Umunsi wa VIII w'Urubyiruko Paruwase Mwange


Paruwasi, Urubyiruko 23/10/2017

Ku cyumweru tariki ya 27 Mutarama2013, urubyiruko rwa Paruwasi ya MWANGE rwahuriye mu birori byo guhimbaza Umunsi warwo. Ibyo birori byabimburiwe n’igitambo cya Missa cyayobowe na Padiri NKURUNZIZA Wellars ushinzwe urubyiruko muri iyo Paruwase.

 

Padiri Wellars NKURUNZIZA

Muri iyo Misa Padiri yibanze cyane ku ku butumwa bwa Nyirubutungane Papa Benedigito wa XVI yageneye urubyiruko uyu mwaka bufite insanganyamatsiko igira iti: “Nimugende mwigishe amahanga yose.

(Mt 28, 19) asobanura cyane iyi ngingo igira iti : “ Rubyiruko, mugomba kumenya ukwemera kwanyu ku buryo buhamye nk’uko muhanga mu bya mudasobwa aba azi uko ikoreshwa, mugomba kumenya ukwemera kwanyu nk’uko umucuranzi azi neza ibyo acuranga. Koko rero mugomba kurushaho gucengera ukwemera kurusha ababyeyi banyu, kugira ngo mubashe guhangana n’ibibazo n’ibishuko by’iki gihe.

Yashishikarije urubyiruko kurushaho kwihugura no guha umwanya ibijyanye n’ubuzima bwa roho.

Nyuma ya Misa hakomeje ibirori bindi by’uwo munsi. Mu ijambo ry’ikaze Padiri Wellars, yakanguriye urubyiruko kwirinda icyorezo cya SIDA n’ibiyobyabwenge no kwamaganira kure ababuza urubyiruko kumenya Imana.

Mu izina rya bagenzi be, NSANZIMANA Ildéphonse uhagarariye urwo rubyiruko yagaragaje intego yarwo irimo icyerekezo cyo kwihangira umurimo hagamijwe kwita ku iterambere rya roho n’iry’umubiri. Mu ijambo rye MBATEZIMANA Godelive wari uhagarariye Komisiyo y’urubyiruko muri Diyosezi ya Ruhengeri, yaruhamagariye kuyoborwa n’Ijambo ry’Imana no kwerera abandi imbuto nziza.

 

MBATEZIMANA Godelive

Mu butumwa bw’uwari uhagarariye urugaga rw’amadini mu kurwanya SIDA ( RCLS :Reseau des Confessions Religieuses engage dans la Lutte contre le SIDA) ku rwego rw’igihugu. Thierry NIRAGIRE yasabye urubyiruko gukomeza umurongo mwiza bariho, birinda icyorezo cya SIDA, bazirikana ko igihugu kibatezeho byinshi. Yabijeje indi mishinga mu minsi iri imbere iziyongera ku y’ubworozi bw’amatungo magufi (intama n’ingurube).

Mu ijambo ry’umuyobozi w’akarere ka Burera, SEMBAGARE Samuel yahamagariye urubyiruko kurwanya ibirushuka, kwirinda ikibi rugakora icyiza. Yarwifurije kugira ubuzima bwiza buzira SIDA. Yashimiye abagira uruhare mu kuzamura iterambere ry’urubyiruko nka Kiliziya Gatolika, abagize urugaga rw’amadini mu kurwanya SIDA n’abandi…

Mu ijambo rye, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya MWANGE, Padiri MUNEZA Jean Bosco yongeraho ko kwita ku rubyiruko ari ukubaka icyizere cy’ejo heza hazaza ha Kiliziya. Asaba urubyiruko gukomera mu kwemera.

Hatanzwe impamyabumenyi ku rubyiruko 70 rwatsinze amasomo y’imyuga y’ubudozi n’ububoshyi (coà»ture et tricotage) rwayakurikiranye mu gihe cy’amezi arindwi. Hatanzwe kandi n’ibihembo ku batsinze amarushanwa y’imyiteguro cy’icyo cyumweru mu mikino y’umupira, amasiganwa, amakinamico, imivugo n’indirimbo.

 

NYIRANDIKUBWIMANA M. Goretti

 


Add comment

Province Sainte Famille
Inkuru zifitanye isano
Inkuru zisurwa cyane