Umunsi mukuru wa 16 w'urubyiruko Gatolika mu Rwanda kuwa 31/01/2021


CEPJ, Kiliziya 05/02/2021

UMUNSI MUKURU WA 16 W’URUBYIRUKO GATOLIKA MU RWANDA KU WA 31/01/2021

Ku cyumweru tariki ya 31/01/2021, mu Rwanda hijihijwe ku nshuro ya 16 umunsi mukuru w’urubyiruko gatolika ku rwego rw’igihugu. Uyu munsi wizihijwe mu isura itandukanye n’iyo wizihizwagamo mu myaka ishize kubera icyorezo cya Covid-19. Hari ibikorwa byinshi bisanzwe biranga uyu munsi bitakozwe bitewe n’uko muri iki gihe guhuza abantu bitemewe. Nyamara ariko warijihijwe n’ubwo byakozwe mu buryo butamenyerewe.

Ibyakozwe 

Ibikorwa by’Urukundo : umunsi w’urubyiruko usanzwe usoza ibikorwa bitandukanye biba byarabaye mu kwezi kwa mbere kose dore ko kwahariwe urubyiruko. Mu bikorwa byakozwe rero muri Mutarama 2021 harimo ibikorwa by’urukundo. Hifashishijwe ikoranabuhanga abajene bakusanyije inkunga y’amafaranga yo gushyikira bagenzi babo bari mu kaga cyangwa se abandi bantu bababaye. Hegeranyijwe kandi n’ibikoresho by’isuku byatanzwe cyane cyane n’urubyiruko rwiga ruba mu mashuri. Ibi bikoresho byifashishijwe mu kugoboka abarwayi barwariye mu mavuriro anyuranye kandi bakennye. Mu maparuwasi amwe n’amwe kandi hagiye haba ibikorwa byo kubakira abantu amazu cgangwa kuyasana.

Noveni itegura umunsi w’urubyiruko: nk’uko bisanzwe, hakozwe Noveni itegura umunsi w’urubyiruko. iyi Noveni yateguwe ku bufatanye na Famille Esperance ikaba yari ifite insanganyamatsiko igira iti : Haguruka kuko nkugize umugabo wo guhamya ibyo wabonye (Int. 26,16). Iyi nsanganyamatsiko ni nayo izaranga uyu mwaka wose wa 2021. Noveni yakozwe cyane cyane hifashishijwe Radiyo Mariya Rwanda, imbuga nkoranyambaga nka Watsapu na Facebook. Hari n’ababashije kuyikora ari bonyine kuko guteranira hamwe bitari byemewe. Muri iyi Noveni habayeho kuzirikana ubutore buri mujene afite mu maso y’Imana imuhamagara mu izina rye, gusabira urubyiruko mu bibazo bitandukanye ruhura na byo no gusabira isi yose ngo ikire icyorezo cya Koranavirusi.

Missa yo kwizihiza uyu munsi : Muri iki gihe bitemewe guteranira muri za Kiliziya, missa zisanzwe zihuza abantu ntizabashije kuba. Nyamara ariko abapadri bifashishije shapeli zabo, batuye igitambo cy’ukarisitiya basabira Urubyiruko. By’umwihariko ariko kuri Pacis Tv no kuri Radiyo Mariya Rwanda haciyeho Missa yasomwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Serviliani NZAKAMWITA, umushumba wa Diyosezi ya Byumba akaba na Perezida wa komisiyo y’Abepisikopi ishinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko. Na none kandi kuri Radiyo na Televiziyo Energy ikorera mu karere ka Musanze, hanyuzeho Missa yasomwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HARORIMANA, Umwepisikopi wa Ruhengeri. Mu butumwa Nyiricyubahiro Musenyeri Serviliani NZAKAMWITA yageneye urubyiruko kuri uyu munsi yongeye kuruhumuriza kubera ibihe bitoroshye tumazemo iminsi. Yabwiye urubyiruko ko Kristu ari muzima kandi ko buri wese amushaka ari muzima, ko Kristu muzima ari we muhanuzi w’ukuri tugomba kumva no gukurikira, ko Kristu Muzima arusha imbaraga ibiduhangayikisha byose kandi ko azadukiza icyorezo cya Coronavirus.

Ibiganiro kuri Radiyo na Televiziyo: mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi kandi hatanzwe ibiganiro bitandukanye byatanzwe ku ma radiyo na Televisiyo atandukanye. Ku wa 30/01/2021 umunyamabanga wa Komisiyo yatanze ikiganiro kuri Radiyo Mariya Rwanda cyagarukaga ku buzima bwa Mutagatifu Yohani Bosiko umwarimu n’inshuti y’urubyiruko. Ku cyumweru tariki ya 31/01/2021 nyuma ya Missa kuri Televiziyo Pacis, Nyiricyubahiro Musenyeri Servilien Nzakamwita ari kumwe na Padri Evariste NSHIMYUMUREMYI, umunyamabanga wa Komisiyo y’Abepisikopi ishinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko yatanze ikiganiro cyagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka ndetse kigaruka no ku bibazo byugarije urubyiruko muri ibi bihe. Muri Diyosezi ya Ruhengeri kandi, Padri Jean de Dieu ushinzwe urubyiruko muri iyo diyosezi, yatanze ikiganiro kuri Radiyo Energy aho yongeye gushishikariza urubyiruko kwita ku migenzo mbonezabupfura kandi bakirinda kurangazwa n’ibyo isi ibagaburira byose, kuko ibishashagirana byose atariko ari zahabu.

Ibitarakozwe

Kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid -19 zirimo gahunda ya Guma mu rugo no kuba Kiliziya zifunze hari ibikorwa byinshi bisanzwe biranga uyu munsi bitabaye. Muri ibyo umuntu yavuga ibi bikurikira :

Ibikorwa byo kwitagatifuza: hari imyiherero yajyaga iba itegura umunsi w’urubyiruko none ntiyabashije kuba kubera guma mu rugo. Hari kandi abajene benshi batabashije kumva Missa ku munsi w’urubyiruko kuko bose atariko bafite amateleviziyo n’amaradiyo. Ibyo bisobanuye ko hari abajene benshi bamaze igihe kinini badahabwa Isakaramentu rya Penetensiya n’iry’Ukarisitiya. Noveni kandi nayo kuba itarakorewe mu miryangoremezo no mu matsinda atandukanye byatumye idatanga imbuto twari tuyitezeho.

Ibikorwa by’imyidagaduro: uyu munsi wajyaga urangwa n’amarushanwa mu mbyino, mu mikino, mu ndirimbo, ibitaramo, amahuriro magari, gusangira n’ibindi bifasha urubyiruko guhura, gusabana no kwidagadura. Ibyo byose ntago byabaye kubera ingamba zavuzwe hejuru. Ni igihombo gikomeye kuko ibyo bikorwa byafashaga mu gucengeza insanganyamatsiko kandi bikaba umwanya mwiza wo gutambutsa ubutumwa butandukanye.

Kwegeranya ituro : ikindi gikorwa gikomeye kitabaye ni ugukusanya ituro rifasha inzego zishinzwe urubyiruko. Iri turo ni ryo rifasha abapadri bashinzwe urubyiruko mu ma paruwasi, mu madiyosezi no ku rwego rw’igihugu mu butumwa bwabo. Kubera ko Kiliziya zari zifunze iri turo ntago ryabonetse bikaba ari ihurizo rikomeye cyane kuri izo komisiyo. Abepisikopi bacu barabizi ni nayo mpamvu mu butumwa Musenyeri Serviliyani yahaye urubyiruko yasabye ko urubyiruko mu bushobozi bucye rufite rwashakisha uburyo byibuze buri Paruwasi ikabona nk’ibihumbi makumyabiri (20,000 frw).

Turashimira abapadri bashinzwe urubyiruko uburyo bagerageje gufasha urubyiruko kwizihiza uyu munsi n’ubwo byari bigoye. Turashimira Radiyo Mariya Rwanda, Pacis Tv na Radiyo Televisiyo Energy byadufashije gutambutsa Missa n’ubundi butumwa bugenewe urubyiruko. Turashimira Famille Esperance yadufashije gutegura Noveni. Turashimira n’abandi bose bafashije CEPJ gutegura no guhimbaza uyu munsi. Dukomeze dusabirane kugira ngo dutsinde iki cyorezo cya Covid-19.


Bikorewe i Mbare ku wa 05/02/2021

Padiri Evariste NSHIMYUMUREMYI

Umunyamabanga wa CEPJ


Views: 343

Add comment