Ukwezi kwa ROZARI NTAGATIFU


Anyuranye, Kiliziya 23/10/2017

Bimwe mu biranga umukirisitu gatolika ni ukurangamira Yezu Kristu mu Ijambo ry’Imana, mu Ukaristiya, mu isengesho no muri mugenzi we yifashishije Rozari ntagatifu. Si isengesho rikorerwa mu Kiliziya cyangwa ahiherereye gusa. Ni n’isengesho twakorera mu kazi, mu rugendo: rwaba urw’amaguru, imodoka cyangwa indege, ndetse no mu byo Imana yaremye. Koko rero imibereho ya Kristu twifuza kuzirikana mu byanditswe bitagatifu, yose ikubiye muri Rozari ntagatifu. Bityo, ushaka wese kuba umukristu w’ukuri agomba kwisunga Umubyeyi Bikira Mariya, we Senakolo(Cenacle) akaba n’urugero rw’abakristu n’abogezabutumwa barangajwe imbere na Kristu. Uwo Mubyeyi Bikira Mariya ni We Papa Yohani Pawulo II yita : “Inyenyeri y’Iyogezabutumwa rishya, Ni nka ya Nyenyeri y’abanyabwenge baturutse i Burasirazuba bwa Yeruzalemu baje kuramya Yezu(Mt 2, 1-12). Ni nawe Nyenyeri igomba kutugenda imbere mu butumwa bwacu.

Uwo Mubyeyi ni We ngoro y’Imana yatuyemo mber e y’uko itwigaragariza, nkuko tubihamya mu ndangakwemera yacu tugira tuti: “Yasamwe ku bwa Roho Mutagatifu, abyarwa na Bikira Mariya, nuko aba umuntu. Uwo Mubyeyi Bikira Mariya rero yagiye mu ijuru n’umubiri we na Roho ye (Asomusiyo), kuko uwo yabyaye akamurera akamukuza ariganjemo.

•Rozari ntagatifu ni iki ?

Rozari ni isengesho rikorwa hifashishijwe ishapule. Ni Rozari ya Bikira Mariya nk’uko Papa Pawulo wa II abivuga : ni isengesho ryasakaye ku isi buhoro buhoro mu kinyagihumbi cya kabiri, ku bw’imbaraga z’Imana ryakunzwe na benshi mu batagatifu kandi rishyigikirwa n’ubuyobozi bwa Kiliziya. Ni isengesho rifite agaciro gakomeye ryeze, ryera kandi rizakomeza kwera imbuto z’ubutungane igihe cyose abakristu bazashobora kuvumbura ubukungu buhishe mu ishapule. Ibyo bigasobanura : « Kwinjira wese mu iyobera ryo gushengerera Kristu we mahoro yacu ».

Mu by’ukuri isengesho rya Rozari ni isengesho ryo kurangamira no gushengerera. Bitabaye ibyo ryaba ryambuwe agaciro karyo.

Papa Pawulo wa 6 we agira ati : « Isengesho rya Rozari ritazirikanyweho ngo habeho gushengerera no kurangamira Kristu ryaba rimeze nk’umubiri utagira Roho. No kurivuga wirukanka ugirango urangize umuhango byaba bidatandukanye n’ibyo Yezu avuga agira ati : « Igihe musenga ntimugasukiranye amagambo nk’abapagani batazi Imana, bibwira ko amagambo menshi ariyo atuma bumvwa »(Mt6, 7).

•Ubuhamya ku mateka ya Rozari

Nk’uko abahanga mu mateka babivuga, isengesho rya Rozari ni irya kera, ndetse umuntu yakwemeza y’uko atari iry’ejo n’ejobundi. Abakristu ba Kiliziya y’ikubitiro bifashishaga umugozi w’amapfundo, bakava ku ipfundo bajya ku rindi bakoresheje intoki, bityo bakabara ibikorwa byiza babaga bakoze. Nyuma y’uko Bikira Mariya abonekeye Mutagatifu Dominiko, nibwo yahise ategura neza iri sengesho, maze ryitwa rityo « isengesho rya Rozari cg ishapure ya Rozari », arangije arikwirakwiza mu bakristu.

 

Umuhanga mu by’amateka witwa Kasteliyusi(Castellius) agereranya Mutagatifu Dominiko (wavukiye mu gihugu cya Espagne mu 1170-1221) nk’Umubyeyi wa Rozari bitewe n’uburyo yahumekewemo n’Umubyeyi Bikira Mariya. Nyuma y’aho Rozari yakwirakwijwe ku buryo bw’agatangaza na Mutagatifu Dominiko, icyo gihe abanyabyaha benshi barihannye kubera Rozari. Amateka agaragaza kandi ko Bikira Mariya amaze kubonekera Dominiko mu 1213, yatangiye kwamamaza n’umutima we wose n’imbaraga ze zose Rozari ntagatifu mu bemera bose. Mu 1216 yashinze ikigo cy’Abihayimana b’Abogezabutumwa (les Dominicains ou les Frères Prêcheurs). Abo bihayimana batangiye gushyiraho uburyo buhamye bwo kuvuga ishapule, bayizirikanaho (Chapelet médité) cyane cyane bibanda ku buzima bwa Yezu na Mariya. Icyo gihe rero nibwo bayise ishapule ya Rozari (Chapelet du Rosaire). Koko rero ishapule yari imeze nk’indabyo ziri ku birenge bya Bikira Mariya. Rozari yuzuye yashyizweho tariki ya 16/10/2002 na Papa Pawulo wa II, ikaba igizwe n’amibukiro y’ubwoko bune : kwishima, ishavu, ikuzo, n’amibukiro y’urumuri. Yose hamwe rero yerekana inshamake y’Ivanjili ya Yezu Kristu.

Dore muri make icyo ayo mibukiro atwibutsa :

1. Amibukiro yo kwishima

Amibukiro yo kwishima atwibutsa ukwigira umuntu kwa Jambo, n’ubuzima bwe kuri iyi si, mu mibereho ye nk’abantu, atagize icyo abitandukanyaho keretse icyaha.

 

1. Gaburiyeli Mutagatifu abwira Mariya ko azabyara Umwana w’Imana:

Dusabe inema yo koroshya

2. Bikira Manya ajya gusura Elizabeti Mutagatifu:

Dusabe inema yo gukundana

3. Yezu avukira i Betelehemu:

Dusabe inema yo kutita ku by 'isi

4. Yezu aturwa Imana mu Ngoro Ntagatifu:

Dusabe inema yo kumvira abadutegeka

5. Bikira Mariya abona Yezu yigishiriza mu Ngoro Ntagatif:

Dusabe inema yo kutiganyira kwigisha abantu.

 

2. Amibukiro y’urumuri

Amibukiro y'urumuri yerekana ibice by’ingenzi by’ubuzima bwa Yezu mu mibereho ye rusange hamwe n’abantu yaje gucungura.

1. Yezu abatirizwa muri Yorudani:

Dusabe inema yo gukomera ku masezerano ya Batisimu

2. Yezu agaragaza ububasha bwe mu bukwe bw’i Kana:

Dusabe inema yo kubaho mu budahemuka

3. Yezu atangaza Ingoma y'Imana:

Dusabe inema yo kugarukira Imana

4. Yezu yihindura ukundi:

Dusabe inema yo kumurangamira no kumwumvira

5. Yezu arema Ukaristiya:

Dusabe inema yo kumuhahwa neza

 

3. Amibukiro y’ishavu

Amibukiro y'ishavu atwibutsa ko Yezu wari umuntu akaba n’Imana yababaye, yahuye n’ibizazane nk’ibyacu, arakubitwa, arabambwa kandi apfira ku musaraba.

1. Yezu asambira mu murima w’i Getsemani:

Dusabe inema yo kwanga ibyaha

2. Yezu bamukubita:

Dusabe inema yo kutararikira ingeso mbi

3. Yezu bamutamiriza ikizingo cy’amahwa:

Dusabe inema yo kutinubira ibyago

4. Yezu aheka umusaraba:

Dusabe inema yo kwemera icyo Imana idutegeka

5. Yezu apfira ku musaraba:

Dusabe inema yo gukunda Yezu na Mariya

 

4. Amibukiro y’ikuzo

Amibukiro y'ikuzo atwereka byimazeyo ko Yezu yatsinze icyaha, icyago n’urupfu maze akazuka ku munsi wa gatatu, nk’uko byari byaranditswe, nuko azamukira mu ijuru yicar a iburyo bw’Imana Data. Ni aha ngaha kandi tuzirikana byuzuye, Bikira Mariya apfa akajyanwa mu ijuru hanyuma akimakazwa, tukaboneraho rero dusaba inema yo gupfa neza, kumwizera no kuzabana na we mu ngoma y’ijuru, aho aganje asangiye ikuzo n’Umwana we.

1. Yezu azuka:

Dusabe inema yo gutunganira Imana

2. Yezu asubira mw’Ijuru:

Dusabe inema yo kwifuza kuzajya mw’ijuru

3. Roho Mutagatifu aza mu mitima y'intumwa:

Dusabe inema yo gukomera ku mu kwemera

4. Bikira Mariya apfa akajyanwa mw’Ijuru:

Dusabe inema yo gupfa neza

5. Bikira Mariya yimakazwa:

Dusabe inema yo kumwizera

 

Umwanzuro

Bikira Mariya ni urugero rw’ikirenga ku bemera Yezu Kristu bose kuko ntawe ukunda Umwana ngo yange Nyina. Niyo mpamvu afite uruhare rutagereranywa mu murimo wa Kristu wo guhuza Imana n’abantu. Tumwiyambaze adusabire ingabire dukeneye zose ngo ubukristu bwacu burusheho kuryohera abandi dukoresheje Rozari Ntagatifu.

 

Twifashishije Akanyamakuru "Umusemburo n°28" ko muri diyosezi ya Nyundo

 


Views: 1051

Add comment