Umunsi Mpuzamahanga w'Umwana w'Umukobwa


Abana 23/10/2017

Ku itariki 19/12/2011, umuryango mpuzamahanga wemeje kandi unatangaza kumugaragaro itariki 11/10 nk’umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa. Akaba ari umunsi isi yose izirikana k’uburenganzira bw’abana b’abakobwa, ibibazo ndeste n’inzitizi bahura nazo aho bari hose ku isi. Umuryango mpuzamahanga wasinye ko wemeje kurangiza ihohoterwa irya ari ryo ryose, ivangura, ihohoterwa ndetse no kutagira uburenganzira k’umutungo abakobwa bahura nabyo. Umuryango mpuzamahanga ndeste n’imiryango mpuzamahanga idaharanira inyungu yahisemo nk’insanganyamatsiko igira iti “utekereza ko unzi, you think you know me.

Ku rwego rw’igihugu insanganyamatsiko yagiraga iti “bana b’abakobwa dufite agaciro.

Umuryango w’abagide mu Rwanda rero ndeste no ku isi hose wari wabukereye mu kwizihiza uwo munsi cyane ko cyari igihe cyiza kuko umwana w’umukobwa ariwe mugenerwa bikorwa wambere w’AGR ndeste na WAGGGS.

Nkuko byari biteguwe umunsi w’umwana w’umukobwa wizihijwe ku taliki ya 11 UKWAKIRA, bwari ubwambere ku isi ndetse no mu Rwanda uwo munsi wizihizwa. Uwo munsi rero watangijwe n’ibikorwa byo gusura amashuri amwe namwe yo mu Rwanda arimo Ecole sainte Bernadette de Kamonyi, St-Jean Bosco Kamonyi, Groly Secondary school, Groupe Scolaire Camp Kigali, Helene GUERA, TTC Rubengera….

Bimwe mubikorwa byabanjirije umunsi nyirizina hari ku italiki ya 10/10/2012 harimo ibiganiro mbwirwa-ruhame bya bereye kuri ibyo bigo byose byavuzwe haruguru; ibyo biganiro byari birimo umukino ugaragaza ibitekerezo by’abana ku bijyanye n’imibereho ndetse n’ibibazo by’umwana w’umukobwa guhera ku myaka 12-18 no kugeza ku myaka 30 nyuma bakagararaza uko ibyo bibazo byashakirwa umuti batibagiwe n’imihigo ya buri wese ku cyo yakora kugira ngo ibibazo bihakemuke (Iyo mikino yatumye abana bivugira ibibazo byabo ndetse no kubishakakira ibisubizo). Cyane ko icyari kigenderewe kwari ukugirango abana bo ubwabo bivugire ibibazo bahura nabyo ndetse banatange ibisubizo by’uko bumva byakemuka ndetse n’uruhare rwabo.

Ku munsi nyirizina twatangiriye mu ishuri ribanza rya Camp Kigali aho twari kumwe na bamwe bakozi bo muri Ambassade ya Leta Zunze Umbumwe z'Amerika. Umuhango watangijwe ku mugaragaro n’umuyobozi w’icyo kigo yifuriza ikaze abashyitsi bari babagendereye ndetse asaba abana kumva ibyo bari bahishiwe. Twatangiye tuganira n’abanyeshuri tugendeye ku nsanganya matsiko yemejwe ku rwego rw’igihugu igira iti “bana b’abakobwa dufite agaciro ku bibazo umwana w’umukobwa ahura na byo, ababigiramo uruhare, ibyo bibazo ibyo aribyo, ndetse n’uko byakemuka. Nk'umwanzuro abakobwa bagaragaje uruhare rwabo kandi bagaragaza neza uko babivamo. Abo bari bahagarariwe aribo ubuyobozi, abarimu, ababyeyi, ndeste na sosiyete civil. Abana bari bishimye cyane ko babidutangarije nyuma y’ibiganiro twagiranye.

Nyuma y'icyo kiganiro hagiyeho ijambo ry’umunyamabanga uhoraho w’abagide aho yavuze agendeye kuri iyo nsanganya matsiko aho yashishikarije abana b'abakobwa kwihesha agaciro ndetse n'abasaza babo uko bahesha agaciro bashiki babo, yakomeje ashimira ubuyobozi bw’ikigo, ubuyobzi by’igihugu bwari buhagarariwe na executif w’umurenge wa Nyarugenge ndetse ashimira n’abari bahagarariye Ambassade ya Amerika cyane ko aribo bo bafatanya bikorwa ba mbere kuri uwo munsi, yarangije yifuriza umunsi mwiza w’umwana w’umukobwa abana b’abakobwa bari aho anabibutsa ku ndangagaciro z’umwana w’umukobwa mu muryango nyarwanda.

Hakurikiyeho ijambo ry’uwari ahagarariye Ambasade y'AmerikaRoode Benjamin, aha nawe yibanze ku gushimira abateguye icyo gikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa yakomeje yifuriza abana ba bakobwa umunsi mwiza, ababwirako ari ishema ryabo kuba uwo munsi waremejwe ku rwego rw’isi, yakomeje agira ati uwigisha umukobwa aba yigishije umuryango ndetse n’igihugu muri rusange yakomeje ashimira abagide ku bikorwa bakorera umwana w’umukobwa kuko baharanira iterambere rye, kandi yadusezeranije gukomeza kugirana ubufatanye buhoraho mu bikorwa byose duteganya gukora, yarangije yongera gushimira buri wese kuruhare yagize kugirango icyo gikorwa kigerweho.

Mu gusoza, hashoje Executif w’umurenge wa Nyarugenge ari nawe mushyitsi mukuru w’uwo munsi Bwana Masengesho Felix, yashimiye umuryango w’abagide ku munsi wizihijwe by’umwihariko kuba bahisemo umurenge wa Nyarugenge mu kwizihiza uwo munsi wari wijihijwe ku nshuro ya mbere ku isi ndetse no mu Rwanda, yakomeje abwira abana ko bagomba kwihesha agaciro nkuko Nyakubahwa Perezida KAGAME yavuzeko umuntu ariwe wiha agaciro mbere yuko abandi bakaguha. Arangiza yifuriza abana ba bakobwa umusi mwiza ndetse n’abari aho bose.

Marie Grâce


Views: 7

Add comment