akanya mu buzima bwanyu kugira ngo abahe ubuzima. Ubuzima aduha si ngombwa ko buba bishingiye ku miterere y'umubiri. Si ngombwa ko bushingira ku mubyibuho n'itoto kuko ibyo umuntu ashobora kubigira atari muzima imbere. Si ngombwa ko bushingira ku mbaraga z'umubiri, kuko hari ushobora kuzigira ariko yarapfuye ahagaze. Ubuzima Yezu adushakira ni ubushingiye ku ijambo ry'lmana, rikaba ari ryo ritumurikira, rikaba ari ryo rituyobora, rikaba ari ryo riduha ihumure. Kandi umuntu utazumva ayo magambo umuhanuzi atubwira mu izina ry'Uhoraho ngo azabiryozwa. (Ivug. 1 8, 19). Iryo jambo ni ryo Yezu akoresha akirukana ibidutera ubwoba byose, akirukana roho mbi zitubuza gukunda bagenzi bacu, roho mbi zidushora mu ngeso mbi, roho mbi zitubuza gukunda Imana kuruta byose.

III. Kristu ni muzima kandi azadutsindira icyorezo cya Kovid 19

10. Icyorezo cya Covid-19 nticyahungabanyije abantu mu by'ubukungu gusa ahubwo cyabahungabanyije no mu by'ukwemera n'ukwizera. Nyuma y'uko haje ingamba zibuza abantu gusengera mu Kiliziya no gukora amahuriro y'abantu benshi, hari abajene bagendaniyeko. Bararukira ibindi bintu maze gusenga babifasha hasi. Hari n'abageze aho bakeka ko Imana yananiwe gutsinda iki cyorezo, ndetse bakumva ko gusengera isi n'igihugu cyacu ngo icyi cyorezo gitsindwe ari uguta igihe. Hari n'abuririye kuri ibyo maze batangira kunnyega amasengesho yo gusabira abarwayi bagira bati babandi muvuga ko Yezu akiza muri hehe. Bati niba akiza koko nadukize na Covid- 19 tumwemere. Ibyo byose ni imyumvire y'ubuhakanyi n'ukwemera guke.

11. Kristu ni muzima kandi nta ndwara atakiza. Iyo abishatse akiza ako kanya cyangwa agakiza buhoro buhoro bitewe n'icyo ashaka kwigisha abantu. Hari igihe akiza avuze ijambo rimwe gusa ariko hari n'igihe akiza yifashishije ubwenge n'ubushobozi Imana yahaye abantu. Ashobora no guhitamo kudakiza umubiri ariko agakiza Roho kuko uburwayi bwa Roho ari bwo bubi cyane. Kristu ni muzima kandi azadukiza na Covid-19. Yayidukiza buhoro buhoro, yayidukiza akoresheje ubwenge n'ubuhanga yaduhaye, uko byagenda kose azayidukiza kuko icyatumye amanuka mu ijuru ni twebwe abantu no kugira ngo dukire.

13. N'ubwo adukiza ariko ashaka ko natwe tugira uruhare mu mukiro wacu. Nk'uko Mutagatifu Agustini abivuga: "Imana yaturemye tutabigizemo uruhare ariko ntizadukiza tutabigizemo uruhare". Ivanjili itwereka ko abantu Yezu yakizaga babaga baje kumushaka. Ndetse hari n'igihe yabanzaga kubabaza niba koko babishaka ko abakiza cyangwa niba babyemera ko ashobora kubakiza. Umuntu twumvise yakijije Roho mbi mu ivanjili y'uyu munsi yari yaje mu isengero. Yari yashyizeho ake ava iwe mu rugo aza gusenga. Ntiyigeze yitwaza uburwayi bwe ngo yigumire mu buriri. Natwe rero kugira ngo dukire iki cyorezo n'izindi ndwara zose ni ngombwa ko duhaguruka tugashakashaka Yezu. Ni ngombwa kandi ko dukurikiza ingamba ziturinda kwandura no kwanduza abandi.

IV. Umwanzuro

14. Rubyiruko, Murabizi ko buri mwaka kiliziya y'Urwanda igira ibyishimo byo guhuriza abajene mu ihuriro ry'urubyiruko ribera muri Diyosezi yatoranyijwe. Mu mwaka wa 2020 iryo huriro ryari riteganyijwe kubera i Kabgayi ariko ntiryabaye. Uyu mwaka turizera ko rizaba kandi rizabera i Kabgayi nk'uko byari biteganyijwe. Turabasaba gukomeza kuryitegura. Amatariki rizaberaho muzayamenyeshwa hakurikijwe uko icyorezo cya Covid-19 kigenda gitsindwa.

15. Turashimira abajene bose bagerageje kwitwara neza muri ibi bihe bya Covid-19 birinda imyitwarire iyo ari yo yose yabagayisha cyangwa yatuma banduzanya iriya ndwara. By'umwihariko turashimira abajene bakusanyije inkunga hirya no hino kugira ngo bafashe abagizweho ingaruka n'icyo cyorezo. Turashimira abajene bari mu matsinda y'abakorerabushake hirya no hino mu maparuwasi aho bafasha abandi bakristu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid- 19.

16. Rubyiruko bana bacu, nimuhumure "Kristu ni Muzima, ni we Mizero yacu kandi ni we ufite itoto nyakuri muri iyi si. Ibyo akozeho byose birasusuruka bikaba bishya kandi bikagira ubuzima. ni muzima kandi nawe arashaka ko uba muzima" (C.V.l)

Mutagatifu Yohani Bosiko Umurinzi w’Urubyiruko adusabire


Bikorewe i Byumba, kuwa 12 Mutarama 2021

Mgr Servilien NZAKAMWITA

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba

Akaba na Perezida wa Komisiyo y’Abepiskopi

Ishinzwe Iyogezabutumwa mu Rubyiruko

 


Umugereka


Views: 146

Add comment